Umuryango utekanye niwo nshingiro ry’uburere bwiza

Umuryango utekanye niwo nshingiro ry’uburere bwiza
Mu ihuriro ry’imiryango ifite abana bavuye mu buzima bwo mu muhanda ryateguwe na Arkidiyosezi ya Kigali tariki ya 14/2/2020 inzego za reta ndetse n’ababyeyi hamwe n’abihayimana basanze umuryango mwiza ariwo shingiro ry’uburere bwiza.
Iri hurirro ryabereye muri St Paul aho bunguranye ibitekerezo barebera hamwe icyatuma umuryango nyarwanda utekana.
Igisonga cy’umwepisikopi wa Kigali Uwumukiza casimir yasobanuye ko umuryango waremwe n’Imana aho yahereye ku iremwa ry’Adamu na Eva agaragaza ko Imana yishimiye ko umuntu ataba wenyine ifata ikemezo cyo kurema umuryango.
Mu byiza by’umuryango yavuze n’uko abantu bafatanya bagashyira hamwe, ndetse ababakomokaho bakaba imbuto z’umugisha uva ku Mana bityo bakitabwaho n’ababyeyi babo.
Igisonga cy’umwepisikopi wa Kigali Uwumukiza casimir yagize ati“ Imana igizwe n’ubutatu butagatifu, Imana Data, Imana mwana, Imana Roho mutagatifu, ni umuryango nawo urimo ubutatu bw’umugabo, umugore ndetse n’umwana”
Niyo mpamvu Arkidiyosezi ya Kigali yateganyije icyumweru cy’umuryango kuva tariki ya 12 kugera tariki ya 16 Gashyantare mu mwaka wa 2020 muri iki cyumweru hakaba harateganyijwe ibikorwa bitandukanye byo guteza imbere umubano mwiza mu miryango.
Padiri Twizeyumuremyi Donatien umuyobozi wa Caritas Kigali yasobanuriye abitabiriye iri huriro intego yabo yo kwita ku muryango n’abawugize ibinyinyujije mu kigo cy’Abadacogora-Intwari cya Caritas ya Kigali.
Intego ya mbere ni ugukura abana mu mihanda bakabagorora bakanabigisha , bakongera bakabasubiza mu miryango yabo kuko ariho bakura uburere bwiza n’urukundo nyakuri.
Ikigo cy’Abadacogora-Intwari cya Caritas Kigali kita ku bana bo mu muhanda kuva mu mwaka wa 1984 kugeza mu mwaka wa 2019 kimaze kwakira abana bo mu muhanda ibihumbi 6217.
Aba bana iyo babakuye mu muhanda babajyana mu ishuri hakurikijwe ibyiciro barimo.
Imibare y’abana bafashijwe kurangiza amashuri mu mashuri abanza harimo abana ibihumbi 4817 muri bo harimo abahungu ibihumbi 2826 n’abakobwa 1991. Abana bahabwa ibyangombwa byose bibafasha kwiga neza.
Mu mashuri yisumbuye ni 502 harimo abahungu 339, n’abakobwa 163. Mu mashuri y’imyuga ni 898 harimo abahungu 581, n’abakobwa 317.
Abanyeshuri bafashwa kubona ibyangombwa byose, harimo amafaranga y’ishuri, imyambaro n’ibikoresho by’ishyuri, bagakurikirwa mu myigire yabo.
Iyo barangije bafashwa mu kubona ibikoresho by’ibanze bizatuma bashobora kwihangira imirimo.
Kujyana abana bo mu muhanda ku ishuri ni imwe mu nzira yo kubakuru mu buzererezi no kubafasha kuzavamo abagabo bahamye kuko byagaragaye ko baba bafite impano zitandukanye kandi ari abahanga.
Padiri avuga ko urugendo rwo kwita kuri abo bana ari urugendo rurereru kuko bitarangirira gufasha abana gusa gusubira mu buzima bwo mu miryango yabo ahubwo banafasha imiryango bakomokamo kwiteza imbere aho bayibumbira mu matsinda, bakabaha n’inkunga y’amafaranga yo gukora imishinga iciriritse ibyara inyungu.
Ibikorwa bakorera umuryango ni byinshi kuko banabakorera ubujyanama ndetse bakabakurikirana umunsi ku wundi kugirango barebe ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga yabo ndetse n’impinduka byabazaniye mu mibereho yabo.
Padiri Twizeyumuremyi Donatien uyobora Caritas Kigali avuga ko ababyeyi bahabwa inguzanyo mu gihe cy’amezi 6 binyuze mu matsinda, bishyura buri cyumweru kereka itsinda rikora ubuhinzi niryo ryishyura rimwe mu kwezi.
