CARITAS YA KIGALI YAMURITSE IBYO YAKOZE KUGIRA NGO IFASHE ABANA BO MU MUHANDA

Mu kigo cya Pastorale St Paul, Tariki ya 18 Ugushyingo umushinga w’Abadacogora n’Intwari wa Caritas y’Arkidiyosezi ya Kigali wamuritse ubushakashatsi ku bana babaga mu muhanda bakanyura mu bigo by’uwo mushinga, n’ubushakashatsi ku bana bari mu muhanda ubu, ndetse baboneraho no kwakira abandi bashyashya baba mu muhanda mu kigo cy’Abadacogora n’Intwari.
Padiri Twizeyumukiza Donatien, umuyobozi wa Caritas ya Kigali , yagaragaje uko icyo kigo cyatangiye n’intego cyari gifite mu gukemura ikibazo cy’abana bo mu muhanda.
Yagize ati “Ibikorwa byatangiye mu mwaka 1984, ubu icyo kigo kimaze imyaka 32, kiri hafi ya Paruwasi y’Umuryango Mutagatifu (Sainte Famille). Mu 1985, havuka ikindi kigo cya Nyamirambo, nyuma 1987 haza ikigo Intwari nacyo kuri Sainte Famille, cyakiraga abana b’abakobwa babaga mu muhanda”. Icyari kigamijwe byari uguha abana uburere bagaherekezwa bagasubira mu ishuri ndetse bagasubira mu miryango kugira ngo imibereho yabo, mu mibanire ndetse no mu bukungu ikomeze gutera imbere.”
Yakomeje asobanura uburyo bageraga kuri abo bana kugira ngo babashishikarize kuva mu muhanda kandi batabahutaje. Agira, ati “Kugira ngo abo bana babashe kuva mu muhanda , hakorwa igikorwa cyo kubegera tukaganira nabo, tukabarangira aho dukorera kugira ngo nibagira ubushake bwo kuva mu muhanda bazizane. Ababyemeye nibo turi kumwe uyu munsi nibo twabanye muri iriya myaka”
Avuga ko byabaga ari inzira ndende kuko abo bana babaga bafite uburere butandukanye n’ibibazo bitandukanye. Ati “Iyo bahageze, baza batandukanye mu burere. Hari ababa bavuye mu mashuri bayacikirije, abatarigezemo, abatazi gusoma no kwandika, ndetse n’abadashaka kwiga, baba bafite ibyiciro bitandukanye. Habanza kuganirizwa abajya mu ishuri bakajyayo, nyuma hakaza kwegera umuryango w’umwana nawo ukaganirizwa ubundi umwana agasubizwa mu muryango”.
Avuga ko abo bana iyo basubijwe mu ishuri bahabwa ibikoresho by’ishuri ndetse bakanabagaburira saa sita, bagakurikiranwa mu miryango, ndetse bakanasurwa ku mashuri kugira ngo bakomeze gukurikirana uburere bwabo. Muri bo hari n’ababyeyi bafashwa mu mishinga mito kugira ngo babashe kurera abo bana.
Ibyagezweho mu myaka 32
Ikigo Abadacogora n’Intwari kuva cyatangira kimaze kwakira abana bavuye mu muhanda barenga 363461, ariko abishyuriwe amashuri basaga 2947 kuva mu 1984 kugeza mu 2014. Ubu bushakashatsi bwakorewe ku bagera ku 280, bahanyuze bari muri Kigali bagamije kumenya uburyo babayeho nyuma yo kuva muri ubwo buzima n’uburere baba barakuye muri iki kigo.
Ubu bushakashatsi bugaragaza ko hagati y’umwaka wa 2005-2015 aribwo bakiriye abana benshi bagera 1683 kandi abo bana bigaragara ko bari bafite ababyeyi, bitandukanye n’abana bakiriye nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi kuva 1995 kugeza 2004, barakiriye abana 678.
