CARITAS KIGALI

Ubufatanye bwa Kiriziya Gatorika buzakemura ikibazo cy’abana bo mu muhanda

Arikidiyosezi Gatolika ya Kigali
Abitabiriye inama bafashe ifoto y'urwibutso

Mu nama nyunguranabitekerezo yateraniye muri Hoteli Marasa mu mujyi wa Kigali kuri uyu 20/12/2018 ihuje inzego z’ubuyobozi bwite n’iza reta bita ku bana bo mu muhanda ndetse n’ikigo k’Igihugu gishinzwe Igororamuco (NRS) hamwe na Caritasi Kigali biyemeje gufatanya ku kibazo cy’abana bo mu muhanda kugirango gikemuka burundu.

Padiri Twizeyumuremyi Donatien umuyobozi wa Caritas Kigali akaba yatangaje ko iki kibazo cyo kwita ku bana bo mu muhanda gihagurukiwe hakabaho ubufatanye mu nzego zitandukanye ndetse n’ababyeyi ko cyagabanya ubukana gifite kuko kimaze gufata intera ndende.

Ibi abishingira ahereye kuri bimwe mu bibazo ikigo cy’Abadacogora n’Intwari cya Caritas Kigali cyagiye kibona bitera abana kuba inzererezi aho ibyinshi bishingiye ku muryango.

Bimwe muri byo birimo ubukene, ubwumvikane buke mu muryango ndetse no kubyara abana benshi batabasha kurera uko bikwiye.

Ubufatanye bwo gukemura iki kibazo bugomba guhera mu miryango kuko ariho hari ipfundo rituma abana bajya mu buzima bwo mu handa.

Caritas Kigali yo uru rugendo rwo gufasha bene iyi miryango yarabitangiye kuko hari amatsinda ya “ kwigira” babitsamo ku buryo abenshi muri bo bamaze guhindura ubuzima.

Umuyobozi w’Ikigo k’Igihugu gishinzwe Igiroramuco NRS Bosenibamwe Aime atangaza ko mu ngamba barimo bafata ari izo gusura no gufasha imiryango iba ifite abana bavuye mu muhanda.

Impamvu bashyizeho izi ngamba nuko 10% by’abana bava mu bigo ngororamuco basubira mu mihanda.

Ati “ nyuma yo gusanga hari abana bagisubira mu buzima bwo mu muhanda ni ngombwa ko twegera imiryango yabo tukamenya izingiro ry’ikibazo ifite  noneho ikibazo cy’abana nacyo kikabona gukemuka bityo abo ducyuye bakabasha kubaho batekanye”.

Kimwe n’izindi nzego zifite mu nshingano zayo kwita ku mwana biyemeje gufashiriza umwana mu muryango nk’uburyo burambye bwo gukemura ikibazo,

Gushyira imbaraga mu gukemura amakimbirane yo mu ngo, imbaraga mu guherekeza umwana mu byiciro bye byose haba ku ishuri no mu muryango, kugera ku murimo, gushyira imbaraga mu kwigisha imyuga, gushyiraho mu gihe k’ibiruhuko guhunda z’ubukangurambaga bw’abana biga

 

Umwanditsi Mukuru

 


Byanditswe : tariki ya 23 Ukuboza 2018 saa 20:19:45, ubu
Uwabitangaje : Umwanditsi Mukuru

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   49f5f