UBUTUMWA NYIRUBUTUNGANE PAPA FRANSISKO YAGENEYE ABAKRISTU KU MUNSI MPUZAMAHANGA WA MBERE W’ABAKENE ICYUMWERU CYA 33 GISANZWE (KU WA 19 UGUSHYINGO 2017)

Urukundo rwacu niruve mu magambo rujye mu bikorwa
- “Twana twanjye, ntitugakundane mu magambo no ku rurimi, ahubwo mu bikorwa no mu kuri” (1 Yh 3, 18). Aya magambo ya Yohani Intumwa, aragaragaza ikintu cya ngombwa buri mukristu adakwiye kwirengagiza. Ubu buremere iyi « ntumwa Yezu yakundaga cyane» itangazanya kugeza muri ibi bihe byacu iri tegeko ry’urukundo, burushaho kandi gushimangirwa n’ivuguruzanya riri hagati y’amagambo masa dukunze kuvuga n’ibikorwa bigaragaza urukundo rwacu. Urukundo ntirugira urwitwazo: Umuntu wese wumva ashaka gukunda nka Yezu, agomba kumwigana; cyane cyane iyo ahamagarirwa gukunda abakene. Uburyo Umwana w’Imana akundamo kandi burazwi, ndetse na Yohani arabusobanura neza. Bushingiye ku nkingi ebyiri : Imana yadukunze mbere (1 Yh 4,10.19), kandi idukunda yitanga itizigamye, kugeza aho guhara amagara (1 Yh 3,16).
Urukundo nk’urwo ntirwabura ingurane. Nubwo twaruhawe tutabanje kubazwa ko turukeneye kandi nta kiguzi dusabwe, ikibatsi cyarwo kigurumana mu mitima yacu ku buryo uwarumenye wese na we agomba gukunda. Cyakora tugira aho tugarukira kuko turi abanyabyaha. Ni yo mpamvu, ibyo bidushobokera iyo twakiriye mu mitima yacu ingabire y’Imana n’urukundo rwayo rwuje impuhwe, uko tubishoboye kose, kugira ngo bitugurumanishemo ubushake n’ibyiyumvo byo gukunda Imana ubwayo ndetse na bagenzi bacu. Iyo bigenze bityo, impuhwe zitunguka-tubivuge dutyo- mu mutima w’Ubutatu, zituma tugira imbaraga zidutera kumva akababaro k’abavandimwe bacu no kubagirira impuhwe, tukabafasha mu byo bakeneye. 2 Byashyizwe mu Kinyarwanda n’ibiro by’Inama y’Abepisikopi Gatorika mu Rwanda bishinzwe ihinduranyandiko
- “Umukene yaratabaje, Uhoraho aramwumva” (Zab 34,6). Kiliziya ntiyahwemye kumva no guha agaciro uku gutabaza. Dufite ubuhamya buhagije mu mapaji ya mbere y’igitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa, aho Petero asaba ko bahitamo abagabo barindwi, “buzuye Roho Mutagatifu n’ubuhanga” (6,3) kugira ngo bashingwe umurimo wo kwita ku bakene. Nta gushidikanya rero ko gufasha abakennye cyane ari umwe mu migenzo ya mbere yaranze umuryango w’abakristu ku isi. Ibyo babikesheje kuba bari barumvise neza ko ubuzima bw’abigishwa ba Yezu bwagombaga kugaragarira mu buvandimwe no mu bufatanye, ku buryo bujyanye n’inyigisho z’Umwigisha Mukuru, wari waravuze ko abakene bahirwa kandi ko umurage wabo ari ingoma y’ijuru (Mt 5, 3).
“Bagurishaga amasambu yabo n’ibintu byabo, bose bakagabana ikiguzi cyabyo bakurikije ibyo buri muntu akeneye”(Intu 2,45). Muri aya magambo, turabona neza ibyari bishishikaje abakristu ba mbere. Luka, umwanditsi w’Ivanjili, wavuze cyane ku mpuhwe z’Imana kurusha abandi bose, ntabwo akabya iyo ashushanya igikorwa cyo gusangira cyarangaga imiryango ya mbere y’abakristu. Ahubwo, mu kucyamamaza, arashaka kukibwira abemera bo mu bihe byose, ndetse natwe turimo, kugira ngo adufashe guhamya ibyo natwe tubona, kandi adushishikarize kwita kuri ba bandi bakeneye cyane gufashwa.
