CARITAS KIGALI

UMUSHINGA W’ABADACOGORA N’INTWARI WAKIRIYE ABANA BASHYA BAVUYE MU MUHANDA MU KIGO GISHYA CYA RWERU

Arikidiyosezi Gatolika ya Kigali
Abana bari kumwe n'ababyeyi babo bari bitabiriye inama imbere y'uko abana babo bajyanwa mu kigo cya Rweru

Kuva mu mwaka w’1984, Caritas y’Arikidiyosezi ya Kigali ibinyujije mu mushinga w’ « Abadacogora n’Intwari » wita ku bana bahoze mu muhanda mu buryo butandukanye harimo : kubakura mu buzima bwo kuba mu muhanda no kubafasha gusubira mu buzima busanzwe. Ubusanzwe Umushinga wakoreraga mu bigo bitatu (3) : Aribyo ikigo cy’« ABADACOGORA » cyita ku bana b’abahungu kiri mu mujyi hafi ya y’amashuri abanza ya paruwasi Sainte Famille, Ikigo cy’  « INTWARI » , cyita ku bana b’abakobwa gituranye n’icy’  « ABADACOGORA » , hakaba n’ikigo giherereye i Nyamirambo muri Collège Saint André kirera abana b’abakobwa n’abahungu cyitwa « ABADACOGORA N’INTWARI » .  Ibi bigo byose bikorera mu karere ka Nyarugenge.

Muri uyu mwaka wa 2017 umushinga waguye ibikorwa byawo utangiza ikigo cya kane cyakira abahungu n’abakobwa mu karere ka Bugesera mu murenge wa Rweru,akagali ka Kintambwe mu mudugudu wa Nyiragiseke. Iki kigo kizajya cyakira abana bagera kw’ijana buri mwaka. umwihariko w’iki kigo n’uko uzajya ucumbikira abo bana mu gihe gito kitarengeje amezi atandatu imbere y’uko basubiza mu miryango yabo.

Mbibutse ko ibikorwa by’uyu mushinga bigera hose muri Arikidiyosezi ya Kigali kuko ukorana bya hafi n’amaparuwasi 28 mu rwego rwo gukumira ikibazo cy’abana bo mu muhanda.

Ni kuri uyu  wa gatandatatu  taliki ya 06 gicurasi 2017  umushinga  w’Abadacogora n’Intwari   wakiriye ku nshuro ya mbere abana  mirongo ine n’umwe(41) bagizwe n’abahungu makumyabiri na barindwi (27 ) hamwe n’abakobwa icumi na bane (14) .

Abo bana bari mu kigero cy’Imyaka iri hagati y’irindwi (7) na cumi n’itanu(15) kandi bose ni abana birirwaga mu muhanda bakanawuraramo.

Imbere y’uko abo bana bajyanwa muri icyo kigo abarezi bashoboye gusura imiryango yabo banakorana inama bababwira uburyo bazabakira bavuye muri icyo kigo n’uko bagomba gutegura uburyo abo bana basubizwa mu mashuri.Abana nabo babwiwe uko bagomba kwitwara muri icyo kigo bagiyemo.

Kugeza ubu ukwezi kugiye gushira  icyo kigo kimaze kwakira abana bose hamwe mirongo itanu n’umwe (51) barimo abakobwa cumi n’icyenda n’abahungu mirongo itatu na babiri(32) nkuko babyivugira abo bana bameze neza ,bishimiye uburyo babayeho muri icyo kigo , uburere bwiza barimo kuhabonera.

Abana bishimiye amafunguro babateguriye 

Tubibutse ko abakozi bose bari muri icyo kigo ari umunani bagizwe n’umuyobozi w’ikigo n’abasosiyali bane (4),Ushinzwe ubuhinzi n’ubworozi umwe (1),umutetsi umwe(1) n’umuzamu umwe(1).

Icyo kigo gifite ibyangombwa byose kugira ngo cyakire abana aribyo amacumbi y’abahungu n’abakobwa, icyumba cy’uruganiriro, icyumba cy’uburiro, ibyumba by’amashuri bine, igikoni, amacumbi y’abarezi, ubwiherero n’ubwogero buhagije, Ibiraro cy’inka aho dufite inka eshatu (3).


Byanditswe : tariki ya 22 Kamena 2017 saa 15:06:21, ubu
Uwabitangaje : Umwanditsi Mukuru

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   d7c08