Kwita ku burere bw’umwana ukiri muto bimurinda ubuzererezi

Mu bukangurambaga bw’iminsi 8 kuva tariki ya 11 kugeza 19 Ukuboza 2018 ikigo cy’Abadacogora n’Intwari cya Caritas Kigali cyateguye urugendo hirya no hino mu mujyi wa Kigali rwo gushishikariza abantu bose kwita ku burere bw’abana kuko umwana warezwe neza bimurinda kuba inzererezi.
Mushashi Josiane umuhuzabikorwa w’ikigo cy’Abadacogora n’Intwari, cya Caritas Kigali, cyita ku kibazo cy’abana bo mu muhanda avuga ko impamvu y’uru rugendo ari ukugaragaza uko ikibazo cy’abana bo mu muhanda gikomeje gufata indi ntera kuko abana bajya kuba inzererezi mu muhanda .
Urugendo rwabo rugamije gukumira no kurwanya ikibazo cy’abana bo mu muhanda no gukangurira abanyarwanda kwita ku burere bw’abana ndetse no kurengera uburenganzira bwabo aho bari hose.
Ati “uyu munsi twakoze urugendo ruva mu mujyi wa Kigali, dusoreza Nyabugogo ahakunze kuba abana bakuriye mu buzima bwo mu muhanda biyise Abamarine”.
Iki gikorwa bagishyizeho kubera ko hari ibibazo by’abana benshi bari mu muhanda kubera guhunga imiryango yabo. Mushashi avuga ko bafite inshingano zo kwita kuri abo bana ariko cyane cyane iya mbere ikaba kubirwanya no gukemyura bimwe mu bibazo bitera abo bana kuba inzererezi.
Izi ngendo zigamije guhindura imyumvire y’abaturage n’imyitwarire y’abana bamwe baba bashaka kuguma mu muhanda, abashaka guta amashuri n’abandi bose bahura n’ibibazo ntibabishakire ibisubizo ahubwo bakayoboka inzira y’umuhanda”.
Asaba kandi imiryango ikorera mu Rwanda, ari iyegamiye kuri Leta n’iyigenga, yaba mu Rwanda ndetse na mpuzamahanga kuba aba mbere kwita kuri iki kibazo, kuko bimaze kugaragara ko kidafatiwe ingamba bya ikibazo gikomeye ku gihugu cyacu.
Umwe mu bana bakuwe mu muhanda n’ikigo cy’Abadacogora n’Intwari wiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza, afite imyaka icumi, avuga ko yari amaze umwaka ari inzererezi yo mu muhanda aho yari yarawujemo ahunga ababyeyi be bamukubitaga ngo kuko bamukoreshaga imirimo imivunanye akabona atakwihanganira kuguma mu rugo.
Nyuma yo kuva mu muhanda yumva ko amakosa yari aye, ko ababyeyi be batamwanga akagira inama abandi bana ko batagomba kuwusubiramo.
Bosenibamwe Aimé, Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu cy’Igororamuco(NRS) avuga ko icyo bashaka ari uko umwana wese yarererwa mu muryango.
Ati “ ikigamijwe ni uko umwana wese arererwa mu muryango akareka kuba mu muhanda, tukagira urubyiruko rutarangwa n’imigenzereze mibi nko kunywa za Kore, n’ubundi bugizi bwa nabi ubwo aribwo bwose”.
Bosenibamwe nawe ashimangira ko intego ari ugutanga ubutumwa busaba abaturage, kugira ngo buri wese atange umusanzu we abana bave mu muhanda. Nyuma y’iki gikorwa n’ukuzafatanya n’inzego zose bireba kugira ngo ahantu hose habarirwa abana, abatazashaka kuwuvamo mu burIyo bwiza bazabashaka babashyikirize ibigo ngororamuco. Ari nako bashakisha imiryango yabo cyangwa indi yabakira kugira ngo umwana wese arererwe mu muryango.
Bosenibamwe yakomeje avuga ko ubutumwa bw’izi ngendo ari ugukangurira buri wese kwita ku burere bw’umwana kugirango atishora mu buzererezi. Ikindi ni ugukangurira imbaga nyarwanda kugirango babone ko iki kibazo kitazihanganirwa, ko uwabona umwana mu muhanda atategereza ubuyobozi ahubwo nawe yumve ko ari icye kandi kibangamiye ubuyobozi bw’u Rwanda.
“Turabwira abana b’abanyarwanda n’imiryango yabo ko dushaka guha agaciro umunyarwanda. nta shema na rimwe twagira nk’igihugu tugifite abana mu muhanda”Bosenibamwe.