Ubu butumwa kandi bwongeye gushimangirwa cyane na Yakobo Intumwa, aho mu ibaruwa ye, akoresha amagambo akakaye, agira ati : “Nimwumve, bavandimwe nkunda! Mbese nyine Imana si yo yahisemo abakene muri iyi si, kugira ngo babe abakungahazwe mu kwemera, n’abagenerwamurage b’Ingoma Imana yasezeranyije abayikunda? Nyamara mwebwe mwima umukene icyubahiro cye. Mbese ye, abakire si bo babakandamiza? Si bo se babajyana mu nkiko?...Byaba byunguye iki se, bavandimwe banjye, umuntu avuze ko afite ukwemera niba adafite ibikorwa? Uko kwemera se gushobora kumukiza? Niba umuvandimwe wawe cyangwa mushiki wawe bambaye ubusa, cyangwa se badafite ibyo kurya bya buri munsi, maze muri mwe hakagira ubabwira ati ‘nimugende amahoro, mwote kandi muryoherwe’ atabahaye ibibatunga, byaba bimaze iki? Bityo rero, n’ukwemera kutagira ibikorwa kuba kwarapfuye ubwako” (Yak 2, 5-6.14-17).
- Cyakora, habayeho ibihe abakristu batumvaga neza uyu muhamagaro uko wakabaye; bari bariganye imitekerereze y’ab’isi. Nyamara Roho Mutagatifu yashoboye kubashishikariza kumenya guhitamo iby’ingirakamaro. Ni muri ubwo buryo, yahagurukije abagore n’abagabo, bitangira gufasha abakene mu buryo butandukanye. Mbega ngo muri iyi myaka ibihumbi bibiri ishize, amapaji atabarika y’amateka arandikwa n’abakristu bashoboye gufasha abavandimwe babo
bakennye cyane kurusha abandi, kandi bakabikora mu bwiyoroshye no kwicisha bugufi, babitewe n’uko biyumvishaga muri bo ubugwaneza bw’urukundo!
Urugero rwa hafi ni urwa Mutagatifu Fransisko wa Asizi, wakurikiwe n’abandi batagatifu benshi uko imyaka yagiye isimburana. Fransisko wa Asizi ntiyanyuzwe no guhobera abanyabibembe no kubasigira agafashanyo ku nzira aho babaga basabiriza, ahubwo yahisemo kujya kubana na bo i Gubbio. Kuri we ubwe, uku guhura na bo byamubereye inzira yo guhinduka: “Igihe nari mu byaha, kubona abanyabibembe byaranshaririraga bitavugwa. Nuko Nyagasani ubwe anjyana rwagati muri bo, maze numva mbagiriye impuhwe. Kandi igihe mbavuyemo, icyasaga n’icyanshaririraga cyane, cyahindutsemo ubwiyoroshye bwa roho n’ubw’umubiri”. ” (Ubuhamya 1-3: FF 110). Ubu buhamya buragaraza uburyo urukundo rufite imbaraga mu guhindura ibintu ndetse n’ibiranga ubuzima bwa gikristu.
Ntitugatekereze ku bakene gusa nk’abantu dushobora kugira icyo dufasha ku bushake, rimwe mu cyumweru, cyangwa abantu twakorera ibikorwa bitunguranye by’ubugwaneza bituma umutimanama wacu utuza. Yego ibyo bikorwa ni byiza kandi ni ingirakamaro mu kumvikanisha neza ibyo abo bavandimwe benshi bakeneye ndetse n’akarengane gatuma babaho muri ubwo buzima bubi; ariko nibidutere guhura kenshi n’abakene maze gusangira na bo bibe nk’umuco. Mu by’ukuri, urukundo rwemera gusangira n’abandi ni rwo rugaragaza ko isengesho, urugendo no guhinduka by’umwigishwa wa Yezu Kristu bishingiye ku ivanjili. Ubu buryo bw’imibereho butuma roho igira ibyishimo n’amahoro kuko dufata n’ibiganza byacu umubiri wa Kristu. Niba dushaka guhura na Kristu koko, tugomba gukora ku mubiri we, binyuze mu mibiri y’abakene yuzuye ibisebe, tubikesheje isakaramentu ry’ugusangira duhabwa mu Ukaristiya. Muri liturujiya ntagatifu, Umubiri wa Kristu, wamanyuwe, wigaragaza binyuze mu rukundo dusangiza abavandimwe bacu baciye bugufi kandi baduhanze amaso. Impanuro za Mutagatifu Krizostome, Umwepiskopi, zikomeza kuba iz’iki gihe: “Niba mushaka kubaha umubiri wa Kristu, mwiwusuzugura igihe wambaye ubusa; nimusigeho kubaha Kristu wo mu Ukaristiya ukikijwe n’imitako y’umuhemba, maze ngo nimusohoka mu kiliziya musuzugure uwo Kristu wundi wishwe n’imbeho kandi wambaye ubusa”.(Matthaeum, 50.3: PG 58)
Duhamagariwe rero kwakira abakene, guhura na bo, kurebana na bo mu maso no kubahobera kugira ngo tubumvishe ubushye bw’urukundo, bityo bibafashe kuva mu bwigunge.
