CARITAS KIGALI

Uburyo bwa kamere igisubizo mu « Guteganya imbyaro »

Arikidiyosezi Gatolika ya Kigali
Uyu muryango wategeanyije imbaro mu buro bwa kamere

Mu nteko rusange ya Caritas Kigali yateranye tariki ya 27/03/2019 Musenyeri w’Arkidiyosezi Kigali Antoine Kambanda yasabye ko gahunda yo guteganya imbyaro mu buryo bwa Kamere ishyirwamo imbaraga kugirango umubare w’abayikoresha wiyongere.

Impamvu yasabye ko ubu buryo ko bwitabwaho nuko hari imiryango ibukoresha ntibabyare indahekana.

Musenyeri Kambanda Antoine yavuze ko abakangurambaga ba Caritas bakwigisha abaturage kumenya gukoresha uburyo bwa Kamere mu guteganya imbyaro kuko ari uburyo bwiza kandi butagira ingaruka ku buzima bw’umuntu.

Ati “Uburyo bwa Kamere bwo guteganya imbyaro bwagombye kwigishwa mu ba kristu bugakoreshwa kuko ari uburyo bwiza kubabukoresha neza kandi nta ngaruka bufite igihe abashakanye bamenye kubara neza ukwezi k’umugore no kwifata mu gihe cy’uburumbuke.

Iyi gahunda ntabwo ibangamira uburyo busanzwe bukoreshwa bwo gukoresha imiti ya kizungu ahubwo biruzuzanya kuko byombi bifasha abashakanye kubyara abo bashoboye kurera.

Aha niho Musenyeri Antoine Kambanda ahera avuga ko uburyo bwa kamere bwakwitabwaho bugahuzwa n’uburyo busanzwe bityo umuntu akihitiramo uburyo bwiza bwo gukoresha bumunogeye.

Ubuhamya butangwa n’imwe mu miryango yitabiriye gukoresha buno buryo bwa Kamere Caritas ya Kigali ibinyujije mu mubigo nderabuzima biyishamikiyeho mu mwaka wa 2017 yashoboye guha ubu buryo ingo nshya zigera ku 2383 ziyongera  ku ngo zisanzwe zikoresha ubu buryo zingana ni 4379 muri gahunda yo guteganya imbyaro hifashishjwe uburyo bwa kamere.

Ababyeyi bigishijwe uburyo bushingiye kumenya imiterere n’imikorere y’imyanya myibarukiro (imyanya igenga kororoka ) no kuyubahiriza, bunashingiye nanone ku kumenya n’ibijyanjye n’uburumbuke n’ibitari iby’uburumbuke biboneka mu kwezi k’umugore .

Bigishijwe no kwifata mu gihe cy’uburumbuke bw’umugore iyo abashakanye batifuza gusama, n’uburyo buha umushyikirano mpuzabitsina w’abashakanye agaciro kawo kuko bikorwa mu bumvikane bwa bombi.

Umuryango wa NDAYISABA Bernard na MUKAMPUNGA Ernestine barashakanye tariki ya 6/12/1999 bafite abana 4 bakaba batuye mu karere ka kamonyi umurenge wa Rugarika   akagari ka Kagangayire umudugudu wa Sheli. Batangiye kuboneza urubyaro bakoresheje uburyo ba kamere mu kwezi kwa 11/2003.

Impamvu  bahisemo ubu buryo  bari barabyigishijwe mu nyigisho zitegura isakaramentu ry’ugushyingirwa, bahitamo ko aribwo buryo bazakomeza kuko bw’ubahiriza imyizerere yabo.

Icyo byabamariye nuko umubano wabo warushijeho kuba mwiza, bamenya akamaro k’ibiganiro mu mubano w’abashakanye kuko byabasabaga kuganira kenshi mu buryo bunyuranye.

NDAYISABA Bernard ubwe yemeza ko byatumye arushaho kumenya imikorere y’umubiri w’umugore we arushaho kumushimira ndetse no gushimira Imana ko yamuhaye icyo yayisabye.

Ati « Numvise agaciro k’umushyikirano mpuzabitisina w’abashakanye kubera uburyo dukoresha buduaaba guhura mu bihe nyabwo kandi urushaho kuduhuza kuko tuba dukumburanye ».

Bamwe mubakoresha imiti mu kuboneza imbyaro batangaza ko babiterwa ahanini no kudasobanukirwa kubara neza ukwezi k’umugore bagahitamo uburyo buboroheye.

Uwineza Immacule avuga ko akoresha ibinini ariko ko amenyekubaraneza ukwezi kwe akamenya igihe yasamira inda ko aribwo buryo yakoresha.

Ati «  abenshi mu baturage ntabwo tuba tuzi kubara neza ukwezi kwacu bityo tugakoresha uburyo bw’ibinini cyangwa agapira ko mu kuboko ».

Uwineza avuga ko amenye kubara ukwezi kwe ari bwo buryo yakoresha kubera ko yumva ari bwiza kandi ababukoresha batabyara indahekana.

 

Umwanditsi Mukuru

 

 


Byanditswe : tariki ya 30 Werurwe 2019 saa 15:09:52, ubu
Uwabitangaje : Umwanditsi Mukuru

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   7be83