Muri abo bakoreweho ubushakashatsi, mu bibazo binyuranye bigendanye n’ubuzima n’imibereho babayeho basanze 12% n’abakobwa babyariye iwabo, 37% baracyari ingaragu naho 55% bubatse ingo, ibi bikagaragaza umusaruro mwiza kuko byibura umubare mu nini wabashije kubaka ingo.
Mu babajijwe, 24.6% babashije kwiga kuva ku mashuri atanu yonyine y’uburezi bw’ibanze, 25% bize imyuga, naho 7% barangije amashuri yisumbuye, abageze muri Kaminuza byibuze imyaka itatu n’ine ni 2.8%.
Mu birebana n’imibereho yabo, abakora akazi k’ibiraka ni 42,5%, abatagira akazi ni 6%, abakozi ba leta ni 13,5% abandi bakaba bari mu mirimo inyuranye ibafasha gutunga imiryango yabo. Ababajijwe kandi bagaragaza ko uburere n’ubumenyi bakuye mu Badacogora n’Intwari byabafashije kwibeshaho, nk’uko bigararazwa n’ubuhamya bwa bamwe mu babajijwe.
Abarerewe muri icyo kigo kandi bashimira cyane uburere bahakuye, imbaraga abarezi babo bakoreshaga kugira ngo basubire mu murongo, bakavuga ko byabafashije guhindura imico mibi babaga bafite. Gusa bamwe bakavuga ko nyuma yo kuva muri icyo kigo batabonye ubundi bufasha nk’igishoro ngo bakomeze ubuzima bw’ibyo babaga bakuye mu mashuri.
Abahanyuze kandi basanga n’ubwo bafashwa kwiga amashuri abanza, imyuga n’ayisumbuye bidahagije basaba ko bajya banaherekezwa kwiga kaminuza kubabifitiye ubushobozi. Banagaragaza ikibazo cy’aho abakobwa bakirirwa aricyo kigo Intwari ko nabo batagira aho barara.
Bimwe mu byifuzo byabo
Abakoreweho ubushakashatsi barifuza ko ababyeyi bajya bamenya inshingano zabo ku bana, bakamenya kubaha uburere bukwiye, kandi ntibikorwe n’umubyeyi umwe, bigakorwa n’umugabo n’umugore, kandi bakagira umwanya uhagije wo kuganira n’abana babo.
Bakifuza ko banafasha imiryango ifite ibibazo gukemura amakimbirane abana batarajya mu muhanda. Bagasaba indi miryango kugira ibikorwa byo gufasha abana bari mu muhanda kuva mu bibazo.
Banasabye Ikigo Abadacogora n’Intwari kongera aho bakirira abana b’abakobwa, no kujya bakurikirana abana bavuye muri icyo kigo bakanabasura cyane mu miryango.
Uko ikibazo cy’abana bo mu muhanda gihagaze
Ikibazo cy’abana bo mu muhanda kiracyaboneka hirya no hino. Niyo mpamvu abakozi bo mu Badacogora n’Intwari bafashe umwanya wo kureba uko abana bo mu muhanda bangana, n’igikorwa cyakozwe mu kwezi kwa Kanama 2016, iki gikorwa cyakorwaga umunsi n’ijoro bagamije kubarura abana barara mu muhanda bo mu mujyi wa Kigali no kumenya impamvu ibavana mu miryango bakajya mu muhanda.
Ubusanzwe n’igikorwa gikorwa nyuma y’imyaka itatu. Iryo barura ryakozwe mu maparuwasi 28 agize Arikidiyosezi ya Kigali, icyari kigamijwe n’ukumenya umubare w’abana bari mu muhanda.
Ikibazo cy’abana bo mu muhanda n’ubwo cyafatiwe ingamba ariko biragaragara ko bakijya mu muhanda, ngo impamvu zibitera cyane ni ihohoterwa riba mu ngo, imico mibi y’ababyeyi harimo gusinda no kurwana kw’abashakanye abana bakananirwa kubyihanganira, hari ubukene, amakimbirane ndetse no kutita ku nshingano z’ababyeyi.