Biriya biganza badutegera na byo bitumenyesha ko tugomba gusohoka mu byatwigaruriye no mu mitamenwa yacu, tukiyumvisha neza ubukene ubwabwo icyo ari cyo.
- Ntitwibagirwe ko, ku bigishwa ba Kristu, ubukene ari umuhamagaro wo gukurikira Yezu w’umukene, mbere ya byose. Ni ukumugenda inyuma kandi ukagendana na we, mu rugendo rugana mu ihirwe ry’ingoma y’ijuru (Mt 5,3; Lk 6,20). Gukena ni ukugira umutima uca bugufi, wemera ko ubushobozi bwa muntu bugira aho bugarukira kandi ko ari umunyabyaha. Ibyo bimufasha gutsinda igishuko cy’uko ashobora byose, cya kindi gituma yibwira ko adashobora gupfa. Ubukene ni imyumvire yo ku mutima iturinda kwiyumvisha ko tubereyeho gushakira umunezero ku mafaranga, mu mirimo no ku bindi bishimisha. Ubukene ni bwa bundi butuma dusohoza, ku bushake, inshingano zacu bwite n’iza sosiyete. Nubwo buri wese agira aho atarenga, twemera ko turi kumwe n’Imana kandi dushyigikiwe n’ubuntu bwayo.
Kumva ubukene muri ubu buryo, bitubera igipimo kidufasha gusuzuma uburyo bwiza bwo gukoresha ibyo dutunze no kumenya kubana neza n’abandi twirinda ubwikubire no kuba ba nyamwigendaho. (Gatigisimu ya kiliziya gatolika, nimero 25-45).
Bityo rero, niturebere ku rugero rwa Mutagatifu Fransisko, umuhamya w’ubukene nyabwo. Kubera gukomeza guhanga amaso Kristu, Fransisko yashoboye kumumenya no kumukorera binyuze mu bakene. Niba rero dushaka kugira uruhare rugaragara mu guhindura amateka duharanira iterambere nyaryo, dukwiye kumva ugutabaza kw’abakene no kwiyemeza kubavana mu kato barimo. Ku rundi ruhande ariko, ndasaba abakene baba mu mijyi yacu no mu miryango yacu kwirinda gutesha ubukene bafite ishusho yabwo igaragara mu ivanjili.
- Tuzi uburyo bigoye abantu bo muri iki gihe kwiyumvisha neza icyo ubukene ari cyo.
Nyamara, ubu bukene buduteye ikibazo, mu gihe tubona hari abababara batabarika, abashyirwa mu kato, abakandamizwa, abahura n’inabi, abicwa urubozo n’abafungwa, abahura n’intambara, abamburwa ubwigenge n’icyubahiro, abazira ubujiji n’ukutamenya, ababura ubuvuzi bwihutirwa n’akazi, abahura n’icuruzwa ry’abantu n’ubucakara, abahunga, abakene ku buryo bukabije n’abimuka batabishaka. Ubukene bugaragarira muri ba bagore, ba bagabo na ba bana bakoreshwa ibyo badashaka mu nyungu z’abandi maze uburenganzira bwabo bugahonyorwa hakoreshejwe agatuza n’amafaranga. Mbega ngo urutonde ruteye agahinda ruraba rurerure, turamutse twongereyeho ubukene buturuka ku karengane, guta ubunyamuntu, umururumba wa ba nyamuke, no kuba ntibindeba bimaze gukwira hose!
