CARITAS KIGALI

Yezu aradusaba iki muri uku kwezi k’Urukundo n’Impuhwe

Arikidiyosezi Gatolika ya Kigali
Yezu adusaba kwigomwa tugafasha abababaye

Yezu adusaba kwitagatifuza muri ibi bihe by’ukwezi k’Urukundo n’Impuhwe mu bikorwa dukora byo gufasha abakene, abababaye, n’abari mu kaga, kuko nyuma y’ubu buzima aribyo tuzaherwa ingororano nyinshi mu ijuru.

Yezu rero aduhera umugisha mu bikorwa dukora cyane cyane ibyo kwita kubatishoboye no kwita ku babaye ndetse ijambo ry’Imana rikabishimangira muri aya magambo. “Utangana umutima mwiza ntagayirwa icyo adafite, ashimirwa icyo yatanze Abanyakorenti2 8,12”.

3.Yezu aradusaba iki?

Muri uku kwezi k’urukundo abakristu twese ndetse n’abandi b’umutima mwiza dusabwa kwamamaza Ivanjili y’urukundo ya Yezu Kristu.Ubu butumwa bukorwa mu buryo butandukanye nko gushishikariza abandi kugira umutima wo gufasha abakene n’abatishoboye, kugira icyo utanga nawe ubwawe, ndetse no kwifatanya n’abandi gukora ibikorwa by’urukundo nko gufasha abana batishoboye, abana bo mu muhanda, gusura ababyeyi babo no kubafasha, abarwayi n’imfungwa, gutega amatwi no kugira inama.

Muri uyu mwaka wa 2019 dukeneye nibura amafaranga agera kuri 40 000 000 frw yo gufasha abantu bakururikira: 1) abana bo mu muhanda biga primaire 169 na secondaire 53: 12 000 000 frw, 2) abanyeshuri  bakennye 10 000 000frw, 3)  imyuga  ku bakobwa babyariye iwabo 300 : 10  000 000 frw,  Kugoboka  abatishoboye : 5 000 000 frw

“Ni mube abanyampuhwe nkuko So wo mu ijuru ari umunyampuhwe “ LK 6, 36.

Mu gukusanya inkunga igenewe abakene n’abatishobye, si amafaranga gusa akenewe, hakenewe n’ibikoresho bitandukanye birimo imyenda, ibikoresho byo mu rugo, ibikoresho by’isuku, n’ikindi cyose wabona kandi cyagirira akamaro ugihawe. Uwifuza kudufasha gufasha abababaye yanyuza inkunga ye kuri konti no 00040-00691286-97 BK yitwa Caritas Kigali/OSC, Compte muri RIM no 01000208 yitwa Caritas diocésaine  Kigali, Mobile Money 0781460747 n’ifishi mu miryangoremezo iriho cachet ya Paruwasi.

N’ubwo muri uyu mwaka twahuye n’ibiza bitandukanye byadusigiye ibibazo hamwe na hamwe ,turizerako umutima w’urukundo utiburira.Uwo mutima niwo utuma umupfakazi asangira agafu gake asigaranye n’Umuhanuzi w’Uhoraho, niwo kandi watumye wa mugore atanga ituro ry’igiceri yari afite cyakamutunze.

Ese wowe uruhare rwawe ni uruhe mu gufasha abo baciye bugufi?

Twigiremo umutima ufasha abandi duhereye ku bo duturanye ariko kandi dufashe n’abandi tutazi, bityo ingororano yacu izaba nyinshi mu ijuru. “Nimubahe ibyo kurya mwebwe ubwanyu” (Mt 14, 16).

Mu by’ukuri, Nyagasani Yezu aradusaba kumusanga  mu bababaye n’abari mu kaga ku isi : Icyo bose bazamenyeraho ko muri abigishwa banjye, ni urukundo muzaba mufitanye ≥.Yohani

Umwanditsi Mukuru


Byanditswe : tariki ya 29 Kanama 2019 saa 10:23:12, ubu
Uwabitangaje : Umwanditsi Mukuru

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   0ae8b