CARITAS KIGALI

Ikigo cy’Abadacogora n’Intwari cyatangije ubukangurambaga bwo kurwanya ubuzererezi

Arikidiyosezi Gatolika ya Kigali
Ubukangurambaga bwakorerwaga hafi y'isoko rya Kimironko

Ikigo cy’Abadacogora n’Intwari cyatangije ubukangurambaga bwo kurwanya ubuzererezi

Mu rwego rwo kurwanya ubuzererezi bwo mu muhanda ikigo cy’Abadacogora n’Intwari cya Caritas Kigali tariki ya 11/12/2018 cyatangije ubukangurambaga bwo kurwanya ubuzererezi mu rubyiruko.

Urugendo rwo kurwanya ubuzererezi bw’abana bo mu muhanda bwatangiriye ku kicaro gikuru k’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco (NRS) mu mujyi wa Kigali berekeza ku isoko rya Kimironko ahakomereje ibiganiro birimo ubutumwa bwo gushishikariza urubyiruko n’ababyeyi guhangana n’ubuzererezi bwo mu muhanda.

Narame Garatia waruhagarariye Caritas Kigali yatangaje ko impamvu y’ubu bukangurambaga ari ukugirango ikibazo cy’abana bo mu muhanda buri wese akigire icye kugirango gicike burundu.

Yasobanuye ko ikigo cy’Abadacogora n’Intwari kita ku bana bo mu muhanda kikanafasha gusubira mu buzima busanzwe ndetse bagakomeza kubakurikirana no kubafasha nyuma yo kubasubiza mu miryango yabo.

Ati “ Caritas n’ikigo cya Kiliziya Kibereyeho gusubiza agaciro umukene, akaba ariyo mpamvu bita no ku kibazo cy’abana bo mu muhanda”.

Yagaragaje ko inkunga yo kwita kuri aba bana bo mu muhanda bayihabwa na  Caritas yo mu bu Suisse bityo ikigo cy’Abadacogora n’Intwari kikabasha gufasha abana b’inzererezi no kubatera inkunga mu bikorwa bitandukanye.

Intego yabo nuko umwana arererwa mu muryango kandi akitabwaho uko bikwiye agahabwa ibyibanze birimo, uburezi, kuvuzwa, kubonerwa aho aba n’aho atura ndetse n’ibyo kurya n’imyambaro.

Ndindabahizi Edouard umwe mu banyuze mu buzima bwo mu muhanda mu gikorwa cyo gutangiza ubu bukangurambaga yatanze ubuhamya bw’ubuzima yanyuzemo.

Yavuze ko kujya muri buriya buzima bituruka ku bibazo abana baba bahuye nabyo mu muhanda bagahitamo iriya nzira.

Kuva mu muhanda yabifashijwemo n’ikigo cy’Abadacogora n’Intwari nyuma bamusubiza mu buzima busanzwe ubu aka yarabaye umugabo ufitiye igihugu akamaro.

Umuboyozi w’ikigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco (NRS), Bosenibamwe Aime nawe yifatanyije n’ikigo cy’Abadacogora n’Intwari gutangiza ubu bukangurambaga yavuze ko urubyiruko arirwo rwiganje mu bikorwa by’ubuzererezi, kunywa ibiyobyabwenge, ubwomanzi n’uburaya.

Ati “ niyo mpamvu reta y’ u Rwanda yashyizeho ingamba zo gushyiraho ibigo ngororamuco kugirango ikibazo cy’abo bana bafite imyitwarire imeze gutyo ikosorwe  bahabwe uburere bubereye umunyarwanda”.

Mu ntego z’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco (NRS), harimo gukomeza guhangana no gukemura ibibazo by’abana babaye inzererezi ndetse n’abandi bafite imyitwarire ibangamiye umuryango nyarwanda.

Kubufatanye na reta y’u Rwanda hamwe n’ibigo byita kuri abo bana byegamiye kuri reta ndetse nibitegamiye kuri reta iki kibazo cya kemuka burundu ariko inshingano za mbere zigahera ku babyeyi babo bana.

Insanganyamatsiko iragira iti " Turwanye ubuzererezi bw'abana mu muhanda".

Umwanditsi Mukuru 

 

 

 

 

 

 


Byanditswe : tariki ya 11 Ukuboza 2018 saa 20:59:55, ubu
Uwabitangaje : Umwanditsi Mukuru

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   71407