CARITAS KIGALI

KWIGISHA UBUGENI UMWANA UKUWE KU MUHANDA NI BIMWE MU BIMUFASHA KWIYUBAKA NO KWIGIRIRA IKIZERE

Arikidiyosezi Gatolika ya Kigali
Aba bana bari mu isomo ryo gukora inigi

Kwigisha ubugeni n’ubuhanzi abana bakuwe ku muhanda ni bumwe mu buryo bwifashishwa n’abarezi bo mu bigo by’Abadacogora n’Intwari bya Cariats ya Kigali, mu gufasha abo bana guhinduka, kwiyubaka no kwigirira ikizere.

Ibi bikorwa by’ubugeni byigishwa mu bihe bisanzwe by’amashuri, ndetse no mu biruhuko.

Uyu mwaka ufite umwihariko udasanzwe kuko hateganyijwe inyigisho nyinshi zitandukanye: Kubyina imbyino za gakondo n’imbyino zigezweho, guhimba no gukina ikinamico, kwerekana imideri, gukora amasaro n’inigi, gushushanya no kwandika ku myenda, ndetse no gukora ibipupe. Izi nyigisho zihabwa abana batandukanye guhera ku myaka 7 kugeza kuri 21 y’amavuko.

Umuhanga mu by’ubumenyamuntu ukurikirana iby’impinduka mu mibereho y’abo bana zitewe n’inyigisho z’ubuhanzi n’ubugeni BARAKA Paulette UWINGENEYE, muri raporo ye y’umwaka ushize wa 2015 ku isuzumamyifatire ryakozwe ku bana bize guhimba no gukina ikinamico, yemeza ko umwana wakinnye ikinamico y’ubuzima bwe nyuma yo gukurwa ku muhanda usanga yarahindutse mu gihe gito kandi yifitiye ikizere bitewe n’uko yahawe amahirwe yo gufashwa gukina ibyiyumviro n’amarangamutima aterwa n’ubuzima yabayemo ku muhanda ndetse n’ayo aterwa n’ n’icyamuteye kujya ku muhanda.

Aba bana biga gukora ibipupe na pariki y’inyamaswa

Uyu mwaka wa 2016, izi nyigisho z’ikinamico zikurikirwa n’abana b’abahungu n’abakobwa bagera ku ijana na makumyabili (120) bakuwe ku muhanda n’ibigo by’Abadacogora n’Intwari muri uyu mwaka kuva mu kwezi kwa gatatu kugera mu kwezi kwa gatandatu 2016.

Uyu mwana w’umukobwa yiga kwandika ku myenda no gukora ibikomo byanditseho

Naho gushushanya ku myenda byigwa n’abana mirongo ine (40) biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye. Kwerekana imideri biratozwa abana b’abakobwa n’abahungu 30.

Gukora ibipupe byigwa n’abana icumi(10). Byitabiriwe ahanini n’abana b’abakobwa. Igikorwa cyo gukora inigi n’amasaro mu mpapuro byigwa n’abana 15.

Bamwe mu bana biga guhanga no kwerekana imideri n’umuco wa kinyafurika n’uw’ u Rwanda

Ku itariki ya 23 Ukuboza 2016 niho hateganijwe gusoza aya mahugurwa no kumurika kumugaragaro ibikorwa abo bana bagezeho: Hazaba hari imipira yashushanyijweho nabo, inigi n’ibikomo, ibipupé byakozwe na bo ndetse n’imbyino gakondo, kwerekana imideri yahanzwe n’abo bana ndetse n’izindi mpano aba bana bafite bazazihishurira abazaba bitabiriye uyu munsi mukuru.

Abana b’abahungu bitoza kubyina imbyino gakondo

Abazitabira uyu munsi kandi bazaboneraho no gusangira nabo bana Noheli no kwifurizanya Umwaka mushya muhire wa 2017.


Byanditswe : tariki ya 24 Mata 2017 saa 09:39:15, ubu
Uwabitangaje : Administrator Caritas-CDJP

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   be25a