CARITAS KIGALI

Abatanze inkunga yo gufasha abakene mu kwezi k’Urukundo n’Impuhwe Caritas Kigali irabashimira

Arikidiyosezi Gatolika ya Kigali
Aha abakozi ba Caritas Kigali bari mu bitaro bya Muhima guha ubwisungane mu kwivuza abarwayi

Caritas Kigali irashimira ingeri z’abantu batandukanye mu gikorwa bakoze mu Kwezi k’Urukundo n’Impuhwe cyo kwitanga bagafasha abababaye mu mwaka wa 2019 babaha ibyo kurya, imyambaro ndetse n’ibikoresho bitandukanye.

Inkunga yose y’amafaranga yakusanyijwe mu mwaka wa 2019 ingana na miriyoni 28.331.927, hakiyongereyeho ibikorwa by’urukundo bitandukanye byose hamwe ni miriyoni 44442655.

Iyi nkunga yatumye hafashwa abarwayi bari mu bitaro bya Muhima, bagurirwa ubwisungane mu kwivuza bw’amafaranga ibihumbi 300, ndetse n’abagororwa n’imfungwa bari muri Gereza ya Rilima mu karere ka Bugesera hanakorwa ibindi bikorwa byo gufasha abatishoboye.

Abahawe imyambaro bavuga ko bari bambaye ubusa ariko nyuma yo gufashwa mu nkunga yatanzwe n’abakirisitu muri uko kwezi k’Urukundo n’impuhwe babonye icyo bambara.

Uretse imyambaro abahawe ibyo kurya nabo bashima iki gikorwa cyiza cy’uko bazirikanwa n’abantu b’Imana kandi b’umutima mwiza.

Ni naho bahera basabira umugisha abitanze kugira ngo Imana izabakubire inshuro ibihumbi ku byo bigomwe kugira ngo abababaye nabo bagire imibereho myiza.

Narame Marie Gratia umuhuzabikorwa w’ishami ry’imibereho myiza no gufasha avuga ko ibikorwa by’uku kwezi k’Urukundo n’Impuhwe bituma dushyira mu bikorwa ibyo Yezu Kristu yadusabye agira ati Kuko nashonje mukamfungurira; nagize inyota mumpa icyo kunywa;naje ndi umugenzi murancumbikira; nari ndwaye muransura; nari imbohe muza no kundeba.”

Mu kwezi kandi twese turangiza inshingano dufite yo kwita ku bantu bose batishoboye no gushyigikira iterambere  nyaryo kandi ryuzuye (dévelopment intégral de l’homme) ry’ikiremwamuntu binyujijwe mu bikorwa by’ubutabazi, iby’ubuzima n’iby’amajyambere ndetse n’uburezi.

Kugira ngo bigerweho ni uko abantu bakomeza kugira umutima wo gufasha abababaye batanga inkunga zitandukanye zo gufasha mu kwezi k’Urukundo n’impuhwe .

Mu rwego rwo gukomeza kwita ku babaye Caritas Kigali irasaba abantu ko bakomeza ibikorwa byo gufasha ababaye bigomwa icyo bafite cyose nk’uko Imana ibidusaba. Yezu Kristu ati “Nimube abanyampuhwe nk’uko So ari Umunyampuhwe”(Lk 6,36).

Tujye twibuka rya jambo rya Mutagatifu Pawulo ugira ati “Utanga arahirwa kuruta uhabwa”(Intu 20,35).

Nk’abakirisitu kandi bakeneye guhabwa umugisha mu byo bakora ni ugukomeza ibi bikorwa by’urukundo kugirango ikiremwa muntu kirusheho kuva mu kaga kirimo.

 

Umwanditsi

 

 


Byanditswe : tariki ya 05 Ukuboza 2019 saa 12:02:04, ubu
Uwabitangaje : Umwanditsi Mukuru

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   fb7f7