Ikibabaje ni uko, muri iyi minsi, mu gihe hagenda hagaragara ubukungu butita ku bakene kandi bwikubiwe na ba nyamuke bahiriwe, akenshi kandi bukajyana no kurenganya no gukoresha abantu ibibatesha agaciro, ikwirakwira ry’ubukene ryibasiye igice kinini cy’isi ku buryo buteye ubwoba. Imbere y’ibintu nk’ibi, ntitwakomeza kurebera, cyangwa ngo twemere ko biguma bityo. Kuri ubu bukene buzitira urubyiruko rushaka guhanga udushya, bukarubuza kubona akazi; kuri ubu bukene butuma tutumva inshingano dufite ahubwo tukazitwerera abandi kandi bukimakaza itonesha; kuri ubu bukene bukumira uruhare rw’abandi ntibutume habaho gukora kinyamwuga kuko budaha agaciro gakwiye abafite ubushobozi kandi batanga umusaruro; kuri ibyo byose, tugomba gushaka ibisubizo dukoresheje guhindura imyumvire yacu ku buzima na sosiyete.
Abakene bose -nk’uko Papa Pahulo wa 6 yakundaga kubivuga- ni aba Kiliziya, ukurikije ibivugwa mu ivanjili (Reba Ijambo rifungura inteko ya kabiri ya Konsili ya Vatikani ya Kabiri, 29 nzeri 1963), kandi badukeneyeho umusingi w’ubuzima bwabo. Bityo rero, harahirwa ibiganza byiteguye kwakira abakene no kubafasha kuko ari ibiganza bituma bagira icyizere. Harahirwa ibiganza birenga ivangura iryo ari ryo ryose, ryaba irishingiye ku muco, ku iyobokamana no ku bwenegihugu, maze bikomoza amavuta ibisebe by’abababara. Birahirwa ibiganza birambuye nta ngurane n’imwe bisabye, nta “iyo” cyangwa “ariko” cyangwa “ birashoboka” kuko ari ibiganza bisabira abavandimwe umugisha ku Mana.
6.Dusoza yubile y’impuhwe z’Imana, natekereje gushyiraho muri Kiliziya umunsi mpuzamahanga w’abakene, kugira ngo ku isi hose, imiryango y’abakristu ishobore kuba ikimenyetso kigaragara cy’urukundo rwa Kristu ku basigaye inyuma y’abandi n’abakennye cyane. Ku yindi minsi mikuru mpuzamahanga yashyizweho n’abambanjirije, imaze no kumenyerwa mu buzima bw’imiryango yacu, ndashaka kongeraho uyu nguyu w’abakene, kuko utuma irushaho kugira isura nyayo y’ivanjili, udufasha gushyira mu bikorwa ibyo Yezu adusaba gukorera abakene.
Kuri uyu munsi, ndashishikariza Kiliziya ku isi hose ndetse n’abandi bantu bafite umutima mwiza , kutirengagiza bariya bantu batega ibiganza hirya no hino, basaba gutabarwa kandi bashaka ko twifatanya na bo. Ni abavandimwe bacu, baremwe kandi bakundwa n’Imana Data uri mu ijuru. Mbere ya byose, uyu munsi ugamije guhwiturira abemera kurwanya ingeso mbi yo gupfusha ubusa no kwigizayo abandi, ahubwo bagahitamo umuco wo guhura na bo. Byongeye kandi, ndashingiye ku idini cyangwa itorero, mpamagariye buri wese kwemera gusangira n’abakene mu buryo bwose bw’ubufatanye, bugaragaza ubuvandimwe nyabwo.
Imana yaturemeye twese ijuru n’isi ariko ikibabaje ni uko twahindukiye tugashyiraho imipaka, tukubaka inkuta n’inzitiro, bityo tugakoresha nabi iyo mpano y’umwimerere yagenewe kiremwa muntu twese nta n’umwe uvuyemo.
7.Mu cyumweru kibanziriza uyu munsi mpuzamahanga w’abakene, uzaba ku itariki ya 19 ugushyingo 2017, ku cyumweru cya 33 gisanzwe, ndifuza ko imiryango y’abakristu yazakora ibishoboka byose igashyiraho umwanya wo guhura no gutsura umubano, kwifatanya no gukusanya inkunga igaragara. Nyuma y’ibyo, bashobora gutumira abakene n’abakorerabushake mu gitambo cy’Ukaristiya cyo kuri iki cyumweru, ku buryo ihimbazwa ry’umunsi mukuru wa Nyagasani Yezu Kristu, Umwami w’isi, ku cyumweru gikurikiyeho, ryaba koko rifite umwihariko waryo. Mu by’ukuri, ubwami bwa Kristu bugaragarira cyane i Golgota, igihe Inzirakarengane, uwabambwe ku musaraba, umukene, uwambaye ubusa kandi wacujwe byose, yuzuye kandi agahishura ubusendere bw’urukundo rw’Imana. Ukwishyira mu biganza bya Se, byumvikanisha ko we nta na gito yishoboreye, bikagaragaza imbaraga z’urwo rukundo zamuzuriye kuba mu buzima bushya ku munsi wa Pasika.
