CARITAS KIGALI

Gusubiza abana mu miryango yabo ni ukubaha uburyo bwo gukurana uburere bwiza

Arikidiyosezi Gatolika ya Kigali
Abakozi b'ikigo cy'Abadacogora n'intwari bacyuye umwana mu rugo

Ikigo cy’Abadacogora n’Intwari cya Caritas Kigali cyasubije abana 20 mu miryango nyuma yo guhabwa uburere bwiza mu ishami ryacyo riherereye mu Murenge wa Rweru mu Karere ka Bugesera.  

Tariki ya 28/01/2019 aba bana basubijwe mu miryango yabo nyuma y’amezi 6 bari bamaze bagororerwa mu kigo cya Caritas Kigali giherereye mu Murenge wa Rweru Akagari ka Nyiragiseke mu Karere ka Bugesera.

Aba bana uko ari 20 barimo abakobwa 7 n’abahungu 13.Muri bo 15 bazakomeza gufashwa kwiga mu mashuri y’imyuga, abandi basubizwe mu mashuri abanza.

Umuyozi wa Caritas Kigali Padiri TWIZEYUMUREMYI Donatien zimwe mu mpamvu atanga zituma abana basubizwa mu miryango ni ukugira ngo babashe gukura neza bahabwa urukundo n’ababyeyi babo ndetse bagakurana n’abavandimwe babo kuko mu muryango ariho umwana ahabwa byose cyane cyane urukundo.

Ati “Umwana tumukura mu muhanda ariko tukanamuherekeza muri byose kugeza tumusubije mu muryango we kugirango arererweyo”.

Inyigisho baherewe mu kigo cya Nyiragiseke zibafasha guhinduka bakiyakira bakabasha gusubizwa mu miryango yabo bakarererwamo ntibongere gutekereza ubuzima bwo mu muhanda.

Umwana witwa DUFITUMUKIZA Bosco wo mu muKarere ka Bugesera, mu Murenge wa Rilima mu Kagari ka Nyabagendwa yishimiye ko yongeye guhura n’umubyeyi we nyuma yo kuva mu buzima bwo mu muhanda.

Avuga ko inyigisho bahabwa zibafasha kwiyakira no kumenya kwihanganira ubuzima umuryango we ubayemo bigatuma badasubira mu buzima bubi bwo mu muhanda bavuyemo.

Ati “ iyo batujyanye Nyiragiseke baratwigisha bigatuma duhinduka ndetse tukanahindura imyumvire ariko icyambere batwigisha n’ibyiza byo kuba mu muryango”.

Zimwe mu nyigisho zamuhinduye nuko yamenye ko mu muryango ariho baherwa uburere bwiza batabukura mu muhanda, niho bigira gukora imirimo y’amaboko, bakahabonera urukundo rw’abavandimwe ndetse n’ababyeyi bigafasha umwana gukura neza.

Umubyeyi we nawe yishimiye kongera kubonana n’umwana we nawe yiyemeza gukomeza kumukurikirana mu burere bwe umunsi kuwundi kugirango atozongera kugira impamvu zimusubiza mu buzima bwo mu muhanda.

 

Umwanditsi Mukuru                           

 

 


Byanditswe : tariki ya 15 Werurwe 2019 saa 15:14:42, ubu
Uwabitangaje : Umwanditsi Mukuru

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   e6e72