Iyo bamaze kwishyura babaha andi mafaranga bagakomeza bakishyura. ubu hamaze gufashwa ababyeyi bagera muri 361 harimo abagabo 42 guhera 2017. ariko bagenda bahabwa andi ubu itsinda riri ku isonga rimaze guhabwa inshuro zigera muri 6, irikurikiyeho 5, andi ni inshuro 3. Mu mwaka wa 2017 hatanzwe inguzanyo ingana na 17.245.500frw, mu mwaka wa 2018 hatanzwe inguzanyo ingana na 22.771.800 frw.
Mu mwaka wa 2017 kugeza mu mpera za 2019, nibwo ikigo cyageze ku miryango 570 yose hamwe kibitewemo inkunga na Caritas y’Ubusuwisi ndetse n’ Ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere (RGB).
Ati “ ibikorwa byo kwita ku bana bo mu muhanda n’igikorwa kitarangira hatabayeho ubufatanye n’inzego zitandukanye, niyo mpamvu twatumiye inzego za reta n’izumutekano kugirango turebere hamwe uko twagira umuryango utekanye”.
Padiri Twizeyumuremyio yanagaragaje ko ibibazo biri mu miryango ariyo ntandaro y’ikibazo cy’abana bo mu muhanda, aha yavuze ku ihohoterwa ribera mu ngo, avuga ubukene, ubuharike, ubwumvikane buke hagati y’abasahakanye.
Atanga umuti ko ibibazo biri mu miryango bikemutse ndetse bikagabanuka n’ikibazo cy’abana bo kumuhanda cyarangira ariko hakaba hakenewe ubufatanye bw’inzego zose.
Mu buhamya bwatanzwe n’abahoze barererwa mu kigo cy’Abadacogora-Intwari cya Caritas Kigali Kubwimana Bosco na Kamariza Christine bose bafashijwe kuva mu buzima bwo mu muhanda aba bombi baje no kuvamo umuryango ubu bafite abana 2 bashimiye ababitayeho babakura muri ubwo buzima ubu baka babayeho neza nta kibazo bafite babifashijwemo n’imyuga bize .
Bagaragaje ko nubwo Caritas Kigali yakwita kubana bo mu muhanda ariko hakenewe n’uruhare rwa bose kuko umwana nawe adashatse guhinduka ndetse n’ababyeyi ngo babigiremo uruhare ko bitashoboka .
Umunyamabanga wa Reta ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri Ministere y’ubutegetsi bw’igihugu Nyirarukundo Ignacienne atangaza ko hagomba kubakwa u Rwanda ruzira ubuzererezi ko byashoboka hibanzwe ku mu ryango.
Aha ni naho yabwiye ababyeyi ko batajya basimburwa mu nshingano zabo bagomba kwita ku bana babyaye kuko gutakaza inshingano kwabo nibyo bituma abana babo bajya kuba inzererezi mu muhanda.
Ati “ ndashima Caritas Kigali mu bikorwa byiza byo kwita kuri aba bana, ariko ndasaba aba babyeyi kwita ku nshingano zo kurera ndetse bakabyara abo bashoboye kurere, nkongera kubasaba guhindura imyumvire kuko sibyiza guhekwa ku mugongo w’undi muntu”.
Minisitiri yasobanuriye ababyeyi ko gufashwa nari byiza ariko batakomeza guhera mu myumvire yuko bazafashwa ubuzima bwabo bwose bagomba nabo gukora bakivana mu bukene cyane ko bafite icyo baheraho mu nkunga bahawe.
Yashimye gahunda Abadacogora-Intwari bakora yo gufasha abana kuva mu muhanda ariko igishimishije ni ukuntu bangera bakabasubiza mu miryango kubafashirizamo kuko uburere bw’ibanze n’urukundo ruhamye barubonera mu miryango.
Nyuma y’ibiganiro bahanye impano y’indabo nka kimwe mu kimenyetso cy’urukundo cyane ko iri huriro ryabaye ku munsi w’abakundana wa St Valentin.