Kuri icyo cyumweru, niba aho dutuye hari abakene bakeneye gutabarwa no gufashwa, nitubegere. Bizatubera umwanya mwiza wo guhura n’Imana dushakashaka. Dukurikije ibyanditswe (reba Intg 18,3-5; Heb 13,2), nitubahe ikaze ku meza yacu nk’abashyitsi b’icyubahiro. Bashobora kutubera abarimu badufasha kubaho mu kwemera ku buryo bwuzuye. Nibatugirira icyizere kandi bakemera kwakira inkunga yacu, bizatwereka mu buryo butuje kandi bunejeje akamaro ko gukora igikenewe no kwirekurira ubuntu bwa Data.
- Ibikorwa byose byo kuri uyu munsi bigomba gushingira ku isengesho. Ntitwibagirwe ko Dawe uri mu ijuru ari isengesho ry’abakene. Mu by’ukuri, ugusaba umugati kugaragaza ko twizera ko Imana ari yo iduha kubona iby’ibanze dukeneye mu buzima bwacu. Icyo Yezu yatwigishije muri iri sengesho, ni ukumvikanisha no kwakira ugutabaza k’umuntu ubabara bitewe n’ubuzima budafashe no kubura ibyo akeneye. Igihe abigishwa ba Yezu bamusabaga kubigisha gusenga, yabasubije akoresheje amagambo y’abakene babwira Umubyeyi bose bahuriyeho nk’abavandimwe. Dawe uri mu ijuru ni isengesho rivugwa mu bwinshi: umugati dusaba ni uwacu, kandi ibi bisobanuye ugusangira, uguhuriza hamwe no kugira inshingano rusange. Muri iri sengesho, twese twemera ko dukeneye kurenga icyitwa ubwikubire cyose kugira ngo twinjire mu byishimo byo kwakirana bamwe ku bandi.
9.Ndasaba Abepiskopi bagenzi banjye, abapadiri n’abadiyakoni - ku bw’umuhamagaro, bafite ubutumwa bwo gufasha abakene-, abihayimana, amashyirahamwe, imiryango n’imbaga y’abakorerabushake, kumfasha kugira ngo uyu munsi mpuzamahanga w’abakene umenyerwe kandi ugire uruhare rugaragara mu iyogezabutumwa ku isi yo muri iki gihe.
Byongeye kandi, uyu munsi mpuzamahanga mushya nukangure umutimanama wacu nk’abemera, kugira ngo turusheho kwiyumvisha neza ko gusangira n’abakene biduha kumva neza ivanjili mu kuri kwayo kose. Abakene ntibaduteye ikibazo kuko batubereye isoko tuvomamo imbaraga zituma tubaho mu buzima bumurikiwe n’Ivanjili.
