CARITAS KIGALI

BIFUZA KUGERWAHO N’IMPUHWE Z’IMANA MURI UYU MWAKA WA YUBILE Y’IMPUHWE Z’IMANA

Arikidiyosezi Gatolika ya Kigali
Abana bahabwaga Ukarisitiya

Abana barererwa mu bigo by’ABADACOGORA N’INTWALI binjiye mu irembo ry’impuhwe z’Imana tariki ya 14/11/2016 ryafunguwe muri kiliziya ya Paruwasi Katedarali yitiriwe Mutagatifu Mikayile.

Ni muri urwo rwego Caritas ya Kigali, mu mushinga wayo w’ABADACOGORA n’INTWALI, umushinga ugamije gufasha abana bo mu muhanda kugira ngo basubizwe mu muryango ndetse basubire no mu ishuri, wateguriye aba bana kunyura mu Irembo ry’Impuhwe z’Imana.

Mu gitambo cy’Ukarisitiya baturiwe na Padiri Donatien TWIZEYUMUREMYI, umuyobozi wa Caritas ya Kigali,yavuze ko Irembo nk’iri ryari riteganyijwe mu maparuwasi ya Saint Michel, Nyamirambo, Kicukiro ,Rulindo, na Kabuga muri Archidiocese ya Kigali. Abakristu benshi bagiye bagana izo paruwasi kugira ngo binjire muri iryo rembo maze baronke Indulugensiya.

Bumwe mu butumwa bukomeye Kiliziya yamamaza harimo kwerekana isura y’Imana mu bantu.Bimwe mu biranga isura yayo ni impuhwe igira. Kiliziya yashatse kubikora ku buryo bw’umwihariko muri uyu mwaka igihe Nyirubutungane Papa Francisco atangaje ko kuva ku italiki ya 8 Ukuboza 2015 kugeza ku italiki ya 20 Ugushyingo 2016, tuzahimbaza Umwaka wa Yubile y’Impuhwe z’Imana. Muri uyu mwaka wa Yubile y’Impuhwe za Nyagasani ,Papa aradusaba kuzirikana ku buryo bw’umwihariko kuri izo mpuhwe, tukabikora mu bikorwa ndetse no mu magambo. Muru uyu mwaka kandi hateganyijwe icyo papa yise “Irembo ry’Impuhwe z’Imana”. Hirya no hino ku isi muri Kiliziya hagiye hateganywa iri rembo aho abakristu binjirira maze bakaronka Indulugensiya mu gihe baje babyiteguye koko.

Aba bana bagaragaje ko bumva nabo bakene izi mpuhwe z’Imana bagahamya kandi ko babona izi mpuhwe Imana izinyuza mbere na mbere ku babyeyi babo, ndetse no ku barezi babo mu mushinga.

Basanga kandi nabo bashobora kuba umuyoboro w’Impuhwe z’Imana mu buzima babamo bwo ku mihanda.

Niyomugabo Mukiza umwe muri abo bana mu ijambo yafashe yagize ati “natwe dukeneye kubona ababyeyi bacu batugirira impuhwe, ndetse n’abandi bose duhurira ku muhanda cyane cyane abakire”.

Uretse kuba bifuza kugirirwa impuhwe n’abantu bose babakunda nabo biyemeje kureka ibikorwa by’urugomo bakorerana hagati yabo birimo gukubita abana bashya baba bagiye mu muhanda ibyo bita “Kunnyuzurana”.

Mukarukundo Izabayo nawe yagize ati “ natwe twiyemeje kutongera kugirira nabi bagenzi bacu badusanga ku muhanda tubannyuzura ,tubakubita ndetse n’ibindi bibi tubakorera”

Caritas ya Kigali irateganya kandi guhimbaza isozwa ry’uyu mwaka wa Yubile y’Impuhwe z’Imana kuri uyu wa gatanu taliki ya 18 Ugushyingo 2016.

Kuri uyu munsi, nyuma yo kwerekana akamaro k’ibikorwa ikorera abana bo mu muhanda kuva muri 1984 (Impact du projet ABADACOGORA N’INTWALI), izagirana ubusabane n’abana bana ,ari abafashwa n’uyu mushinga ndetse n’abandi bose bazabasha kwitabira uwo munsi. Iki gikorwa kikazabera kuri paruwasi y’Umuryango mutagati(Sainte Famille).


Byanditswe : tariki ya 23 Mata 2017 saa 09:57:36, ubu
Uwabitangaje : Administrator Caritas-CDJP

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   fe3be