Umwanditsi
Byanditswe : tariki ya 16 Gashyantare 2020 saa 00:02:31, ubu
Uwabitangaje : Umwanditsi Mukuru
Amatasinda ya “KWIGIRA” azafasha urubyiruko rwize imyuga mu kigo cya Rweru Kwiteza imbere
Urubyiruko rw’abakobwa babyariye iwabo ndetse n’urubyiruko rw’abahungu rwacikishirije amashuri bahuguwe n’Ikigo cy’Abadacogora -Intwari cya Caritas Kigali kwibumbira mu matsinda ya “Kwigira” kugirango bazabashe kwihangira imirimo ... soma inkuru yoseAbakobwa babyariye iwabo barahugurwa uko bakwihangira imishinga ibyara inyungu
Ikigo cy’Abadacogora-Intwari cya Caritas Kigali ibicishije mu mushinga “Nifitiyicyizere” uterwa inkunga na RGB ifatanyije na Migeprof barimo guhugura urubyiruko rw’abakobwa babyariye iwabo n’urubyiruko rwacikishirije amashuri ... soma inkuru yoseKiliziya ya Mutagatifu Sisito yahawe Karidinali Kambanda ngo ayitirirwe nka Karidinali
Tariki ya 28 Ugushyingo 2020, Nyiricyubahiro Karidinali Antoine Kambanda yashyizwe mu rwego rwa Karidinali na Nyirubutungane Papa Francis, mu muhango wa Liturujiya wabugenewe (Consistoire ordinaire ... soma inkuru yoseCardinal Antoine Kambanda yatuye igitambo cya Misa mu Kinyarwanda yabereye muri Bazilika Santa Maria in Trastevere
Nyiricyubahiro Cardinal Antoine Kambanda, yasomye Misa ya mbere yabaye mu Kinyarwanda kuri iki Cyumweru, tariki ya 29/11/2020 nyuma yo kwambikwa umwambaro ugenewe ba Cardinal. Ni ... soma inkuru yoseUBUTUMWA BW’ABEPISKOPI GATOLIKA BO MU RWANDA BUGENEWE ABAKRISTU KU CYUMWERU CYA MBERE CYA ADIVENTI 2020 (29/11/2020)
Bakristu bavandimwe, Twebwe Abepiskopi gatolika b’u Rwanda tunejejwe no kubararikira kuzahimbaza mu isengesho umunsi wo kwakira Nyiricyubahiro Karidinali Antoni KAMBANDA, Arkiyepiskopi wa Kigali, ku itariki ya 6 ukuboza ... soma inkuru yoseAbaturage ba Gasanze bamurikiwe ivomero batunganyirijwe na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro
Abaturage ba Gasanze bamurikiwe ivomero batunganyirijwe na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro Tariki ya 7 Ugushyingo/2020 habaye umuhango wo kumurikira ivomero abaturage bo mu kagari ka Gasanze mu ... soma inkuru yoseKugira Karidinali bivuze byinshi ku gihugu cy’u Rwanda- Musenyeri Philippe Rukamba
Mu kiganiro Musenyeri Philippe Rukamba yagiranye n’itangazamakuru Tariki ya 27/10/2020 yatangaje ko kuba Papa Francis yaratoye Kalidinali Antoine Kambanda bigaragaza ko akunda u Rwanda. Musenyeri Philippe ... soma inkuru yoseKiliziya Gatolika yavuguruje ibyo bamwe baherutse kwitirira Papa byo gushyigikira ubutinganyi
Inama y’Abepisikopi Gatolika mu Rwanda yashyize ahagaragara itangazo rivuguruza amakuru yitiriwe Papa Francis, aho bimwe mu bitangazamakuru ngo byamubeshyeye bivuga ko yagaragaje ko ashyigikiye kubana ... soma inkuru yoseAbakristu Gatorika bishimiye ko Musenyeri Antoine Kambanda yagizwe Karidinali
Inkuru nziza yatashye mu Rwanda by’umwihariko mu bakirisitu Gatorika kubera ko Nyiricyubahiro Musenyeri Antoine Kambanda yagizwe Caridinale na Papa Fransisiko tariki ya 25/10/2020. Nyuma y'indamutso ya ... soma inkuru yoseKomisiyo y’ubutabera n’Amahoro y’Arkidiyosezi ya Kigali bifatanyije n’abatuye i Gasanze mu gikorwa cy’umuganda
Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro ya Arkidiyosezi ya Kigali tariki ya 10/10/2020 bifatanyije n’abaturage mu muganda wabereye ku iriba (ivomo) yubakiye abatuye mu kagari ka Gasanze mu ... soma inkuru yoseGuhugurwa ku mihindagurikire y’ikirere bizabafasha kumenya guhangana n’Ibiza
