CARITAS KIGALI

Amahugurwa abasigiye ubumenyi bwo kunoza umurimo w’ubukangurambaga

Arikidiyosezi Gatolika ya Kigali
Abakangurambaga ba Caritas Bahawe amahugurwa

Abakorerabushake ba Caritas 50 bahuguwe uburyo bwo gukoramo ubukangurambaga no gukusanya inkunga yo gufasha abatishoboye ndetse no kwigisha abagenerwabikorwa uburyo bwo kugira isuku no gukora imishinga iciriritse ibyara inyungu.

Umukangurambaga wa Caritas Kigali Tugirimana Jean de Dieu, tariki ya 27/2/2019 ahugura abakorerabushake ba Caritas muri Paruwasi ya Musha yabibukije inshingano zabo akurikije ibyo buri wese ashinzwe kugirango barusheho kunoza ibyo bakorera abagenerwabikorwa ba Caritas.

Mu ishami ry’imibereho myiza no kwita kubatishoboye n’ubutabazi abakorerabushake bagomba kumenya gufasha abagenerwabikorwa kumenya uburyo bwo guteka indyo yuzuye kugirango birinde indwara zikomoka ku mirire mibi.

Mu ndyo yuzuye bagomba gutekera abana indyo irimo ibyubaka umubiri : imboga, inyama, indagara, ibishyimbo.

Mu bitera imbaraga bagategura amateke, ibijumba, imyumbati, ibigori, ndetse n’ibikoro(ibinyamabimba).

Ku majyambere abakorerabushake bigishijwe  gukangurira abantu kujya mu mashyirahamwe, kumenya guhanga udushinga duciriritse tubateza imbere ntibibande mu mirimo y’ubuhinzi gusa.

Ku buzima bahuguwe uburyo bwo kwigisha abagenerwabikorwa kumenya kugira isuku, guteka indyo yuzuye, kwirinda indwara zandura n’izitandura, kuboneza urubyaro mu buryo bwa kamere ndetse no kugira ubwisungane mu kwivuza.

Ati «  impamvu twashyizeho aya mahugurwa ni ukugirango abakorerabushake ba Caritas bose bamenye uburyo bagomba gufasha abagenerwabikorwa bayo »

Kubera ko inzego zose zavuguruwe aya mahugurwa yaragamije gufasha abakorerabushake bashya kumenya neza ibikorwa bagomba gukorera abagenerwabikorwa n’ibyo bagomba kubafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Nyuma y’amahugurwa abahuguwe bemeje ko hari byinshi bungutse kandi ko bigiye kubafasha kongera gukora ubutumwa bwa Caritas neza.

Umuhuzabikorwa wa Caritas muri Paruwasi ya Musha IRAGUHA Theoneste ati “ ubu nibwo noneho tugiye gutangira gukora ibyo tuzi neza”.

Avuga ko mbere y’uko bahugurwa  batuzuzaga neza inshingano z’ibyo bagomba gufasha abagenerwabikorwa babo kubera kutabisobanukirwa neza.

Padiri mukuru NSANZABACU Francois wa Paruwasi ya Musha, yasabye abakangurambaga gukorana umurava ubutumwa bashinzwe, cyane ko umusaruro uva mu byo bakora ari bo ubanza kugirira akamaro.

Yabibukije ko mu musaruro wabonetse ari ho havuye ubufasha bwo kubaka inzu y’umukene yubatswe na Cartas ya Diyosezi, kandi anabibutsa ko habonetse inkunga yo gusana amashuli yangijwe n’umuyaga ibyo byose akaba ari ibikorwa biva mu mbaraga baba batanze bo ubwabo.

 

Umwanditsi Mukuru

 


Byanditswe : tariki ya 30 Werurwe 2019 saa 18:02:13, ubu
Uwabitangaje : Umwanditsi Mukuru

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   c623f