Iryo barura ryasanze abarenga 837 ari abana barara mu muhanda harimo 129 b’abakobwa na 708 b’abahungu. Muri abo bana abagera 465 baboneka mu gice cy’icyaro cy’iyo arikidiyosezi ya Kigali naho 372 baba mu mujyi wa Kigali.
Mu turere dutatu tugize umujyi wa Kigali aritwo Nyarugenge, Gasabo na Kicukiro hagaragaramo aho barara ariho bita ingangi 104, zibamo abana bagera kuri 590
Iyi mibare igaragaza ko abana bagabutse mu bice by’icyaro ugereranyije n’ababonetse muri 2013, babifashijwemo n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ndetse n’abakorerabushake ba Caritas mu maparuwasi. Kuko hari aho babaga hatakigaragara abana nko muri Paruwasi ya Karenge na Munyana hatabonetsemo umwana n’umwe.
Uyu munsi kandi waranzwe no kwakira abana batarererwa mu kigo
Kiliziya Gatolika yatangije umwaka w’impuhwe z’Imana 13 Ukuboza 2015, mu rwego rwo kuwusoza, Ikigo abadacogora n’intwari bifuje gusangira n’abana bose babishatse bari mu muhanda. Habaye igitambo cya misa ndetse basangira n’ifunguro babaha imyambaro mu rwego rwo kubereka urukundo n’impuhwe. Babonera kwerekwa imikino inyuranye igararaza ububi bwo mu muhanda.
Byanditswe : tariki ya 24 Mata 2017 saa 08:25:49, ubu
Uwabitangaje : Administrator Caritas-CDJP
Amatasinda ya “KWIGIRA” azafasha urubyiruko rwize imyuga mu kigo cya Rweru Kwiteza imbere
Urubyiruko rw’abakobwa babyariye iwabo ndetse n’urubyiruko rw’abahungu rwacikishirije amashuri bahuguwe n’Ikigo cy’Abadacogora -Intwari cya Caritas Kigali kwibumbira mu matsinda ya “Kwigira” kugirango bazabashe kwihangira imirimo ... soma inkuru yoseAbakobwa babyariye iwabo barahugurwa uko bakwihangira imishinga ibyara inyungu
Ikigo cy’Abadacogora-Intwari cya Caritas Kigali ibicishije mu mushinga “Nifitiyicyizere” uterwa inkunga na RGB ifatanyije na Migeprof barimo guhugura urubyiruko rw’abakobwa babyariye iwabo n’urubyiruko rwacikishirije amashuri ... soma inkuru yoseKiliziya ya Mutagatifu Sisito yahawe Karidinali Kambanda ngo ayitirirwe nka Karidinali
Tariki ya 28 Ugushyingo 2020, Nyiricyubahiro Karidinali Antoine Kambanda yashyizwe mu rwego rwa Karidinali na Nyirubutungane Papa Francis, mu muhango wa Liturujiya wabugenewe (Consistoire ordinaire ... soma inkuru yoseCardinal Antoine Kambanda yatuye igitambo cya Misa mu Kinyarwanda yabereye muri Bazilika Santa Maria in Trastevere
Nyiricyubahiro Cardinal Antoine Kambanda, yasomye Misa ya mbere yabaye mu Kinyarwanda kuri iki Cyumweru, tariki ya 29/11/2020 nyuma yo kwambikwa umwambaro ugenewe ba Cardinal. Ni ... soma inkuru yoseUBUTUMWA BW’ABEPISKOPI GATOLIKA BO MU RWANDA BUGENEWE ABAKRISTU KU CYUMWERU CYA MBERE CYA ADIVENTI 2020 (29/11/2020)