Abagenerwabikorwa b’umushinga UKAM wa Komisiyo y’ubutabera n’Amahoro ya Arikidiyosezi ya Kigali guhurwa ku micungire y’ibiza biterwa n’ihindagurika ry’ikirere bizabafasha guhangana nabyo. Nsabimana Augustin ni umufashamyumvire mu ... soma inkuru yoseInkungu bahawe y’ibiribwa n’ibikoresho izabafasha guhangana n’icyorezo cya covid-19
Murwego rwo guhangana n'icyorezo cya Covid-19, abaturage barimo n’abagenerwabikorwa b’umushinga UKAM wa Komisiyo y’ubutabera n’Amahoro ya Arikidiyosezi ya Kigali bo mukarere ka Bugesera bahawe inkunga zitandukanye ... soma inkuru yose
Samedi, 16 Janvier 2021
CARITAS DE L’ARCHIDIOCESE DE KIGALI
CDJP - KIGALI
B.P. 3378 Kigali,
Tél.(+250) 252 578 651 ;
(+250) 788 743 321
KIGALI - RWANDA
E-Mail : info@caritas-cdjp-kigali.rw
Articles de la meme categorie
- UBUTUMWA BW’ABEPISKOPI GATOLIKA BO MU RWANDA BUGENEWE ABAKRISTU KU CYUMWERU CYA MBERE CYA ADIVENTI 2020 (29/11/2020)
- Musenyeri Antoine Kambanda yagizwe Karidinali
- Kuvanga imyaka n’ibiti biribwa byongereye imirire myiza mu ngo
- Guhabwa amatungo y’ihene bizabafasha kongera umusaruro mu buhinzi
- Abarimu bahuguwe gufasha abana kutajya mu buzima bwo mu muhanda
- Ubutumwa bwa Musenyeri Antoni KAMBANDA mu gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe abatutsi
- Umuryango utekanye niwo nshingiro ry’uburere bwiza
- Abatanze inkunga yo gufasha abakene mu kwezi k’Urukundo n’Impuhwe Caritas Kigali irabashimira
- Members of “Kwigira” informal groups urged to improve them
- Street children problem will be eradicated within two years
- “Kwigira” informal groups help former street children’s parents to develop themselves
- Parents’ contribution is paramount in preventing children to go on street
- Parents urged to contribute in decreasing number of children going on street
- Minisiteri y’ubuzima yiyemeje gukemura bimwe mu bibazo ikigo nderabuzima cya Shyorongi gifite
- Yezu aradusaba iki muri uku kwezi k’Urukundo n’Impuhwe
- Ukwezi k’urukundo n’Impuhwe n’iki ku Umukrisitu nyakuri n’abandi bantu b’umutima mwiza
- Inkunga ya Miliyoni 40 niyo ikenewe mu kwezi k’Urukundo n’Impuhwe
- Buri wese afite inshingano zo kwita ku bana bo mu muhanda
- Uburere bw’umwana bukwiye kwitabwaho akiri muto
- Menya uburyo wakura umwana mu buzima bwo mu muhanda utamuhutaje
- Papa Francis yasomye ibirenge by’abayobozi bahanganye muri Sudani y’Amajyepfo
- Caritas na Komisiyo y’ubutabera n’amahoro Kigali bibutse Jenocide yakorewe Abatutsi mu 1994
- Abana 247 nibo bari mu ishuri mu mwaka wa 2019
- Amahugurwa abasigiye ubumenyi bwo kunoza umurimo w’ubukangurambaga
- Uburyo bwa kamere igisubizo mu « Guteganya imbyaro »
- Ibibazo byo mu miryango bituma abana biyongera mu mihanda
- Gusubiza abana mu miryango yabo ni ukubaha uburyo bwo gukurana uburere bwiza
- CONSULTATIVE MEETING RECOMMENDATIONS ON THE ISSUE OF STREET CHILDREN IN KIGALI CITY
- Umushinga UKAM umaze guhindura byinshi mu iterambere ry’umugore
- Guhumurizwa no gusangira ifunguro n’abakristu byabongereye ikizere cyo gukomeza kubaho
- Ubufatanye bwa Kiriziya Gatorika buzakemura ikibazo cy’abana bo mu muhanda
- “Umuhanda ntubyara, ntunarererwamo”- ACP Gilbert R. Gumira
- Kwita ku burere bw’umwana ukiri muto bimurinda ubuzererezi
- Ikigo cy’Abadacogora n’Intwari cyatangije ubukangurambaga bwo kurwanya ubuzererezi
- UBUTUMWA NYIRUBUTUNGANE PAPA FRANSISKO YAGENEYE ABAKRISTU KU MUNSI MPUZAMAHANGA WA MBERE W’ABAKENE ICYUMWERU CYA 33 GISANZWE (KU WA 19 UGUSHYINGO 2017)
- Utwobo umuntu avukana ku matwi, utugaragara ku matama umuntu asetse ndetse nutuba hejuru y’ikibuno waruziko ari inenge?
