CARITAS KIGALI

“Umuhanda ntubyara, ntunarererwamo”- ACP Gilbert R. Gumira

Arikidiyosezi Gatolika ya Kigali
Aha bari murugendo mu mujyi wa Kigali

Ababyeyi ndetse n’abantu bose bafite inshingano zo kubungabunga ubuzima bw’umwana bakwiye kumenya ko umuhanda utarererwa ahubwo ko wangiza ubuzima bw’abana bajya kuwubamo.

Ibi byatangajwe na ACP Gilbert R. Gumira umuyobozi wungirije w’Ikigo k’Igihugu gishinzwe Igororamuco mu rugendo rwo kwamagana ubuzererezi bwo mu muhanda.

Mu ubu bukangurambaga ubutumwa bwanyujijwe mu mbyino, amakinamico n’ibiganiro, nyuma y’urugendo rurwanya ubuzererezi rwaturutse mu mujyi wa Kigali, kugera ku kigo cy’urubyiruko Kimisagara, aho urubyiruko rwinshi rwiganjemo abana bavuye mu muhanda barererwa mu kigo cy’Abadacora n’Intwari, bamwe mu babyeyi babo ndetse n’abandi bana basangaga mu muhanda bakifatanya nabo, bahuriye muri Salle y’urubyiruko ya Kimisagara bakomeza kumva ubutumwa butandukanye bwamagana ubuzererezi ndetse n’ihohoterwa rikorwa abana n’abagore.

Mu buhamya bwatanzwe n’umwana ufite imyaka 16 wa nyuze mu buzima bwo mu muhanda, utuye mu Kagari ka Mumena avuga ko Caritas Kigali yamukuye mu muhanda afite imyaka 12.

Ati “ Kugira ngo njye kujya mu muhanda byaturutse ku babyeyi batumvikanaga. Namenye ubwenge ntazi papa, kandi mama abana n’’undi mugabo ariko atanyemera”.

Indi mpamvu yabimuteye nuko uwo mugabo wa nyina yashakaga kumuhohotera (kumusambanya ku gahahto) igihe mama we yabaga adahari.

Ati “twari aho bita mu cyumbati mu Kagali ka Mumena turimo twitoragurira amakara abarezi ba Caritas barahadusanga baratwegera batubaza niba twiga, tubabwira ko tutiga batubwira kuzabasanga Ste Famille aho bakorera, tujyayo baratwakira batujyana mu ishuri, ndiga ndangiza amashuri abanza mbasaba kwiga umwuga, banjyana i Butamwa niga ibyo gutunganya umusatsi ubu nararangije nkora muri salon”. Avuga ko amafaranga amaze gukorera yaguzemo igare ritwara abantu bakamwishyura ku kwezi kandi akaba anitunze ameze neza.

ACP Gilbert R. Gumira, umuyobozi mukuru wungirije w’Ikigo cy’Igihugu Ngororamuco (NRS), avuga ko impamvu bafatanyije na Caritas Kigali n’umujyi wa Kigali mugikorwa cyo gukora ingendo zo kwamagana  kwamagana ubuzererezi. Ati « nk’uko Caritas Kigali igira ikigo cy’abadacogora n’intwari mu gufasha abana bo mu muhanda, turafashanya mu gukura abana b’inzererezi mu muhanda, bagahabwa uburere, n’igororamuco, ndetse bo banateye imbere kuko babafasha gusubira mu ishuri bagahabwa ubumenyi ndetse n’ubumenyi ngiro, bubafasha kuziteza imbere, bagateza imbere umuryango wabo ndetse n’abanyarwanda muri rusange ».

Mu butumwa yahaye urubyiruko yavuze ko ubuzererezi n’ihohoterwa rikorerwa umugore n’abana b’abakobwa avuga ko bigira aho bihurira .

Ati « ubuzererezi ni imwe mu ntandaro y’ihohoterwa, akaba ariyo mpamvu mbasaba gutanga umusanzu muri ikigikorwa. Gahunda ni iyo guca izo ngeso mbi zose ».

Akomeza abwira urubyiro ko bagomba gutwara ubutumwa bakabugeza hose bakarandura ubuzererezi, « ubwomanzi, uburaya, ihohoterwa n’ibindi .

« Umwana  apfa mu iterura, igiti kigororwa kikiri gito », Iyi migani yayibaciriye ashaka kubabwira ko uburere bw’umwana buturuka mu muryango ko umwana iyo akiri muto, nibwo umubyeyi aba agomba kumujyana munzira nziza, nawe akazavamo umugabo cyangwa umugore uboneye ».

Yakanguriye abana bose b’abakobwa kujyana ubutumwa ku bandi bana kugirango bababwire ko itegeko rihari kandi rihana ababahohotera. Yabasabye abakobwa kuvuga « Oya » ku muntu wese ushaka kubasambanya, abasaba ko bagomba kwihagararaho bakabatera ubwoba bababwira ko babarega. Ibi bikozwe asanga abagabo  batakongera kuko bazi neza ikimubategereje.

Ati  « babyeyi, umuhanda ntubyara ndetse ntunarererwamo. Bariya bana bari mu muhanda nimutabavanamo hakiri kare, ejo nibo bazaba ari abanyabyaha bakomeye iki kibazo buri wese akigire ike kizakemuka burundu».  

 

Umwanditsi Mukuru

 


Byanditswe : tariki ya 23 Ukuboza 2018 saa 13:09:52, ubu
Uwabitangaje : Umwanditsi Mukuru

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   4e80d