CARITAS KIGALI

Papa Francis yasomye ibirenge by’abayobozi bahanganye muri Sudani y’Amajyepfo

Arikidiyosezi Gatolika ya Kigali
Ikimenyetso cyo kwicisha bugufi n'uburyo bwo kubasaba kudasubira mu ntambara

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi, Papa Francis, yagaragaje ukwicisha bugufi kudasanzwe ubwo yapfukamaga agasoma ibirenge bya Perezida Salva Kiir na Riek Machar utavuga rumwe n’ubutegetsi bwe.

Yabikoze ubwo basozaga umwiherero w’iminsi ibiri waberaga i Vatican, mu rwego rwo kubashishikariza kwirinda gusubira mu ntambara, ahubwo bagakomeza inzira batangiye yo gushaka amahoro arambye y’icyo gihugu.

Inkuru yanditswe na Dailymail ivuga ko abari aho batangajwe no kubona Papa Francis w’imyaka 82 y’amavuko, usanzwe ufite n’ikibazo cy’uburwayi mu kuguru, asaba abantu kumufasha gupfukama agasoma inkweto z’abo bayobozi bo muri Sudani y’Amajyepfo, agasoma n’iz’abandi batandukanye bari muri icyo cyumba.

Papa asanzwe akora umuhango wo koza ibirenge imfungwa ku wa kane mutagatifu. Icyakora bibaye inshuro ya mbere akora igikorwa nk’icyo cyo kwicisha bugufi imbere y’abanyepolitiki.

 

Umwanditsi Mukuru

 


Byanditswe : tariki ya 14 Mata 2019 saa 15:26:18, ubu
Uwabitangaje : Umwanditsi Mukuru

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   8e49a