CARITAS KIGALI

Inkunga ya Miliyoni 40 niyo ikenewe mu kwezi k’Urukundo n’Impuhwe

Arikidiyosezi Gatolika ya Kigali
Ababyeyi bafite abana banyuze mu buzima bwo mu muhanda bafashwa mu matsinda ya Kwigira

Mu rwego rwo gufasha abatishoboye muri uku kwezi kw’Urukundo n’Impuhwe Caritas Kigali yihaye intego yo gukusanya inkunga ingana na miriyoni 40 kugirango hakorwe ibikorwa byo gufasha abatishoboye ndetse n’abababaye n’abari mu kaga.

Buri muntu wese w’umu Kristu n’undi wese ufite umutima mwiza yagombye kugira icyo yigomwa muri uku kwezi kugirango yitagatifurize mu bikorwa byo kwita ku babaye n’abari mu kaga.

Ibi bikorwa nta kindi bisaba keretse ubwitange n’ubushake ndetse no kwigomwa kuri buri wese by’umwihariko ku bantu bafite umutima mwiza wo kwita kubatishoboye.

Muri iyi gahunda y’ukwezi k’urukundo n’impuhwe, uyu mwaka wa 2019 hari intego yo gukusanya inkunga ingana na miliyoni 40Frw, impamvu bihaye intego y’aya amafaranga angana na miriyoni 40 n’uko umwaka washize wa 2018 ari yo bari bihaye ntibabasha kugeza kuri ayo mafaranga.

Hateganijwe ko igihe aya mafaranga yaba abonetse azavamo miliyoni 10Frw yo gufasha abakobwa bagera kuri 300 muri bariya babyariye iwabo kwiga imyuga. Amafaranga angana na Miliyoni 12 azakoreshwa mu gufasha abana bavanywe mu muhanda biga amashuri abanza bagera ku 169, n’abiga ayisumbuye bagera kuri 53, amafaranga miliyoni 10 azahabwa abanyeshuri bakennye, mu gihe miliyoni 5 eshanu zizatangwa nk’ingoboka ku bandi batishoboye.

Abakristu ndetse n’abandi bantu bose b’umutima mwiza bifuza gufasha ababaye bashyiriweho uburyo bwo gutangamo inkuga yabo :  Uwifuza kudufasha gufasha abababaye yanyuza inkunga ye kuri konti no 00040-00691286-97 BK yitwa Caritas Kigali/OSC, Compte muri RIM no 01000208 yitwa Caritas diocésaine  Kigali, Mobile Money 0781460747 n’ifishi mu miryangoremezo iriho cachet ya Paruwasi.

Ubuyobozi bwa Caritas y’Arikidiyosezi ya Kigali bwasobonuye impamvu y’uko kwezi n’icyo bifuza ku bakristu. Mu kwezi k’urukundo n’impuhwe kuba mu kwezi kwa Munani, Caritas y’Arkidiyosezi ya Kigali isaba Abanyarwanda kuzirikana abatishoboye barimo  abana babyariye iwabo, abana  bavuka kuri abo  babyeyi na bo bakeneye kurerwa ndetse n’abandi bazahajwe n’ibyago nk’impunzi, abana bo ku muhanda, kugira uruhare mu gufasha abazahajwe n’ibiza, intambara ndetse n’ibindi bibazo bidateguza, ngo kuko mbere y’uko habaho gutabaza amahanga abantu bagomba kubanza gutabarana ubwabo.

Padiri Twizeyumuremyi Donatien umuyobozi wa Caritas Kigali avuga ko yezu adusa gusangira n’ababaye kugirango duhabwe umugisha mu byo dukora.

Ijambo ry’Imana rivuga ko “ Utangana umutima mwiza ntagayirwa icyo adafite, ashimirwa icyo yatanze.” Abakonyakorenti 28, 12.

Muri uko kwezi rero, aba ari umwanya mwiza wo kugaragaza ukwemera kwacu mu bikorwa by’urukundo.

Gusangira Ijambo ry’Imana no gusangira ubuzima ni inkingi z’urukundo mu bantu babana, baturanye, bakorana.Tubisigasire !

Umwanditsi Mukuru

 

 

 


Byanditswe : tariki ya 27 Kanama 2019 saa 22:58:37, ubu
Uwabitangaje : Umwanditsi Mukuru

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   e4e1c