CARITAS KIGALI

Guhumurizwa no gusangira ifunguro n’abakristu byabongereye ikizere cyo gukomeza kubaho

Arikidiyosezi Gatolika ya Kigali
Abarwayi batabasha kugera ku Kiriziya bafashijwe guhimbaza umunsi wagenewe abarway

Abarwayi batabasha kugera ku kiriziya kubera uburwayi bwabo bavuga ko guhumurizwa no gusangira ifunguro n’Abakristu ba Paruwasi ya Nyamirambo byabafashije kongera kugarura ikizere cy’ubuzima no gukomeza kwegera Imana.

Ibi babitangaje mu gikorwa cyo kubahuriza hamwe kuri Paruwasi ya Nyamirambo tariki ya 10/2/1019 mu gikorwa cyo kubafasha kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe abarwayi.

Iki gikorwa cyabimburiwe n’igitambo cya misa ya kabiri maze babwirwa ko mu burwayi bwabo yezu abazirikana kandi abakunda.

Mubuhamya bwatanzwe n’umwe mu barwayi bari baje kwizihiza umunsi w’abarwayi yavuze ko yagize uburwayi bw’indwara nyinshi kandi zitandukanye, aza no kugira ikibazo cyo kurwara amaso arahuma burundu.

Mu burwayi bwe yakundaga kumva radio Maria Rwanda bimufasha kumenya ahantu bavura amaso arabyuka arasindagira ajyayo agezeyo baramusuzuma bamumenyesha ko bazamubaga amaso.

Kubera ubukene yari afite ntabushobozi bwo kubona amafaranga yasabwaga ibihumbi 100 byo kumubaga.

Ati “ najyiye kwa muganga mvuga ishapure, ariko umubyeyi Bikiramariya nakomeje ku mwiyambaza maze nza guhabwa ubufasha bwo kumbaga amaso ubu ndareba neza”.

Guhura na bagenzi be ndetse hagashyirwaho umunsi wo kubazirikana ni imwe mu nzira ibafasha kumva ko Imana ikibakunda kandi bikabafasha kurushaho kuyegera.

Padiri Barushywanubusa Avit niwe watuye igitambo cya misa ndetse mu gihe cy’ubusabane abaha ubuhamya bw’uburwayi bwe amaranye imyaka myinshi.

Mu buhamya bwe yasangije abarwayi uburyo yarwaye umugongo mu mwaka 2001, ajya kwa muganga nyuma bamubwira ko bagomba kumubaga yaje kubagwa umugongo, amara amezi umunani ari muburiri.

Aho ageragereje gukomeza gukora, uburwayi bwe bwaje kongera kumugaruka bituma akomeza kumva atameze neza.

Yahumurije abarwayi ababwira ko ubuzima butangwa n’Imana kandi ikaba ari nayo ibwisubiza iyo igihe kigeze.

“Kwegera Imana nibyo bizaduha imbaraga zo kubasha kubaho muri ubu burwayi ndetse bizatuma tugira ibyiringiro by’uko nyuma y’ubu buzima hari ubundi bwiza”Padiri Barushywanubusa Avit.

Muri iki gikorwa cyo gufasha abarwayi kwizihiza umunsi wabo Caritas Kigali  yifatanyije nabo inabafasha kumenyekanisa iki gikorwa binyuze mu itangazamakuru.

Caritas mu mikorere yayo ifite mu nshingano kwita ku buzima bw'abaturage ivuza abakene, ikangurira n’ibindi bikorwa bigirira umuntu akamaro. Ibyo ibikora ishingiye ku Ivanjili ya Yezu Christu  igira iti: ...nari ndwaye muza kunsura..Matayo25, 36.

Uyu munsi wahariwe abarwayi ni umunsi Kiriziya Gatorika ihuza n’umunsi washyizweho na Papa Yohani Pawulo wa II tariki ya 11/02/1992, ukaba wizihijwe ku nshuro ya 27 muri Paruwasi ya Nyamirambo ni ku nshuro ya 5 bizihije uwo munsi.

 

Umwanditsi Mukuru


Byanditswe : tariki ya 14 Gashyantare 2019 saa 13:10:10, ubu
Uwabitangaje : Umwanditsi Mukuru

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   3110c