Bakristu bavandimwe, Twebwe Abepiskopi gatolika b’u Rwanda tunejejwe no kubararikira kuzahimbaza mu isengesho umunsi wo kwakira Nyiricyubahiro Karidinali Antoni KAMBANDA, Arkiyepiskopi wa Kigali, ku itariki ya 6 ukuboza ... soma inkuru yoseAbaturage ba Gasanze bamurikiwe ivomero batunganyirijwe na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro
Abaturage ba Gasanze bamurikiwe ivomero batunganyirijwe na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro Tariki ya 7 Ugushyingo/2020 habaye umuhango wo kumurikira ivomero abaturage bo mu kagari ka Gasanze mu ... soma inkuru yoseKugira Karidinali bivuze byinshi ku gihugu cy’u Rwanda- Musenyeri Philippe Rukamba
Mu kiganiro Musenyeri Philippe Rukamba yagiranye n’itangazamakuru Tariki ya 27/10/2020 yatangaje ko kuba Papa Francis yaratoye Kalidinali Antoine Kambanda bigaragaza ko akunda u Rwanda. Musenyeri Philippe ... soma inkuru yoseKiliziya Gatolika yavuguruje ibyo bamwe baherutse kwitirira Papa byo gushyigikira ubutinganyi
Inama y’Abepisikopi Gatolika mu Rwanda yashyize ahagaragara itangazo rivuguruza amakuru yitiriwe Papa Francis, aho bimwe mu bitangazamakuru ngo byamubeshyeye bivuga ko yagaragaje ko ashyigikiye kubana ... soma inkuru yoseAbakristu Gatorika bishimiye ko Musenyeri Antoine Kambanda yagizwe Karidinali
Inkuru nziza yatashye mu Rwanda by’umwihariko mu bakirisitu Gatorika kubera ko Nyiricyubahiro Musenyeri Antoine Kambanda yagizwe Caridinale na Papa Fransisiko tariki ya 25/10/2020. Nyuma y'indamutso ya ... soma inkuru yoseKomisiyo y’ubutabera n’Amahoro y’Arkidiyosezi ya Kigali bifatanyije n’abatuye i Gasanze mu gikorwa cy’umuganda
Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro ya Arkidiyosezi ya Kigali tariki ya 10/10/2020 bifatanyije n’abaturage mu muganda wabereye ku iriba (ivomo) yubakiye abatuye mu kagari ka Gasanze mu ... soma inkuru yoseGuhugurwa ku mihindagurikire y’ikirere bizabafasha kumenya guhangana n’Ibiza
Abagenerwabikorwa b’umushinga UKAM wa Komisiyo y’ubutabera n’Amahoro ya Arikidiyosezi ya Kigali guhurwa ku micungire y’ibiza biterwa n’ihindagurika ry’ikirere bizabafasha guhangana nabyo. Nsabimana Augustin ni umufashamyumvire mu ... soma inkuru yose
Dimanche, 28 Février 2021
CARITAS DE L’ARCHIDIOCESE DE KIGALI
CDJP - KIGALI
B.P. 3378 Kigali,
Tél.(+250) 252 578 651 ;
(+250) 788 743 321
KIGALI - RWANDA
E-Mail : info@caritas-cdjp-kigali.rw
Articles de la meme categorie
- UBUTUMWA BW’ABEPISKOPI GATOLIKA BO MU RWANDA BUGENEWE ABAKRISTU KU CYUMWERU CYA MBERE CYA ADIVENTI 2020 (29/11/2020)
- Musenyeri Antoine Kambanda yagizwe Karidinali
