CARITAS KIGALI

Abarimu bahuguwe gufasha abana kutajya mu buzima bwo mu muhanda

Arikidiyosezi Gatolika ya Kigali
Abarimu barimo guhugurwa kurwanya ubuzererezi

 

Mu rwego rwo gukomeza gushakira igisubizo ikibazo cy’abana bo mu muhanda ikigo cy’Abadacogora-Intwari cya Caritas Kigali cyahuguye abarimu bo mu mashuri abanza bo gufasha abanyeshuri bo mu bigo bigishamo binyuze muri za Club ububi bwo kujya mu muhanda.

Abarimu bahawe aya mahugurwa ni abarimu 10 baturutse mu bigo by’amashuri abanza mu kigo cya Ste Familles, Kagugu, Gihogwe, Nduba na Epa.

Dusabimana Jean de Dieu ni umwe mu bahuguwe uburyo bwo gufasha umwana kutajya mu buzima bwo mu muhanda, avuga ko bazafasha abana babigisha kwirinda ubuzima bwo mu muhanda babinyujije muri iryo huriro (club) bazaba bahuriyemo mu kigo bigamo.

Mwarimu Dusabimana avuga ko inyigisho bazajya bazinyuza mu dukino duto, ndetse n’imbyino zitanga ubutumwa bwo kubarinda kujya mu buzima bwo mu mihanda.

Ibindi bahuguwe ni uguhuriza hamwe abana bakigishwa gukora ubukorikori bw’ibintu bitandukanye kugirango batagira umwanya wo kurangarira mu bindi bidafite akamaro byabashora mu buzima bwo mu muhanda.

Uburyo bwiza bwo gufasha abana kubarinda ubuzererezi ni ukubatega amatwi mwarimu akamenya ikibazo umwana afite ndetse akamenya imibereho uwo mwana afite mu muryango we kugirango amenye aho ahera amufasha. 

Dusabimana avuga ko kumenya imebereho y’umwana bizabafasha kujya babona uko bafasha umwana kutajya muri ubwo buzima kuko bazaba bazi neza ibibazo afite banamufashe kubikemura.

Ati “buriya twe nk’abarimu tuzajya dutanga ubutumwa buri gitondo mu mabwiriza dutanga mbere yo gutangira amasomo (resemblememt) tugafata iminota 5 tukigisha abana ububi bwo kujya mu muhanda kuba inzererezi”.

Hateganywa ko mwarimu azajya ahura n’abanyeshuri bagize Amahuriro (club) inshuro 2 mu kwezi bafatanyije n’ubuyobozi bw’ikigo.  

Mujawamariya Jacqueline nawe ni umwarimu wahuguwe uburyo bwo gufasha abana kutajya mu buzima bwo mu muhanda, atangaza ko guhugurwa nk’abarimu byabahaye ubumenyi bwo kubikora neza bita kuri abo bana kugirango batajya mu buzima bwo mu muhanda.

Avuga ko icyambere ari ugukurikirana abana mu buzima bwa buri munsi bakamenya abana baje ku ishuri kwiga ndetse n’uwasibye n’impamvu yamusibije. 

Icyo gihe bazanareba inshingano z’umubyeyi ko zubahirizwa mu gihe hagaragaye umwana wasibye kandi ababyeyi batakurikiranye umwana wabo ngo bamenye impamvu atagiye mu ishuri ndetse naho yari yagiye.

“Nsanga ni dufatanya n’ababyeyi ikibazo cy’abana bo mu muhanda kizarangira kuko iyo urebye usanga giterwa n’uruhare rw’ababyeyi cyane .

Mujawamariya”

Mubyo Bahuguwe bitera umwana kujya muri ubwo buzima bwo mu muhanda babonye ko bituruka ku makimbirane mu muryango, ubukene, gutakaza inshingano ku babyeyi bamwe na bamwe.

Mujawamariya asanga Bizashoboka kandi bigatanga umusaruro kuko nubundi basanzwe babikora muri gahunda y'uburere basanzwe baha abana mu myitwarire myiza ku ishuri no mu rugo.

Padiri TWIZEYUMUREMYI Donatien umuyobozi wa Caritas Kigali avuga ko guhugura abarrimu byakozwe muri gahunda yo kureba uburyo ibikorwa bikorwa na Centre ABADACOGORA N'INTWALI byakwinjizwa mu ibikorwa rusange bya Arikidiyosezi ya Kigali mucyo bita Pastorale y'abana.

 Muri iyi Pastorale rero Padiri TWIZEYUMUREMYI avuga ko habamo n'amashuri.guhangana n'ibibazo by'abana bajya mu muhanda bisaba ko byagera no mu mashuri,abana bagasobanukirwa ububi bwo kujya kuba mu muhanda,bakamenya uburenganzira n'inshingano zabo. 

Ati “mu bigo by'amashuri rero twari twaratangijemo icyo twita Club zo kurwanya icyo kibazo cy'abana bo mu muhanda.abarimu bahuguwe muri iyi minsi ku buryo izo club zakora neza bigatanga umusaruro ufatika,kandi ibikorwa byazo bikaba byagera no mu yandi mashuri”.

Kuko umwuga wabo ari ukurera kandi baka bamarana n’abana igihe kinini Nibo bagomba kuba inkingi z'ibikorwa bigamije gukumira iki kibazo cy'abana bajya mu muhanda,by'umwihariko batanga ubutumwa mu bigo by'amashuri bigishirizamo.Kandi amashuri natangira bazanafasha ikigo cy’Abadacogora-Intwari gutanga ubutumwa no mu yandi mashuri.

Aya mahuriro y’abanyeshuri asanzwe akora (club) amashuri natangira bizashyirwamo imbaraga kugirango icyo kibazo cy’abana bo mu muhanda gikemuke.

 Umusaruro witezwe kuri aba barezi nuko ubutumwa buzagera ku bana benshi mu bigo by'amashuri aho barerera.Kandi abarezi ni ababyeyi ba kabiri ku mwana,birumvikana ko icyo umurezi azaba yumvikanye n'umwana ubundi kuba cyashyirwa mu bikorwa bishobora kwihuta,kurusha uko yakibwirwa n'umwana mugenzi we.

 

 

Umwanditsi Mukuru


Byanditswe : tariki ya 30 Nzeli 2020 saa 22:50:26, ubu
Uwabitangaje : Umwanditsi Mukuru

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   20d34