CARITAS KIGALI

BASHISHIKARIJWE KUGIRA URUHARE MU KUGABANYA UMUBARE W’ABANA BAJYA MU MIHANDA

Arikidiyosezi Gatolika ya Kigali
Aha abayobozi barimo babaza igitera abana kujya mu muhanda

Caritas ya Kigali yashishikarije ababyeyi kugira ubufatanye bakagabanya umubare w’abana bajya mu mihanda kuko ikibazo cyabo kimaze gufata indi ntera.

Nk’uko bigaragazwa na raporo yavuye mu bushakashatsi bwakozwe n’imishinga y’Abadacogora n’Intwari ikorera muri Caritas ya Kigali igaragaza ko ikibazo cy’abana bajya mu muhanda kigenda gifata intera ndende kurusha mu minsi yashize.

Padiri Twizeyumuremyi Donatien umuyobozi wa Caritas ya Kigali avuga ko iyi gahunda yo kwegera abakristu mu maparuwasi yatewe nuko mu minsi ishize, Caritas ya Kigali, ibinyujije mu mushinga w’Abadacogora n’Intwari, yakoze

ubushakashatsi buciritse ku bana bo mu muhanda, iyi mishinga ikaba yarabonye abana bagere kuri 464 aho abakozi bayo babashije kunyura.

Abana bahawe inyigisho zo kwirinda kujya mu mihanda

Mu maparuwasi avugwa hano yakoreweho ubushakashatsi imibare yagaragaye iteye itya :Paruwasi iza kw’isonga ni Paruwasi ya Gishaka n’abana 111,Remera 103, Ndera 96, Shyorongi 49, Rilima 36, Nyamata 35 na Kabuye 34. Iyi mibare igaraza abana birirwa mu muhanda bakanawuraramo.

Aho bigaragarira ko iki kibazo cy’abana bajya mu mihanda cyamaze gufata indi ntera Padiri Twizeyumuremyi Donatien avuga ko ubundi aba bana bagaragara mu migi gusa none ubu baragenda bagaragara no mu byaro ahagiye hari udusanteri tw’ubucuruzi, amasoko, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, cg se ahagenda hashyirwa ibimoteri rusange.

Muri iyi minsi Caritas ya kigali ishyize imbaraga mu gushishikariza umuryango nyarwanda kugira uruhare mu gukemura icyo kibazo.

Ni muri urwo rwego Caritas Kigali , ibinyujije mu mushinga wayo w’Abadacogora n’Intwari yegereye abakirisitu bo mu ma Paruwasi ya Nyamata, Rilima, Gishaka, Kacyiru, Remera, Shyorongi, Kabuye na Ndera kugira ngo baganire kuri icyo kibazo kandi bafatire hamwe ingamba zigamije kugikumira .

Ababyeyi basabwe kugira uruhare mu burere bw’abana babo kugirango babashe no kubashyira mu ishuri bige bareke kuba inzererezi.

Kuva mu mwaka wa 1984, Caritas ya Kigali yashyize imbaraga mu guhangana n’icyo kibazo cy’abana bo mu muhanda igamije cyane cyane kubasubiza mu miryango yabo no mu ishuri.

Usibye aba rero, hagaragaye na none umubare munini w’ abana bawirirwamo bagataha ninjoro,

Abo bana ntabwo babaruwe ahubwo hafashwe icyemezo cyo gukorera ubukangurambaga ku babyeyi babo bana kugira ngo ntibasubire mu muhanda.

Bamwe mu bana bo mu muhanda baganiriye n’abakozi ba Caritas bavuga ko muri rusange zimwe mu mpamvu zituma abo bana bajya mu muhanda harimo ubukene bwugarije imiryango, amakimbirane mu miryango, ubupfubyi, irari ry’umujyi, gushaka ubwigenge kw’abana no kwigomeka ku babyeyi.

Muri ubwo bukangurambaga umushinga w’Abadacogora n’Intwari wifashisha filime yakinwe n’abana ubwabo bafashwa n’uyu mushinga, aho bakina bagaragaza ubuzima bwa buri munsi babamo ku muhanda,bagatanga ubuhamya bw’ubuzima bwabo.

Ubu hakaba hari gushakwa ubufatanye n’imiryango yabo bana ngo ibibazo bafite byokujya ku mihanda bikemuke.


Byanditswe : tariki ya 24 Mata 2017 saa 09:46:32, ubu
Uwabitangaje : Administrator Caritas-CDJP

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   7f619