CARITAS KIGALI

Ubutumwa bwa Musenyeri Antoni KAMBANDA mu gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe abatutsi

Arikidiyosezi Gatolika ya Kigali
Twibuke Twiyubaka

Kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 Musenyeri Antoni KAMBANDA Arkiyepiskopi wa Kigali n’Umuyobozi wa Diyosezi ya Kibungo yageneye ubutumwa abanyarwanda muri ibi bihe, bwo kubakomeza no kubahumuriza.

Bavandimwe, muri iki cyumweru gitagatifu aho tuzirikana ububabare n’urupfu rwa Nyagasani Yezu Kristu wemeye kudupfira ngo aducungure, uyu mwaka nanone ni impurirane n’igihe cyo kwibuka ababyeyi, abavandimwe n’inshuti bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Iki gihe gikomeye kitwibutsa ububabare n’agahinda twanyuzemo noneho gihuye n’iki cyorezo cy’indwara ya COVID-19 iterwa na Koronavirus bigatuma tudashobora gusohoka no guhura ngo tubibuke tubasabire.

Twibuke twubahiriza amabwiriza duhabwa yo kuguma mu rugo kugirango turinde ubuzima bwacu n’ubw’abandi.

Uburyo buboneye bwo kwibuka abavandimwe bacu ni ugusenga tukabasabira kandi dusaba Imana kugirango ibyabaye bitazongera kubaho ukundi. Dukomeze rero tubibuke tubasabira mu ngo zacu. Isengesho ni cyo gikorwa cy’urukundo twabakorera kandi kibafitiye akamaro aho bari. Nubwo tudashobora guterana mu Kiliziya, abapadiri bakomeza gutura igitambo cya misa buri munsi. Misa ni isengesho rikuru rinyura Imana rigafasha n’abantu. Mukomeze mwifatanye na bo aho muri ku mutima cyangwa mukurikira no kuri Radio, Televiziyo n’ubundi buryo bw’ikoranabuhanga. Ku itariki mwibukaho abanyu, mujye musaba abasaserdoti babaturire igitambo cy’Ukaristiya ku isaha muzi ya misa, mwifatanye na bo ku mutima, mu kubasabira no kubibuka.

Mu rugo mukomezanye kandi mumenye n’ababaye cyane cyane imfubyi, incike n’abigunze muri iki gihe kinadukomereye kurushaho, mubahumurize kandi mubafashishe icyo mushoboye. Kutihugiraho ngo umuntu yiririre ahubwo ukamenya n’abandi cyane cyane abanyantege nke bababaye kukurusha, bikiza ibikomere, bigaha umuntu imbaraga zo kubaho kandi n’Imana ikabiguhera umugisha.

Twiyambaze Kristu waje kudukiza urupfu, adufashe natwe inabi kuyitsindisha ineza, ahari urwango tuhashyire urukundo n’ahari ukwiheba tuhashyire ukwizera. Kristu yarazutse ni Muzima, urupfu yararudutsindiye.

Mgr Antoine KAMBANDA

Arkiyepiskopi wa Kigali n’Umuyobozi wa Diyosezi ya Kibungo

 

 

Umwanditsi


Byanditswe : tariki ya 10 Mata 2020 saa 17:07:22, ubu
Uwabitangaje : Umwanditsi Mukuru

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   cd6bf