CARITAS KIGALI

Minisiteri y’ubuzima yiyemeje gukemura bimwe mu bibazo ikigo nderabuzima cya Shyorongi gifite

Arikidiyosezi Gatolika ya Kigali
Minisiteri y'ubuzima azafasha ikogo nderabuzima cya Shyorongi gukemura ibibazo gifite

Mu ruzinduko Minisitiri w’ubuzima  Dr Gashumba Diane yagiriye ku kigo nderabuzima cya Shyorongi  yashimye imitangirwe ya serivise inoze ariko cyane cyane yibanda ku isuku iharangwa kuko iri mu bintu bitatuma barwayi bandura indwara ziterwa n’umwanda, anabasezeranya kuzabafasha muri bimwe bitaranozwa neza kugirango ibikorerwa (service) umurwayi birusheho kugenda neza.

Abinyujije ku rukuta rwe rwaTwitter Minisitiri Diane Gashumba yavuze ko ikigo nderabuzima kirangwamo isuku ihagije ku buryo nta muntu wahandurira indwara ziterwa n’umwanda kandi ko abahagana bose bakiranwa urugwiro, ndetse abishimira umuyobozi w’icyo kigo Sr Eugenie Mukashyaka.

Tariki ya 15/11/2019 nibwo yasuye iki kigo nderabuzima agaragarizwa zimwe mu mbogamizi bagifite zituma umurwayi adahabwa serivise inoze uko bikwiye.

Zimwe muri izo mbogamizi n’inzu ntoya bafite ababyeyi baza kubyara bategererezamo ndetse n’inzu yo kubyariramo idahagije.

Sr Eugenie Mukashyaka  avuga ko no kuba ikigo kitagira uruzitiro ari imbogamizi ku bantu bagana ivuriro ndetse no kubikoresho biri muri iryo vuriro.

Ikindi kibazo nta mbangukira gutabara bafite kuko bakoresha imodoka ya Nissan idafite ibyibanze birimo kongerera umwuka, guha serumu umurwayi ibyo byose bika ari inzitizi zo guha umurwayi ibyibanze byose byamufasha igihe bamujyanye ku bitaro bikuru, indi mbogamizi iki kigo gifite nicyo kutagira abakozi bahagije.  

Ministiri Diane Gashumba nyuma yo kugaragarizwa ibi bibazo byose yabasezeranyije ko bimwe muri byo bazagenda bafatanya kubikemura buhoro buhoro kandi ku bufatanye n’impande zombi.

 

Umwanditsi Mukuru


Byanditswe : tariki ya 27 Ugushyingo 2019 saa 21:34:13, ubu
Uwabitangaje : Umwanditsi Mukuru

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   79a46