CARITAS KIGALI

Guhabwa amatungo y’ihene bizabafasha kongera umusaruro mu buhinzi

Arikidiyosezi Gatolika ya Kigali
Baguriwe ihene zo korora

Abagenerwabikorwa 41 b’umushinga UKM wa Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro ya Arkidiyosezi ya Kigali bo mu murenge wa Ngeruka mu tugari twa Nyakayenzi na Rutonde mu karere ka Bugesera bahawe ihene 41 zo Korora zizabafasha kongera umusaruro mu buhinzi.

Abahawe amatungo y’ihene bemeza ko zizabafasha kongera umusaruro kuko zizabaha ifumbire bakabasha kweza umusaruro ukiyongera.

Tabaro Elias ni umwe mu bahawe ihene atangaza ko yishimiye igikorwa cyo kumworoza iri tungo rizamuha ifumbire akabasha guhinga akeza.

Iyi hene yahawe izamufasha kandi kwivana mu bukene uko izagenda yororoka azajya agurisha abana bayo amafaranga akuyemo amufashe gukemura bimwe mu bibazo by’urugo.

Ati “Iyi hene bampaye izangeza kuri byinshi kuko izampa amafaranga n’ifumbire ndetse amafaranga nzajya nkuramo nzajya ngura andi matungo magufi nk’inkoko, ingurube, inkwavu no gukora ibindi bikorwa binteza imbere”.

Ikizere yatahanye kimuha kuzahinduka umuhinzi mworozi w’ibihe byose abikomoye kuri iyo hene bamuhaye ngo ajye Korora.

Emmanuel Mbonigaba nawe yemeza ko ihene izamuha uburyo bwo kubona ubwisungane igihe izaba yarabyaye kuko azajya agurisha iziyikomokaho akikemurira ibindi bibazo byo mu rugo rwe.

Yumva atazongera kugira ikibazo cyo kubura amafaranga kuko uko itungo rigenda ryororoka rizagenda rimwongerera ubushobozi mu mibereho ye ya buri munsi.

Umukozi wa Komisiyo y'Ubutabera n'Amahoro muri Arikidiyosezi ya Kigali wari muri iki gikorwa cyo gutanga aya matungo y’ihene Gatera Gaston yasabye abahawe amatungo kuzayorora neza bayabyaza umusaruro, abasaba kandi ko nabo ubutaha bazitura bakoroza abandi baturage bazaba bakeneye korora kandi badafite ubushobozi.

Avuga ko muri gahunda uyu mushinga ufite wo guteza imbere ubworozi bw’amatungo watangiye guha abagenerwabikorwa bawo amatungo magufi arimo ihene, iki gikorwa cyahereye ku baturage 41 muri 300 bateganyijwe guhabwa ayo matungo abandi basigaye bakazagenda borozwa buke buke.

Ati “Iri tungo rizabakenura rizabunganira mu buhinzi n’ubworozi ndetse no mu mibereho y’ingo zanyu.”

Yabasabye kutararana n’amatungo mu nzu kuko bitera indwara, ahubwo ko bagomba kuzishakira aho zigomba kuba kandi heza.

 

 Umwanditsi 

 


Byanditswe : tariki ya 21 Ukwakira 2020 saa 22:40:04, ubu
Uwabitangaje : Umwanditsi Mukuru

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   0a5fb