CARITAS KIGALI

ABIZE MU ISHURI RY’IMYUGA RYA BUTAMWA BITEGUYE GUSEZERERA UBUKENE

Arikidiyosezi Gatolika ya Kigali
Abari kwiga gutunganya imisatsi

Abanyeshuri biga muri CDFP Saint François d’Assise, ishuli ry’imyuga rya Caritas ya Arikidiosezi ya Kigali rikorera i Butamwa mu karere ka Nyarugenge,bavuga ko nyuma yo kurangiza amasomo yabo bazaserera ubukene kuko bazabasha no guhangana n’ikibazo cy’ubushomeri ku isoko ry’imirimo.

Amwe mumasomo y’ubumenyi ngiro atangirwa muri iki kigo harimo amashami atandukanye ariyo :Amashanyarazi, Gusudira, Ubwubatsi, Gukora iby’amazi, Ubudozi, no gutunganya imisatsi.

Aba biga gusudira amatara

Mu rwego rwo gukomeza kongerera abarigana kugira ubumenyi butandukanye muri Mutarama 2017, ishuri rizatangiza ishami ry’iby’Amahoteri n’ubukerarugendo.

Minisiteri y’uburezi ifatanyije n’ikigo gishinzwe guteza imbere ubumenyingiro WDA bashyizeho gahunda yo kwiga igihe gito muri aya mashuri gutanga amasomo mu gihe gito aho usanga biga umwaka umwe ndetse batanga amasomo y’igihe gito cy’amezi atatu n’amezi atandatu.

Kwimenyereza umwuga ( stage), basanga bizabafasha kurangiza bazi neza kazi bagiye gukora hanze.

Umwiharko w’abarangiza muri iri shuri barangiza stage baramaze kwemererwa gukomeza akazi nk’abakozi, kubera ireme ry’ibyo bakora rigaragarira abashinzwe kubakurikirana.


Byanditswe : tariki ya 24 Mata 2017 saa 10:03:40, ubu
Uwabitangaje : Administrator Caritas-CDJP

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   de595