Izi ngendo zakozwe ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco hamwe n’umugi wa Kigali na Caritas Kigali, ndetse bafatanyije n’abana bavuye mu muhanda bakaba barahindutse bari mu mashuri, ndetse n’ababyeyi babo.
Umwanditsi Mukuru
Byanditswe : tariki ya 20 Ukuboza 2018 saa 20:30:07, ubu
Uwabitangaje : Umwanditsi Mukuru
Amatasinda ya “KWIGIRA” azafasha urubyiruko rwize imyuga mu kigo cya Rweru Kwiteza imbere
Urubyiruko rw’abakobwa babyariye iwabo ndetse n’urubyiruko rw’abahungu rwacikishirije amashuri bahuguwe n’Ikigo cy’Abadacogora -Intwari cya Caritas Kigali kwibumbira mu matsinda ya “Kwigira” kugirango bazabashe kwihangira imirimo ... soma inkuru yoseAbakobwa babyariye iwabo barahugurwa uko bakwihangira imishinga ibyara inyungu
Ikigo cy’Abadacogora-Intwari cya Caritas Kigali ibicishije mu mushinga “Nifitiyicyizere” uterwa inkunga na RGB ifatanyije na Migeprof barimo guhugura urubyiruko rw’abakobwa babyariye iwabo n’urubyiruko rwacikishirije amashuri ... soma inkuru yoseKiliziya ya Mutagatifu Sisito yahawe Karidinali Kambanda ngo ayitirirwe nka Karidinali
Tariki ya 28 Ugushyingo 2020, Nyiricyubahiro Karidinali Antoine Kambanda yashyizwe mu rwego rwa Karidinali na Nyirubutungane Papa Francis, mu muhango wa Liturujiya wabugenewe (Consistoire ordinaire ... soma inkuru yoseCardinal Antoine Kambanda yatuye igitambo cya Misa mu Kinyarwanda yabereye muri Bazilika Santa Maria in Trastevere
Nyiricyubahiro Cardinal Antoine Kambanda, yasomye Misa ya mbere yabaye mu Kinyarwanda kuri iki Cyumweru, tariki ya 29/11/2020 nyuma yo kwambikwa umwambaro ugenewe ba Cardinal. Ni ... soma inkuru yoseUBUTUMWA BW’ABEPISKOPI GATOLIKA BO MU RWANDA BUGENEWE ABAKRISTU KU CYUMWERU CYA MBERE CYA ADIVENTI 2020 (29/11/2020)
Bakristu bavandimwe, Twebwe Abepiskopi gatolika b’u Rwanda tunejejwe no kubararikira kuzahimbaza mu isengesho umunsi wo kwakira Nyiricyubahiro Karidinali Antoni KAMBANDA, Arkiyepiskopi wa Kigali, ku itariki ya 6 ukuboza ... soma inkuru yoseAbaturage ba Gasanze bamurikiwe ivomero batunganyirijwe na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro
Abaturage ba Gasanze bamurikiwe ivomero batunganyirijwe na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro Tariki ya 7 Ugushyingo/2020 habaye umuhango wo kumurikira ivomero abaturage bo mu kagari ka Gasanze mu ... soma inkuru yoseKugira Karidinali bivuze byinshi ku gihugu cy’u Rwanda- Musenyeri Philippe Rukamba
Mu kiganiro Musenyeri Philippe Rukamba yagiranye n’itangazamakuru Tariki ya 27/10/2020 yatangaje ko kuba Papa Francis yaratoye Kalidinali Antoine Kambanda bigaragaza ko akunda u Rwanda. Musenyeri Philippe ... soma inkuru yoseKiliziya Gatolika yavuguruje ibyo bamwe baherutse kwitirira Papa byo gushyigikira ubutinganyi
Inama y’Abepisikopi Gatolika mu Rwanda yashyize ahagaragara itangazo rivuguruza amakuru yitiriwe Papa Francis, aho bimwe mu bitangazamakuru ngo byamubeshyeye bivuga ko yagaragaje ko ashyigikiye kubana ... soma inkuru yoseAbakristu Gatorika bishimiye ko Musenyeri Antoine Kambanda yagizwe Karidinali
Inkuru nziza yatashye mu Rwanda by’umwihariko mu bakirisitu Gatorika kubera ko Nyiricyubahiro Musenyeri Antoine Kambanda yagizwe Caridinale na Papa Fransisiko tariki ya 25/10/2020. Nyuma y'indamutso ya ... soma inkuru yoseKomisiyo y’ubutabera n’Amahoro y’Arkidiyosezi ya Kigali bifatanyije n’abatuye i Gasanze mu gikorwa cy’umuganda
Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro ya Arkidiyosezi ya Kigali tariki ya 10/10/2020 bifatanyije n’abaturage mu muganda wabereye ku iriba (ivomo) yubakiye abatuye mu kagari ka Gasanze mu ... soma inkuru yoseGuhugurwa ku mihindagurikire y’ikirere bizabafasha kumenya guhangana n’Ibiza
Abagenerwabikorwa b’umushinga UKAM wa Komisiyo y’ubutabera n’Amahoro ya Arikidiyosezi ya Kigali guhurwa ku micungire y’ibiza biterwa n’ihindagurika ry’ikirere bizabafasha guhangana nabyo. Nsabimana Augustin ni umufashamyumvire mu ... soma inkuru yose
Dimanche, 28 Février 2021
CARITAS DE L’ARCHIDIOCESE DE KIGALI
CDJP - KIGALI
B.P. 3378 Kigali,
Tél.(+250) 252 578 651 ;
(+250) 788 743 321
KIGALI - RWANDA
E-Mail : info@caritas-cdjp-kigali.rw
Articles de la meme categorie
- UBUTUMWA BW’ABEPISKOPI GATOLIKA BO MU RWANDA BUGENEWE ABAKRISTU KU CYUMWERU CYA MBERE CYA ADIVENTI 2020 (29/11/2020)
- Musenyeri Antoine Kambanda yagizwe Karidinali
- Kuvanga imyaka n’ibiti biribwa byongereye imirire myiza mu ngo
- Guhabwa amatungo y’ihene bizabafasha kongera umusaruro mu buhinzi
- Abarimu bahuguwe gufasha abana kutajya mu buzima bwo mu muhanda
- Ubutumwa bwa Musenyeri Antoni KAMBANDA mu gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe abatutsi
- Umuryango utekanye niwo nshingiro ry’uburere bwiza
- Abatanze inkunga yo gufasha abakene mu kwezi k’Urukundo n’Impuhwe Caritas Kigali irabashimira
- Members of “Kwigira” informal groups urged to improve them
- Street children problem will be eradicated within two years
- “Kwigira” informal groups help former street children’s parents to develop themselves
- Parents’ contribution is paramount in preventing children to go on street
- Parents urged to contribute in decreasing number of children going on street
- Minisiteri y’ubuzima yiyemeje gukemura bimwe mu bibazo ikigo nderabuzima cya Shyorongi gifite
- Yezu aradusaba iki muri uku kwezi k’Urukundo n’Impuhwe
- Ukwezi k’urukundo n’Impuhwe n’iki ku Umukrisitu nyakuri n’abandi bantu b’umutima mwiza
- Inkunga ya Miliyoni 40 niyo ikenewe mu kwezi k’Urukundo n’Impuhwe
- Buri wese afite inshingano zo kwita ku bana bo mu muhanda
- Uburere bw’umwana bukwiye kwitabwaho akiri muto
- Menya uburyo wakura umwana mu buzima bwo mu muhanda utamuhutaje
- Papa Francis yasomye ibirenge by’abayobozi bahanganye muri Sudani y’Amajyepfo
- Caritas na Komisiyo y’ubutabera n’amahoro Kigali bibutse Jenocide yakorewe Abatutsi mu 1994
- Abana 247 nibo bari mu ishuri mu mwaka wa 2019
- Amahugurwa abasigiye ubumenyi bwo kunoza umurimo w’ubukangurambaga
- Uburyo bwa kamere igisubizo mu « Guteganya imbyaro »
- Ibibazo byo mu miryango bituma abana biyongera mu mihanda
- Gusubiza abana mu miryango yabo ni ukubaha uburyo bwo gukurana uburere bwiza
- CONSULTATIVE MEETING RECOMMENDATIONS ON THE ISSUE OF STREET CHILDREN IN KIGALI CITY
- Umushinga UKAM umaze guhindura byinshi mu iterambere ry’umugore
- Guhumurizwa no gusangira ifunguro n’abakristu byabongereye ikizere cyo gukomeza kubaho
- Ubufatanye bwa Kiriziya Gatorika buzakemura ikibazo cy’abana bo mu muhanda
- “Umuhanda ntubyara, ntunarererwamo”- ACP Gilbert R. Gumira
- Kwita ku burere bw’umwana ukiri muto bimurinda ubuzererezi
- Ikigo cy’Abadacogora n’Intwari cyatangije ubukangurambaga bwo kurwanya ubuzererezi
- UBUTUMWA NYIRUBUTUNGANE PAPA FRANSISKO YAGENEYE ABAKRISTU KU MUNSI MPUZAMAHANGA WA MBERE W’ABAKENE ICYUMWERU CYA 33 GISANZWE (KU WA 19 UGUSHYINGO 2017)
- Utwobo umuntu avukana ku matwi, utugaragara ku matama umuntu asetse ndetse nutuba hejuru y’ikibuno waruziko ari inenge?