Bikorewe i Vatikani , ku wa 13 Kamena 2017
Ku munsi mukuru wa Mutagatifu Antoni wa Paduwa
Papa Fransisko
Copyright - Libreria Editrice Vaticana
Byashyizwe mu Kinyarwanda n’ibiro by’Inama y’Abepisikopi Gatorika mu Rwanda bishinzwe ihinduranyandiko
Byanditswe : tariki ya 21 Ugushyingo 2018 saa 13:12:45, ubu
Uwabitangaje : Umwanditsi Mukuru
Amatasinda ya “KWIGIRA” azafasha urubyiruko rwize imyuga mu kigo cya Rweru Kwiteza imbere
Urubyiruko rw’abakobwa babyariye iwabo ndetse n’urubyiruko rw’abahungu rwacikishirije amashuri bahuguwe n’Ikigo cy’Abadacogora -Intwari cya Caritas Kigali kwibumbira mu matsinda ya “Kwigira” kugirango bazabashe kwihangira imirimo ... soma inkuru yoseAbakobwa babyariye iwabo barahugurwa uko bakwihangira imishinga ibyara inyungu
Ikigo cy’Abadacogora-Intwari cya Caritas Kigali ibicishije mu mushinga “Nifitiyicyizere” uterwa inkunga na RGB ifatanyije na Migeprof barimo guhugura urubyiruko rw’abakobwa babyariye iwabo n’urubyiruko rwacikishirije amashuri ... soma inkuru yoseKiliziya ya Mutagatifu Sisito yahawe Karidinali Kambanda ngo ayitirirwe nka Karidinali
Tariki ya 28 Ugushyingo 2020, Nyiricyubahiro Karidinali Antoine Kambanda yashyizwe mu rwego rwa Karidinali na Nyirubutungane Papa Francis, mu muhango wa Liturujiya wabugenewe (Consistoire ordinaire ... soma inkuru yoseCardinal Antoine Kambanda yatuye igitambo cya Misa mu Kinyarwanda yabereye muri Bazilika Santa Maria in Trastevere
Nyiricyubahiro Cardinal Antoine Kambanda, yasomye Misa ya mbere yabaye mu Kinyarwanda kuri iki Cyumweru, tariki ya 29/11/2020 nyuma yo kwambikwa umwambaro ugenewe ba Cardinal. Ni ... soma inkuru yoseUBUTUMWA BW’ABEPISKOPI GATOLIKA BO MU RWANDA BUGENEWE ABAKRISTU KU CYUMWERU CYA MBERE CYA ADIVENTI 2020 (29/11/2020)
Bakristu bavandimwe, Twebwe Abepiskopi gatolika b’u Rwanda tunejejwe no kubararikira kuzahimbaza mu isengesho umunsi wo kwakira Nyiricyubahiro Karidinali Antoni KAMBANDA, Arkiyepiskopi wa Kigali, ku itariki ya 6 ukuboza ... soma inkuru yoseAbaturage ba Gasanze bamurikiwe ivomero batunganyirijwe na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro
Abaturage ba Gasanze bamurikiwe ivomero batunganyirijwe na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro Tariki ya 7 Ugushyingo/2020 habaye umuhango wo kumurikira ivomero abaturage bo mu kagari ka Gasanze mu ... soma inkuru yoseKugira Karidinali bivuze byinshi ku gihugu cy’u Rwanda- Musenyeri Philippe Rukamba
Mu kiganiro Musenyeri Philippe Rukamba yagiranye n’itangazamakuru Tariki ya 27/10/2020 yatangaje ko kuba Papa Francis yaratoye Kalidinali Antoine Kambanda bigaragaza ko akunda u Rwanda. Musenyeri Philippe ... soma inkuru yoseKiliziya Gatolika yavuguruje ibyo bamwe baherutse kwitirira Papa byo gushyigikira ubutinganyi
Inama y’Abepisikopi Gatolika mu Rwanda yashyize ahagaragara itangazo rivuguruza amakuru yitiriwe Papa Francis, aho bimwe mu bitangazamakuru ngo byamubeshyeye bivuga ko yagaragaje ko ashyigikiye kubana ... soma inkuru yoseAbakristu Gatorika bishimiye ko Musenyeri Antoine Kambanda yagizwe Karidinali
Inkuru nziza yatashye mu Rwanda by’umwihariko mu bakirisitu Gatorika kubera ko Nyiricyubahiro Musenyeri Antoine Kambanda yagizwe Caridinale na Papa Fransisiko tariki ya 25/10/2020. Nyuma y'indamutso ya ... soma inkuru yoseKomisiyo y’ubutabera n’Amahoro y’Arkidiyosezi ya Kigali bifatanyije n’abatuye i Gasanze mu gikorwa cy’umuganda
Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro ya Arkidiyosezi ya Kigali tariki ya 10/10/2020 bifatanyije n’abaturage mu muganda wabereye ku iriba (ivomo) yubakiye abatuye mu kagari ka Gasanze mu ... soma inkuru yoseGuhugurwa ku mihindagurikire y’ikirere bizabafasha kumenya guhangana n’Ibiza
Abagenerwabikorwa b’umushinga UKAM wa Komisiyo y’ubutabera n’Amahoro ya Arikidiyosezi ya Kigali guhurwa ku micungire y’ibiza biterwa n’ihindagurika ry’ikirere bizabafasha guhangana nabyo. Nsabimana Augustin ni umufashamyumvire mu ... soma inkuru yose
Dimanche, 28 Février 2021
CARITAS DE L’ARCHIDIOCESE DE KIGALI
CDJP - KIGALI
B.P. 3378 Kigali,
Tél.(+250) 252 578 651 ;
(+250) 788 743 321
KIGALI - RWANDA
E-Mail : info@caritas-cdjp-kigali.rw
Articles de la meme categorie
- UBUTUMWA BW’ABEPISKOPI GATOLIKA BO MU RWANDA BUGENEWE ABAKRISTU KU CYUMWERU CYA MBERE CYA ADIVENTI 2020 (29/11/2020)
- Musenyeri Antoine Kambanda yagizwe Karidinali
- Kuvanga imyaka n’ibiti biribwa byongereye imirire myiza mu ngo
- Guhabwa amatungo y’ihene bizabafasha kongera umusaruro mu buhinzi
- Abarimu bahuguwe gufasha abana kutajya mu buzima bwo mu muhanda
- Ubutumwa bwa Musenyeri Antoni KAMBANDA mu gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe abatutsi
- Umuryango utekanye niwo nshingiro ry’uburere bwiza
- Abatanze inkunga yo gufasha abakene mu kwezi k’Urukundo n’Impuhwe Caritas Kigali irabashimira
- Members of “Kwigira” informal groups urged to improve them
- Street children problem will be eradicated within two years
- “Kwigira” informal groups help former street children’s parents to develop themselves
- Parents’ contribution is paramount in preventing children to go on street
- Parents urged to contribute in decreasing number of children going on street
- Minisiteri y’ubuzima yiyemeje gukemura bimwe mu bibazo ikigo nderabuzima cya Shyorongi gifite
- Yezu aradusaba iki muri uku kwezi k’Urukundo n’Impuhwe
- Ukwezi k’urukundo n’Impuhwe n’iki ku Umukrisitu nyakuri n’abandi bantu b’umutima mwiza
- Inkunga ya Miliyoni 40 niyo ikenewe mu kwezi k’Urukundo n’Impuhwe
- Buri wese afite inshingano zo kwita ku bana bo mu muhanda
- Uburere bw’umwana bukwiye kwitabwaho akiri muto
- Menya uburyo wakura umwana mu buzima bwo mu muhanda utamuhutaje
- Papa Francis yasomye ibirenge by’abayobozi bahanganye muri Sudani y’Amajyepfo
- Caritas na Komisiyo y’ubutabera n’amahoro Kigali bibutse Jenocide yakorewe Abatutsi mu 1994
- Abana 247 nibo bari mu ishuri mu mwaka wa 2019
- Amahugurwa abasigiye ubumenyi bwo kunoza umurimo w’ubukangurambaga
- Uburyo bwa kamere igisubizo mu « Guteganya imbyaro »
- Ibibazo byo mu miryango bituma abana biyongera mu mihanda
- Gusubiza abana mu miryango yabo ni ukubaha uburyo bwo gukurana uburere bwiza
- CONSULTATIVE MEETING RECOMMENDATIONS ON THE ISSUE OF STREET CHILDREN IN KIGALI CITY
- Umushinga UKAM umaze guhindura byinshi mu iterambere ry’umugore
- Guhumurizwa no gusangira ifunguro n’abakristu byabongereye ikizere cyo gukomeza kubaho
- Ubufatanye bwa Kiriziya Gatorika buzakemura ikibazo cy’abana bo mu muhanda
- “Umuhanda ntubyara, ntunarererwamo”- ACP Gilbert R. Gumira
- Kwita ku burere bw’umwana ukiri muto bimurinda ubuzererezi
- Ikigo cy’Abadacogora n’Intwari cyatangije ubukangurambaga bwo kurwanya ubuzererezi
- UBUTUMWA NYIRUBUTUNGANE PAPA FRANSISKO YAGENEYE ABAKRISTU KU MUNSI MPUZAMAHANGA WA MBERE W’ABAKENE ICYUMWERU CYA 33 GISANZWE (KU WA 19 UGUSHYINGO 2017)
- Utwobo umuntu avukana ku matwi, utugaragara ku matama umuntu asetse ndetse nutuba hejuru y’ikibuno waruziko ari inenge?
