CARITAS KIGALI

Ibibazo byo mu miryango bituma abana biyongera mu mihanda

Arikidiyosezi Gatolika ya Kigali
Abana bagomba kurererwa mu muryango utekanye

Abana bari mu buzima bwo muhanda bavuga ko ibibazo byo mu miryango yabo aribyo bituma bajya kuba inzererezi.

Iyo uganiriye n’abana benshi birirwa bazerera mu muhanda bakubwira ko bajya muri ubu buzima bitewe n’ibibazo byo mu miryango yabo birimo ubukene, ubwumvikane buke hagati y’ababyeyi babo, gutandukana kw’ababyeyi ndetse n’ihohoterwa rikorerwa mu ngo.

Bamwe muri bo bari i Nyabugogo hafi y’aho bakunze kwita kwa Mutangana, basobanuye impamvu bahisemo kujya kuba inzererezi mu muhanda.

MUHOZI Alexandre w’imyaka 16 ukomoka mu Murenge wa Cyahafi mu Karere ka Nyarugenge  mu Mugi wa Kigali ati "Njyewe mama yatandukanye na papa ubu tubana na mama gusa kandi ntabasha kutubonera ibidutunga, nanjye mpitamo kuza kwishakira ubuzima hano Nyabugogo”.

Avuga ko nyina amutuma amafaranga akajya nyabugogo gutoragura utunyanya, uturayi n’udutoryi akaza kutugurisha ayo abonye akayashyira mama we agahaha ariko iyo atayabonye  baraburara.

INGABIRE Liliane w’imyaka 9 wo mu Murenge wa  Gatsata mu Karere ka Gasabo na we avuga ko impamvu yaje muri ubu buzima bwo mu muhanda ari uko atabasha kubona ibyo kurya bigatuma ajya mu muhanda kwishakira icyo kurya.

Uyu mwana akomeza avuga ko yahagarikiye kwiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza kubera ubukene ariko ngo bimushobokeye yarisubiramo.

Iki kibazo cy’isenyuka ry’imiryango cyagarutsweho na Musenyiri w’Arkidiyosezi ya Kigali Antoine KAMBANDA mu muhango wo ku mushyikiriza inkoni y’ubushumba muri Arikidiyosezi ya Kigali tariki ya 27/01/2019 aho yavuze ko mu byo azakora harimo kubungabunga imiryango ndetse no kuyisigasira barinda ibyayisenya kuko umuryango ariwo shingiro ry’uburere bw’umwana ndetse n’iterambere ry’igihugu.

Avuga ko hazabaho inyigisho zikangurira abashakanye kubana neza mu mahoro ndetse bakanarinda umuryango gusenyuka kuko bigira ingaruka cyane cyane ku bana.

Ati “mu byo nzitaho harimo kubungabunga umuryango kuko ari wo shingiro rya byose ndetse ninaho umwana abonera uburere bw’ibanze agakura akavamo umuntu muzima wuzuye.”

Ikigo cy’Abadacogora n’Intwari cya Caritas Kigali kita ku bana bo mu muhanda nabo bashimangira ko umuryango ariwo shingiro ry’ubuzima bw’umwana.

Mu bikorwa bakorera abana bo mu muhanda harimo kubakura muri ubwo buzima bwo mu muhanda no kubafasha mu myigire yabo, ariko nyuma bakabahuza n’imiryango yabo kugirango bakurire mu muryango batozwa uburere bwiza.

Si ibyo gusa kuko bafasha n’imiryango ifite abana baciye mu buzima bwo mu muhanda bakabatera inkunga yo gukora imishinga iciriritse kugirango bikuru mu bukene bityo ibibazo byo mu muryango bitera abana kujya mu buzererezi bigakemuka.

 

Umwanditsi Mukuru

                                       

 


Byanditswe : tariki ya 15 Werurwe 2019 saa 15:58:45, ubu
Uwabitangaje : Umwanditsi Mukuru

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   63f95