- Témoignage d’une Fille de 14 ans vivre d’une situation difficile
- Vivre dans la rue, une situation horrible
- Ingo ibihumbi 4 zimaze kumenya kubyaza umusaruro ubutaka buto zifite
- Kwandika ku bitambaro no kubyapa bimwinjiriza asaga 200 ku kwezi
- Gushyira ibigo ngororamuco kure y’umujyi byafashije abana bahoze mu muhanda guhindura imyifatire
- Menya uburyo wagorora umwana wanyuze mu buzima bwo mu muhanda
- Abarangije ubumenyingiro ibyo bize bibaha ikizere ku isoko ry’umurimo
- Guhindura imyifatire inzira yo kwiteza imbera no gusezerera ubukene
- ANNOUNCEMENT
- Inkunga ya RGB imaze guhindura byinshi mu bagenerwabikorwa b’umushinga w’Abadacogora n’Intwari
- Umuryango remezo imwe mu nzira yo gukemura ibibazo byo mu miryango bitera abana kuba inzererezi
- Kumenya guhinga kijyambere byabongereye umusaruro
- Caritas ya Kigari yigishije ababyeyi guteganya imbyaro mu buryo bwa kamere
- Gukorera hamwe mu matsinda y’ubuhinzi bizabafasha kwiteza imbere
- La Caritas Kigali dans la promotion des activités apicoles dans le district de Gakenke
- Muri Paruwasi ya Gishaka abakristu bafashe ingamba zitanga icyizere mu gukumira ikibazo cy’abana bo mu muhanda
- Sensibilisation des bénévoles de la Paroisse Shyorongi au mois de charité 2017
- Abagenerwabikorwa b’umushinga UKAM bongerewe ubumenyi bujyanye n’ubuhinzi
- Ishuri ryo mu mirima ryabafashije kongera imirire myiza mu ngo
- Abagenerwabikorwa b’umushinga UKAM 125 bahuguwe kwita ku matungo
- Abaforomo 213 bahawe impamyabumenyi y’ikiciro cya mbere A1 mu by’uganga
- Mu nteko rusanjye ya Caritas ya Kigali bishimiye ibyo bagezeho
- Umunsi w’umwana w’umunyafurika: abadacogora n’intwari bishimiye intambwe batejwe na Cartas y’arikidioseze ya kigali
- ABAKOZI BA CARITAS NA KOMISIYO Y’UBUTABERA N’AMAHORO MURI ARKIDIYOSEZI YA KIGALI, BIBUTSE KU NSHURO YA 23 GENOCIDE YAKOREWE ABATUTSI
- UMUSHINGA W’ABADACOGORA N’INTWARI WAKIRIYE ABANA BASHYA BAVUYE MU MUHANDA MU KIGO GISHYA CYA RWERU
- ENFIN LES ENFANTS DE LA RUE VIENNENT D’ETRE RECENSES
- ABIZE MU ISHURI RY’IMYUGA RYA BUTAMWA BITEGUYE GUSEZERERA UBUKENE
- BASHISHIKARIJWE KUGIRA URUHARE MU KUGABANYA UMUBARE W’ABANA BAJYA MU MIHANDA
- KWIGISHA UBUGENI UMWANA UKUWE KU MUHANDA NI BIMWE MU BIMUFASHA KWIYUBAKA NO KWIGIRIRA IKIZERE
- POUR CHANGER LE COMPORTEMENT ILS PASSENT PAR UN LONG PROCESSUS
- ABANA BAHOZE MU MUHANDA BISHIMIRA IBYO CARITAS YA KIGALI IMAZE KUBAGEZAHO
- CARITAS YA KIGALI YAMURITSE IBYO YAKOZE KUGIRA NGO IFASHE ABANA BO MU MUHANDA
- BIFUZA KUGERWAHO N’IMPUHWE Z’IMANA MURI UYU MWAKA WA YUBILE Y’IMPUHWE Z’IMANA
- URUBYIRUKO RWIZA RW’EJO HAHAZAZA
- KWIBUKA NO KUREMERA ABAROKOTSE NI INZIRA Y’UBUMWE N’UBWIYUNGE MU BANYARWANDA
- KUHIRA IMYAKA MU MURIMA BIZAFASHA ABAGENERWABIKORWA KWITEZA IMBERE
- NOUVELLES ORIENTATIONS DES COOPERATIVES DE BUGESERA JADIS PARTENAIRES DU PROJET PASAB
- ABADACOGORA N’INTWARI BIZIHIJE NOHELI N’ABANA BAHARERERWA BAHABWA ISAKARAMENTU RYO KUBATIZWA