- Témoignage d’une Fille de 14 ans vivre d’une situation difficile
- Vivre dans la rue, une situation horrible
- Ingo ibihumbi 4 zimaze kumenya kubyaza umusaruro ubutaka buto zifite
- Kwandika ku bitambaro no kubyapa bimwinjiriza asaga 200 ku kwezi
- Gushyira ibigo ngororamuco kure y’umujyi byafashije abana bahoze mu muhanda guhindura imyifatire
- Menya uburyo wagorora umwana wanyuze mu buzima bwo mu muhanda
- Abarangije ubumenyingiro ibyo bize bibaha ikizere ku isoko ry’umurimo
- Guhindura imyifatire inzira yo kwiteza imbera no gusezerera ubukene
- ANNOUNCEMENT
- Inkunga ya RGB imaze guhindura byinshi mu bagenerwabikorwa b’umushinga w’Abadacogora n’Intwari
- Umuryango remezo imwe mu nzira yo gukemura ibibazo byo mu miryango bitera abana kuba inzererezi
- Kumenya guhinga kijyambere byabongereye umusaruro
- Caritas ya Kigari yigishije ababyeyi guteganya imbyaro mu buryo bwa kamere
- Gukorera hamwe mu matsinda y’ubuhinzi bizabafasha kwiteza imbere
- La Caritas Kigali dans la promotion des activités apicoles dans le district de Gakenke
- Muri Paruwasi ya Gishaka abakristu bafashe ingamba zitanga icyizere mu gukumira ikibazo cy’abana bo mu muhanda
- Sensibilisation des bénévoles de la Paroisse Shyorongi au mois de charité 2017
- Abagenerwabikorwa b’umushinga UKAM bongerewe ubumenyi bujyanye n’ubuhinzi
- Ishuri ryo mu mirima ryabafashije kongera imirire myiza mu ngo
- Abagenerwabikorwa b’umushinga UKAM 125 bahuguwe kwita ku matungo
- Abaforomo 213 bahawe impamyabumenyi y’ikiciro cya mbere A1 mu by’uganga
- Mu nteko rusanjye ya Caritas ya Kigali bishimiye ibyo bagezeho
- Umunsi w’umwana w’umunyafurika: abadacogora n’intwari bishimiye intambwe batejwe na Cartas y’arikidioseze ya kigali
- ABAKOZI BA CARITAS NA KOMISIYO Y’UBUTABERA N’AMAHORO MURI ARKIDIYOSEZI YA KIGALI, BIBUTSE KU NSHURO YA 23 GENOCIDE YAKOREWE ABATUTSI
- UMUSHINGA W’ABADACOGORA N’INTWARI WAKIRIYE ABANA BASHYA BAVUYE MU MUHANDA MU KIGO GISHYA CYA RWERU
- ENFIN LES ENFANTS DE LA RUE VIENNENT D’ETRE RECENSES
- ABIZE MU ISHURI RY’IMYUGA RYA BUTAMWA BITEGUYE GUSEZERERA UBUKENE
- BASHISHIKARIJWE KUGIRA URUHARE MU KUGABANYA UMUBARE W’ABANA BAJYA MU MIHANDA
- KWIGISHA UBUGENI UMWANA UKUWE KU MUHANDA NI BIMWE MU BIMUFASHA KWIYUBAKA NO KWIGIRIRA IKIZERE
- POUR CHANGER LE COMPORTEMENT ILS PASSENT PAR UN LONG PROCESSUS
- ABANA BAHOZE MU MUHANDA BISHIMIRA IBYO CARITAS YA KIGALI IMAZE KUBAGEZAHO
- CARITAS YA KIGALI YAMURITSE IBYO YAKOZE KUGIRA NGO IFASHE ABANA BO MU MUHANDA
- BIFUZA KUGERWAHO N’IMPUHWE Z’IMANA MURI UYU MWAKA WA YUBILE Y’IMPUHWE Z’IMANA
- URUBYIRUKO RWIZA RW’EJO HAHAZAZA
- KWIBUKA NO KUREMERA ABAROKOTSE NI INZIRA Y’UBUMWE N’UBWIYUNGE MU BANYARWANDA
- KUHIRA IMYAKA MU MURIMA BIZAFASHA ABAGENERWABIKORWA KWITEZA IMBERE
- NOUVELLES ORIENTATIONS DES COOPERATIVES DE BUGESERA JADIS PARTENAIRES DU PROJET PASAB
- ABADACOGORA N’INTWARI BIZIHIJE NOHELI N’ABANA BAHARERERWA BAHABWA ISAKARAMENTU RYO KUBATIZWA