CARITAS KIGALI

Kwegerezwa amazi meza bizabarinda indwara zikomoka ku mwanda

Arikidiyosezi Gatolika ya Kigali
Kubona amazi bisaba kuba wazindutse cyane

Abaturage bo mu murenge wa Nduba mu kagari ka Gasanze mu karere ka Gasabo kubona amazi meza bizabafasha gutandukana burundu n’indwara zikomoka ku mwanda no guhangana n’icyorezo cya corona Virus (Covid-19).

Igikorwa cyo gutunganya ivomo kiri gukorwa na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Arkidiosezi ya Kigali ku nkunga ya SCIAF kugirango aba baturage batuye muri aka kagari ka Gasanze mu murenge wa Nduba bazabashe kubona amazi meza.

Aba baturage bari basanzwe bafite ivomo rituruka ku isoko (Isooko) ariko amazi akaza ari mabi ndetse mu gihe k’imvura ugasanga amazi asa nabi kubera ko yabaga yivanze n’imivu yatewe n’imvura.

Nkurikiyinka Viateur ni umwe mu baturage bakoresha rino vomo atangaza ko bari bafite ikibazo cy’amazi kuko iri vomo amazi yazagamo yari make ntabashe guhaza abaturage batuye muri aka kagari.

Ati” tubyuka saa cyenda z’ijoro tukajya kuvoma kugirango tubashe kubona amazi, umubyigano w’abantu uba uhari bisaba kuba ufite imbaraga kugirango uyabone”.

Akomeza avuga ko ingorane bahuraga nazo kuri bamwe baba bafite intege nke batabashaga kuvoma kubera kuzinduka mu gicuku ndetse no gukoresha imbaraga kugirango uvome.

Mukansoneye Anisie we avuga ko kubakorera amazi bizabafasha kongera isuku mu ngo zabo ndetse no kurwanya indwara zikomoka ku mwanda.

Amazi meza kandi azabafasha guhangana n’icyorezo cya Covid-19 bongera isuku mu ngo zabo bakaraba intoki n’amazi meza n’isabune.

Padiri Twizeyumuremyi Donatien umuyobozi wa Komisiyo y’ubutabera n’Amahoro muri Arikidiyosezi ya Kigali avuga ko umushinga wo gutunganya ivomo, ari uburyo bwo guteza imbere abatuye muri aka kagari ka Gasanze bakagerwaho n’amazi meza.

Asobanura ko iri vomo ryari risanzwe ari isoko y’amazi ariko adatunganyijwe neza bakaba bagiye gufasha abaturage kuyagura mu bunini no mu bwiza.

Iri vomo Padiri Twizeyumuremyi avuga ko mu gihe k’impeshyi amazi yabaga make cyane bigatuma abaturage batayabona uko bikwiye, izi mbogamizi zose zikazakemuka igihe iri vomo rizaba ryuzuye neza.

Ati “yari isoko y’amazi idatunganyije, kandi ifite isuku nkeya, nubwo amazi yari ahari uburyo agera ku baturage ntabwo bunoze neza kuko nta robine zibafasha kuvoma bafite kuko bavoma amazi aca mu mpombo 3 zazagamo amazi make kandi atari meza, mu gikorwa cyo kuritunganya robine zigomba kuba ari 8 ndetse hubakwe n’ibigega 3 byo kujya bibikwamo ya mazi  ku buryo abaturage bazajya bavoma amazi meza bisanzuye nta mubyigano”.

Iri vomo rihurirwaho n’imidugudu 5 igizwe n’ingo 1642, izi ngo zigizwe n’abaturage ibihumbi 7075 Abagore bakuze 1940, abagabo bakuze 1410, abakobwa 2335, abahungu 1390 muri aba bose abafite ubumuga 22.

Gutunganya iri vomo bizatwara amayero ibihumbi 10 ku nkunga ya Caritas ya Reta y’ubwongereza (SCIAF) na Komisiyo y’ubutabera n’Amahoro ya Arikidiyosezi ya Kigali.

Inkunga ya Sciaf ingana n’ibihumbi 7000 by’amayero naho komisiyo y’ubutabera n’amahoro y’ Arkidiyosezi ya Kigali (CDJP) igatanga amayero ibihumbi 3000.

Uyu mushinga watangiye mu kwezi 6 /2020 biteganyijwe ko mu mpera z’umwaka wa 2020 uzaba warangiye.

 

Umwanditsi

 

 

 

 

 

 

 


Byanditswe : tariki ya 27 Nyakanga 2020 saa 00:00:41, ubu
Uwabitangaje : Umwanditsi Mukuru

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   d47a2