CARITAS KIGALI

Musenyeri Antoine Kambanda yagizwe Karidinali

Arikidiyosezi Gatolika ya Kigali
Musenyeri Antoine Kambanda yabaye Kalidinali

Tariki ya 25/10/2020, nyuma y'indamutso ya Malayika, Papa Fransisko yashyizeho abakaridinali bashya. harimo Nyiricyubahiro Musenyeli Antoine Kambanda, Arikiyepisikopi wa Kigali akaba abaye KARIDINALI.

 

Mu kiganiro cyitwa “ikiganiro cya Malayika Angelus”, Papa Francis yatangarijemo n’ayandi mazina y’abandi bantu bagizwe ba Karidinali, abatangajwe bashya bose hamwe bakaba ari 13.

Tariki ya 28 Ugushyingo 2020, abo bakaridinali bashya bazajya i Roma ku cyicaro gikuru cya Kiliziya Gatolika kwakira umwambaro mushya no kwakira iyo mirimo mishya.

Karidinali ni urwego rukurikira Musenyeri mu kuzamuka mu nzego z’icyubahiro muri Kiliziya Gatolika. Hejuru ya Karidinali haba Papa gusa.

Abakaridinali ni bo batorwamo Papa kandi bakamwitoramo hagati yabo. Karidinali ni rwo rwego rwa nyuma mu cyubahiro muri Kiliziya Gatolika. Hari abakaridinali baba i Roma hari n’ababa hirya no hino mu madiyosezi yabo. Icyakora kuba Karidinali ngo ntibivuze ko uhita ujya mu batora cyangwa abatorwa, kuko na byo bigira amategeko abigenga.

Antoine Kambanda yavutse tariki 10 Ugushyingo 1958. Yayoboraga Diyosezi ya Kibungo, akabifatanya no kuyobora Arikidiyosezi ya Kigali. Iyi mirimo ashobora kuyikomeza, gusa hakaziyongeraho n’indi ijyanye n’urwego yazamuweho rwa Karidinali.

 

umwanditsi


Byanditswe : tariki ya 26 Ukwakira 2020 saa 13:59:38, ubu
Uwabitangaje : Umwanditsi Mukuru

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   6e869