- Témoignage d’une Fille de 14 ans vivre d’une situation difficile
- Vivre dans la rue, une situation horrible
- Ingo ibihumbi 4 zimaze kumenya kubyaza umusaruro ubutaka buto zifite
- Kwandika ku bitambaro no kubyapa bimwinjiriza asaga 200 ku kwezi
- Gushyira ibigo ngororamuco kure y’umujyi byafashije abana bahoze mu muhanda guhindura imyifatire
- Menya uburyo wagorora umwana wanyuze mu buzima bwo mu muhanda
- Abarangije ubumenyingiro ibyo bize bibaha ikizere ku isoko ry’umurimo
- Guhindura imyifatire inzira yo kwiteza imbera no gusezerera ubukene
- ANNOUNCEMENT
- Inkunga ya RGB imaze guhindura byinshi mu bagenerwabikorwa b’umushinga w’Abadacogora n’Intwari
- Umuryango remezo imwe mu nzira yo gukemura ibibazo byo mu miryango bitera abana kuba inzererezi
- Kumenya guhinga kijyambere byabongereye umusaruro
- Caritas ya Kigari yigishije ababyeyi guteganya imbyaro mu buryo bwa kamere
- Gukorera hamwe mu matsinda y’ubuhinzi bizabafasha kwiteza imbere
- La Caritas Kigali dans la promotion des activités apicoles dans le district de Gakenke
- Muri Paruwasi ya Gishaka abakristu bafashe ingamba zitanga icyizere mu gukumira ikibazo cy’abana bo mu muhanda
- Sensibilisation des bénévoles de la Paroisse Shyorongi au mois de charité 2017
- Abagenerwabikorwa b’umushinga UKAM bongerewe ubumenyi bujyanye n’ubuhinzi
- Ishuri ryo mu mirima ryabafashije kongera imirire myiza mu ngo
- Abagenerwabikorwa b’umushinga UKAM 125 bahuguwe kwita ku matungo
- Abaforomo 213 bahawe impamyabumenyi y’ikiciro cya mbere A1 mu by’uganga
- Mu nteko rusanjye ya Caritas ya Kigali bishimiye ibyo bagezeho
- Umunsi w’umwana w’umunyafurika: abadacogora n’intwari bishimiye intambwe batejwe na Cartas y’arikidioseze ya kigali
- ABAKOZI BA CARITAS NA KOMISIYO Y’UBUTABERA N’AMAHORO MURI ARKIDIYOSEZI YA KIGALI, BIBUTSE KU NSHURO YA 23 GENOCIDE YAKOREWE ABATUTSI
- UMUSHINGA W’ABADACOGORA N’INTWARI WAKIRIYE ABANA BASHYA BAVUYE MU MUHANDA MU KIGO GISHYA CYA RWERU
- ENFIN LES ENFANTS DE LA RUE VIENNENT D’ETRE RECENSES
- ABIZE MU ISHURI RY’IMYUGA RYA BUTAMWA BITEGUYE GUSEZERERA UBUKENE
- BASHISHIKARIJWE KUGIRA URUHARE MU KUGABANYA UMUBARE W’ABANA BAJYA MU MIHANDA
- KWIGISHA UBUGENI UMWANA UKUWE KU MUHANDA NI BIMWE MU BIMUFASHA KWIYUBAKA NO KWIGIRIRA IKIZERE
- POUR CHANGER LE COMPORTEMENT ILS PASSENT PAR UN LONG PROCESSUS
- ABANA BAHOZE MU MUHANDA BISHIMIRA IBYO CARITAS YA KIGALI IMAZE KUBAGEZAHO
- CARITAS YA KIGALI YAMURITSE IBYO YAKOZE KUGIRA NGO IFASHE ABANA BO MU MUHANDA
- BIFUZA KUGERWAHO N’IMPUHWE Z’IMANA MURI UYU MWAKA WA YUBILE Y’IMPUHWE Z’IMANA
- URUBYIRUKO RWIZA RW’EJO HAHAZAZA
- KWIBUKA NO KUREMERA ABAROKOTSE NI INZIRA Y’UBUMWE N’UBWIYUNGE MU BANYARWANDA
- KUHIRA IMYAKA MU MURIMA BIZAFASHA ABAGENERWABIKORWA KWITEZA IMBERE
- NOUVELLES ORIENTATIONS DES COOPERATIVES DE BUGESERA JADIS PARTENAIRES DU PROJET PASAB
- ABADACOGORA N’INTWARI BIZIHIJE NOHELI N’ABANA BAHARERERWA BAHABWA ISAKARAMENTU RYO KUBATIZWA