KUMVA NEZA IHAME RY’UBURINGANIRE BIZABAFASHA GUTERA IMBERE NO GUSIGASIRA UBUMWE MU MIRYANGO YABO

Abaturage bo mu murenge wa Ngeruka mu karere ka Bugesera guhugurwa kuburinganire n’iterambere mu muryango bizabafasha gukorera hamwe biteze imbere ingo zabo.
Nk’uko bamwe mu baturage bahawe aya mahugurwa babitangaza bavuga ko mbere batumvaga neza uruhare ubwuzuzanye n’uburinganire bifite mu gufasha abashakanye mu guteza imbere urugo rwabo.
Umwe mu bagore bo mu miryango yahawe amahugurwa avuga ko guhugurwa byatumye amenya ko urugo rubamo ubwumvikane buke rudatera imbere.
Bimwe mu byo basobanukiwe nuko ihohotera ritera amakimbirane mu miryango bityo abashakanye ntibakorere hamwe bigatuma badatera imbere.
Ati “ nyuma yo guhugurwa ubu niyemeje kumvikana n’umugabo wanjye ndetse tukabanza kujya inama ku bintu byose tugiye gukora”.
Abagenerwabikorwa bari gukurikirana amahugurwa
by’ihohoterwa harimo kurwana, kurwara ntuvuzwe, kudafatanya hagati y’abashakanye mu kwita ku nshingano zo kurera abo babyaye, kudafashanya hagati yabo n’ibindi bikorwa bibi bishobo
kwangiza umuntu ku mubiri ndetse no mu mitekerereze.
Nyuma yo guhugurwa abari bitabiriye amahugurwa bavuga ko bamenye ko urugo ruhoramo intonganya rutagera ku iterambere maze biyemeza kureka ibikorwa byo guhohoterana ahubwo biyemeza gushyira hamwe bagamije iterambere ry’umuryango.
Nyuma y’aya mahugurwa buri mugenerwabikorwa yishimiye uburyo aya mahugurwa yateguwe, buri wese agaragaza uburyo atumvaga ihuriro ririr hagati y’uburinganire n’ubwuzanye mu iterambere ryabo , none ubu biyemeje ko bagiye guhindura imyitwarire yabarangaga mu rwego rwo kugabanya ihohoterwa ryakundaga kubera mu ngo zabo.
Ikindi kandi amahugurwa yabafashije n’uko hari abantu bajyaga bahohoterwa ariko ntibabimenye ko bahohotewe.
NIYONSENGA Immaculée umukozi w’umushinga UKAM wa Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro ushinzwe iterambere n’ubwuzuzanye n’uburinganire mu muryango
atangaza ko guhugura imiryango ku ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’umugore n’umugabo bigamije kubongerera ubushobozi bwo kumenya uburengenzira bwabo no kumenya ihohoterwa icyo aricyo ndetse no kurirwanya kugira ngo biteze imbere.
Akomeza avuga ko abakangurambaga ba Komisiyo y’ubutabera n’Amahoro muri paruwasi ya Ruhuha bazagira uruhare runini mu gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’imirimo y’umushinga wa UKAM kandi bagafasha abagenerwabikorwa gukemura amakimbirane mu miryango yabo ndetse no kubafasha kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina iryo ari ryo ryose.
Amahugurwa yabereye mu midugudu 6 ariyo Karama, Twimpala na Nyakayenzi yo mu kagali ka Nyakayenzi n’indi midugudu 3 yo mu kagali ka Rutonde ariyo Kabumbwe, Kamugera na Rubirizi ahabwa abagenerwabikorwa 300.
Done By Editor
Date de publication : le 20 avril 2017 à 13:04:40,
Publié par : Administrator Caritas-CDJP
Inama y’abakozi b’umushinga SGBV wa komisiyo y’ubutabera n’amahoro n’abayobozi b’inzego z’ibanze baho uwo mushinga ukorera
Inama y’abakozi b’umushinga SGBV wa komisiyo y’ubutabera n’amahoro n’abayobozi b’inzego z’ibanze baho uwo mushinga ukorera SGBV n’umushinga wa komisiyo y’ubutabera n’amahoro ya archidiocese ya kigali ... l'article completKUMVA NEZA IHAME RY’UBURINGANIRE BIZABAFASHA GUTERA IMBERE NO GUSIGASIRA UBUMWE MU MIRYANGO YABO
Abaturage bo mu murenge wa Ngeruka mu karere ka Bugesera guhugurwa kuburinganire n’iterambere mu muryango bizabafasha gukorera hamwe biteze imbere ingo zabo. Nk’uko bamwe mu baturage ... l'article completABAGENERWABIKORWA B’ABAGORE BARAKATAJE MU GIKORWA CYO KWIZIGAMA NO KUGURIZANYA NYUMA YO GUHABWA AMAHUGURWA
Abagenerwabikorwa b’abagore 250 bafashwa n’umushinga UKAM ukorera mukarere ka Bugesera mumurenge wa Ngeruka mu midugudu itandatu ariyo Twimpala, Kalama, Nyakayenzi Kamugera, Rubilizi na Kabumbwe bibumbiye ... l'article complet
Mercredi, 14 Avril 2021
CARITAS DE L’ARCHIDIOCESE DE KIGALI
CDJP - KIGALI
B.P. 3378 Kigali,
Tél.(+250) 252 578 651 ;
(+250) 788 743 321
KIGALI - RWANDA
E-Mail : info@caritas-cdjp-kigali.rw
Articles de la meme categorie
- 250 UKAM PROJECT BENEFICIARIES RECEIVE GOATS
- GUHUGURWA KU BURINGANIRE N’UBWUZUZANYE BIZAGABANYA AMAKIMBIRANE YO MU NGO
- KUMVA NEZA IHAME RY’UBURINGANIRE BIZABAFASHA GUTERA IMBERE NO GUSIGASIRA UBUMWE MU MIRYANGO YABO
- ABAGENERWABIKORWA B’ABAGORE BARAKATAJE MU GIKORWA CYO KWIZIGAMA NO KUGURIZANYA NYUMA YO GUHABWA AMAHUGURWA