- Kuvanga imyaka n’ibiti biribwa byongereye imirire myiza mu ngo
- Guhabwa amatungo y’ihene bizabafasha kongera umusaruro mu buhinzi
- Abarimu bahuguwe gufasha abana kutajya mu buzima bwo mu muhanda
- Ubutumwa bwa Musenyeri Antoni KAMBANDA mu gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe abatutsi
- Umuryango utekanye niwo nshingiro ry’uburere bwiza
- Abatanze inkunga yo gufasha abakene mu kwezi k’Urukundo n’Impuhwe Caritas Kigali irabashimira
- Members of “Kwigira” informal groups urged to improve them
- Street children problem will be eradicated within two years
- “Kwigira” informal groups help former street children’s parents to develop themselves
- Parents’ contribution is paramount in preventing children to go on street
- Parents urged to contribute in decreasing number of children going on street
- Minisiteri y’ubuzima yiyemeje gukemura bimwe mu bibazo ikigo nderabuzima cya Shyorongi gifite
- Yezu aradusaba iki muri uku kwezi k’Urukundo n’Impuhwe
- Ukwezi k’urukundo n’Impuhwe n’iki ku Umukrisitu nyakuri n’abandi bantu b’umutima mwiza
- Inkunga ya Miliyoni 40 niyo ikenewe mu kwezi k’Urukundo n’Impuhwe
- Buri wese afite inshingano zo kwita ku bana bo mu muhanda
- Uburere bw’umwana bukwiye kwitabwaho akiri muto
- Menya uburyo wakura umwana mu buzima bwo mu muhanda utamuhutaje
- Papa Francis yasomye ibirenge by’abayobozi bahanganye muri Sudani y’Amajyepfo
- Caritas na Komisiyo y’ubutabera n’amahoro Kigali bibutse Jenocide yakorewe Abatutsi mu 1994
- Abana 247 nibo bari mu ishuri mu mwaka wa 2019
- Amahugurwa abasigiye ubumenyi bwo kunoza umurimo w’ubukangurambaga
- Uburyo bwa kamere igisubizo mu « Guteganya imbyaro »
- Ibibazo byo mu miryango bituma abana biyongera mu mihanda
- Gusubiza abana mu miryango yabo ni ukubaha uburyo bwo gukurana uburere bwiza
- CONSULTATIVE MEETING RECOMMENDATIONS ON THE ISSUE OF STREET CHILDREN IN KIGALI CITY
- Umushinga UKAM umaze guhindura byinshi mu iterambere ry’umugore
- Guhumurizwa no gusangira ifunguro n’abakristu byabongereye ikizere cyo gukomeza kubaho
- Ubufatanye bwa Kiriziya Gatorika buzakemura ikibazo cy’abana bo mu muhanda
- “Umuhanda ntubyara, ntunarererwamo”- ACP Gilbert R. Gumira
- Kwita ku burere bw’umwana ukiri muto bimurinda ubuzererezi
- Ikigo cy’Abadacogora n’Intwari cyatangije ubukangurambaga bwo kurwanya ubuzererezi
- UBUTUMWA NYIRUBUTUNGANE PAPA FRANSISKO YAGENEYE ABAKRISTU KU MUNSI MPUZAMAHANGA WA MBERE W’ABAKENE ICYUMWERU CYA 33 GISANZWE (KU WA 19 UGUSHYINGO 2017)
- Utwobo umuntu avukana ku matwi, utugaragara ku matama umuntu asetse ndetse nutuba hejuru y’ikibuno waruziko ari inenge?
