CARITAS KIGALI

Kuvanga imyaka n’ibiti biribwa byongereye imirire myiza mu ngo

Arikidiyosezi Gatolika ya Kigali
Ibiti bivangwa n'imyaka byongereye imirire myiza

Abagenerwabikorwa b’umushinga UKAM wa Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro ya Arkidiyosezi ya Kigali bavuga ko kwigishwa kuvanga imyaka n’ibiti biribwa byabafashije kongera imirire myiza mu ngo zabo.

Mukayitesi Petronile avuga ko mbere bahinganga imyaka mu murima gusa ariko ntibateremo ibiti bivangwamo n’imyaka ugasanga imbuto bazirya baziguze mu isoko gusa.

Ati “mbere twumvaga imbuto ziribwa n’abana gusa ariko kuva aho tumenyeye kuvanga ibiti by’imbuto hamwe n’imyaka natwe turazirya”.

Atanga urugero kuri we ko mu rugo rwe nta giti k’imbuto na kimwe cyahabaga ariko nyuma yo guhugurwa n’umushinga wa UKAM yagize imbaraga zo gutera ibiti byinshi bivangwa n’imyaka ubu abasha kubona imbuto zihagije mu rugo rwe.

Zimwe mu mbuto ahinga harimo imyembe, avoka, ibinyomoro, ipapayi, amacunga, n’indimu.

Kuba mbere batarabihaga agaciro cyane babibonamo igihombo gikome kuko mu mikurire y’abana babo bataryaga imbuto kandi bari bafite ubutaka bwo kuzihingaho.

Ati “twamenye umumaro byimbitse n’uburyo bwo kubikora twibumbiye hamwe muri koperative yitwa Twiheshe agaciro Nyakayenzi tubifashijwemo n’umushinga UKAM”.

Avuga ko babanje kubahugura uburyo bwo guhumbika ibiti byera imbuto bakabasha kubona ingemwe zo guhinga.

Guhugurwa uburyo bwo guhumbika ibiti kandi byabafashije kongera ibiti biterwa ku miringoti bikabafasha kurwanya isuri no gufata ubutaka ntibutwarwe.

Guhumbika ingemwe bahabwa umwayi nyuma ingemwe zamara kumera bakazigemurira mu mirima kugirango zizere bihaze mu biribwa.

Umukozi wa Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro y’Arikidiyosezi ya Kigali ushinzwe ubuhinzi Gateran Gaston avuga ko guha abagenerwabikorwa babo ibiti by’imbuto ari ukubafasha kwihaza mu biribwa. Ubu abagenerwabikorwa 300 buri wese bamusabye byibura afite igiti cy’imbuto mu rugo rwe.

Uretse no kwihaza mu biribwa byongera imirire myiza ku mwana kuko imbuto zikungahaye ku ntungamubiri nyinshi kandi bigatuma n’ababyeyi babasha kuzigama amafaranga bagombaga kugura za mbuto.

Ati “Mu buhinzi twigishije abaturage uburyo bwo gutera ibiti bivangwa n’imyaka kugirango bajye babona imbuto zo kurya ariko cyane cyane abana babo kuko imbuto ari nziza ku buzima.

Byatanze umusaruro mwiza kuko ubu abagenerwabikorwa bose usanga byibura umuntu afite igiti cy’ipapayi cyangwa umwembe.

Ibi bikorwa mu rwego rwo gukomeza gufasha abagenerwabiko kwihaza mu biribwa no kongera imirire myiza cyane cyane no gusobanukirwa ubuhinzi bw’ibiti bivangwa n’imyaka mu muria kugirango bakomeze kubihinga.

 

Umwanditsi Mukuru


Byanditswe : tariki ya 21 Ukwakira 2020 saa 23:03:37, ubu
Uwabitangaje : Umwanditsi Mukuru

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   b1ff4