- Témoignage d’une Fille de 14 ans vivre d’une situation difficile
- Vivre dans la rue, une situation horrible
- Ingo ibihumbi 4 zimaze kumenya kubyaza umusaruro ubutaka buto zifite
- Kwandika ku bitambaro no kubyapa bimwinjiriza asaga 200 ku kwezi
- Gushyira ibigo ngororamuco kure y’umujyi byafashije abana bahoze mu muhanda guhindura imyifatire
- Menya uburyo wagorora umwana wanyuze mu buzima bwo mu muhanda
- Abarangije ubumenyingiro ibyo bize bibaha ikizere ku isoko ry’umurimo
- Guhindura imyifatire inzira yo kwiteza imbera no gusezerera ubukene
- ANNOUNCEMENT
- Inkunga ya RGB imaze guhindura byinshi mu bagenerwabikorwa b’umushinga w’Abadacogora n’Intwari
- Umuryango remezo imwe mu nzira yo gukemura ibibazo byo mu miryango bitera abana kuba inzererezi
- Kumenya guhinga kijyambere byabongereye umusaruro
- Caritas ya Kigari yigishije ababyeyi guteganya imbyaro mu buryo bwa kamere
- Gukorera hamwe mu matsinda y’ubuhinzi bizabafasha kwiteza imbere
- La Caritas Kigali dans la promotion des activités apicoles dans le district de Gakenke
- Muri Paruwasi ya Gishaka abakristu bafashe ingamba zitanga icyizere mu gukumira ikibazo cy’abana bo mu muhanda
- Sensibilisation des bénévoles de la Paroisse Shyorongi au mois de charité 2017
- Abagenerwabikorwa b’umushinga UKAM bongerewe ubumenyi bujyanye n’ubuhinzi
- Ishuri ryo mu mirima ryabafashije kongera imirire myiza mu ngo
- Abagenerwabikorwa b’umushinga UKAM 125 bahuguwe kwita ku matungo
- Abaforomo 213 bahawe impamyabumenyi y’ikiciro cya mbere A1 mu by’uganga
- Mu nteko rusanjye ya Caritas ya Kigali bishimiye ibyo bagezeho
- Umunsi w’umwana w’umunyafurika: abadacogora n’intwari bishimiye intambwe batejwe na Cartas y’arikidioseze ya kigali
- ABAKOZI BA CARITAS NA KOMISIYO Y’UBUTABERA N’AMAHORO MURI ARKIDIYOSEZI YA KIGALI, BIBUTSE KU NSHURO YA 23 GENOCIDE YAKOREWE ABATUTSI
- UMUSHINGA W’ABADACOGORA N’INTWARI WAKIRIYE ABANA BASHYA BAVUYE MU MUHANDA MU KIGO GISHYA CYA RWERU
- ENFIN LES ENFANTS DE LA RUE VIENNENT D’ETRE RECENSES
- ABIZE MU ISHURI RY’IMYUGA RYA BUTAMWA BITEGUYE GUSEZERERA UBUKENE
- BASHISHIKARIJWE KUGIRA URUHARE MU KUGABANYA UMUBARE W’ABANA BAJYA MU MIHANDA
- KWIGISHA UBUGENI UMWANA UKUWE KU MUHANDA NI BIMWE MU BIMUFASHA KWIYUBAKA NO KWIGIRIRA IKIZERE
- POUR CHANGER LE COMPORTEMENT ILS PASSENT PAR UN LONG PROCESSUS
- ABANA BAHOZE MU MUHANDA BISHIMIRA IBYO CARITAS YA KIGALI IMAZE KUBAGEZAHO
- CARITAS YA KIGALI YAMURITSE IBYO YAKOZE KUGIRA NGO IFASHE ABANA BO MU MUHANDA
- BIFUZA KUGERWAHO N’IMPUHWE Z’IMANA MURI UYU MWAKA WA YUBILE Y’IMPUHWE Z’IMANA
- URUBYIRUKO RWIZA RW’EJO HAHAZAZA
- KWIBUKA NO KUREMERA ABAROKOTSE NI INZIRA Y’UBUMWE N’UBWIYUNGE MU BANYARWANDA
- KUHIRA IMYAKA MU MURIMA BIZAFASHA ABAGENERWABIKORWA KWITEZA IMBERE
- NOUVELLES ORIENTATIONS DES COOPERATIVES DE BUGESERA JADIS PARTENAIRES DU PROJET PASAB
- ABADACOGORA N’INTWARI BIZIHIJE NOHELI N’ABANA BAHARERERWA BAHABWA ISAKARAMENTU RYO KUBATIZWA