CARITAS KIGALI

ABAKOZI BA CARITAS NA KOMISIYO Y’UBUTABERA N’AMAHORO MURI ARKIDIYOSEZI YA KIGALI, BIBUTSE KU NSHURO YA 23 GENOCIDE YAKOREWE ABATUTSI

Arikidiyosezi Gatolika ya Kigali
Padiri Consolateur Innocent, commissaire mu Nama y'igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside na Padiri Donatien Twizeyumuremyi, umuyobozi wa Caritas-CDJP Kigali

Tariki ya 28 Mata 2017 abakozi ba Caritas na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri  Arikidiyosezi ya Kigali bibutse abakozi ndetse n’imiryango yabo bazize genocide yakorewe abatutsi muri Mata 1994 uwo muhango ukaba warabereye muri Santere Pasitorale Saint Paul.

Umuyobozi mukuru wa Caritas na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri arikidiyosezi ya Kigali, Padiri TWIZEYUMUREMYI Donatien yashimiye abitabiriye uyu muhango bose. Yavuze ko abakozi ba caritas na komisiyo y’ubutabera n’amahoro bafite inshingano zikomeye zo kwigisha urukundo no gufasha abakene, ko kandi  ibyo byose badashobora kubigeraho  muribo harimo amacakubiri. 

Yagize ati “ Muri aka kanya  dusabe Nyagasani imbaraga, dukomeze tube intwari, dutere ikirenge mu cyabo, dusabire kandi n’igihugu cyacu, Imana yaduhaye umugisha  aho cyigeze mu kwiyubaka no gutera imbere ntibasubire inyuma, amahoro twari twarabuze cya gihe, Nyagasasni akagenda ayaduha, dukomeze tuyasigasire”.

Yagarutse cyane kandi ko nk’abakozi ba Caritas na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro bagomba kugendera kure amacakubiri mu rwego rwo gusohoza neza ubutumwa nyagasani yabatumye bwo gufasha abakene n’abandi bose batishoboye.

Komiseri muri Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge Padiri Consolateur Innocent  Yabaganirije ku mateka yaranze u Rwanda ndetse na  gahunda ya Ndi Umunyarwanda, aho yashimangiye cyane ko kwirebera mu ndorerwamo y’amoko nta kamaro kabyo ndetse ko nta terambere byageza ku banyarwanda.

Yagize ati “Ndi Umunyarwanda igamije gutoza  abanyarwanda kwiyumvamo ubunyarwanda mbere y’ibindi, kubana ntarwikekwe no gushyira inyungu rusange n’iz’igihugu mbere y’inyungu bwite”.

Yagarutse kandi ku ndangagaciro zarangaga abanyarwanda mbere y’umwaduko w’abakoroni nk’ubupfura, ubuzima, ubumuntu ndetse n’ubudahemuka ko kandi bikwiye  no gukomeza kuranga abanyarwanda ba none.

Abitabiriye uwo umuhango bafashe umwanya wo kwibuka ababo bazize Genocide

Abitabiriye uwo umuhango bafashe umwanya wo kwibuka ababo bazize Genocide

Abitabiriye uyu muhango bafashe umwanya wo kwibuka ababyeyi, abavandimwe ndetse n’inshuti bazize genocide yakorewe abatutsi aho havugwaga amazina yabo bakanasabira roho zabo gukomeza  kuruhukira mu mahoro.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagali ka Kubumwe, umurenge wa Gisozi yagarutse ku bunyamaswa bwakozwe n’interahamwe muri mata, 1994 aho yasabye  ko hakomezwa kugaragazwa aho abishwe baguye kugirango bashyingurwe mu cyubahiro. Yagize ati “ Ababyeyi tugomba gukomeza kuganiriza abana bacu ku mateka yaranze igihugu cyacu ndetse no kubigisha ububi bw’ingengabitekerezo ya genocide”.

Uhagariye ibuka yatanze ubutumwa bw’ihumure ndetse n’ikizere ku bacitse ku icumu. Yagarutse  kandi ku kamaro ko kwibuka neza amateka yaranze genocide kugirango abazadukomokaho bazamenye banasobanukirwe neza ko amacakubiri ariyo yabaye intandaro ya genocide yakorewe abatutsi muri Mata 1994.

Uyu muhango ukaba warasojwe n’igitambo cya misa yo gusabira abazize genocide yo muri Mata 1994  cyayobowe  n’umuyobozi wa Caritas ya Kigali na komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro Padiri Twizeyumuremyi Donatien.

Mu nyigisho yatanze yasabye ko buri wese yakwisuzuma akareba uko ahagaze nyuma y’imyaka 23 genocide ibaye mu rwego rwo gukomeza guhagarira abe  bagiye uko bikwiye, ndetse no kusa ikivi bagiye batusije.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ikaba igira iti Twibuke genocide yakorewe abatutsi, turwanya ingengabitekerezo ya Genocide, dusigasira ibyiza byagezweho”

Commisaire muri NURC padiri Consolateur Innocent arimo gutanga ikiganiro

Commisaire muri NURC padiri Consolateur Innocent arimo gutanga ikiganiro

Abakozi ba caritas na commission y’ubutabera n’amahoro bakuriye ikiganiro

Abakozi ba caritas na commission y’ubutabera n’amahoro bakuriye ikiganiro

Nyuma y’ikiganiro abitabiriye bafashe umwanya wo kubaza ibibazo no gutanga ibitekerezo

Nyuma y’ikiganiro abitabiriye bafashe umwanya wo kubaza ibibazo no gutanga ibitekerezo

Abitabiriye umuhango bafashe umwanya wo kwibuka

Abitabiriye umuhango bafashe umwanya wo kwibuka

Uhagariye ibuka mu murenge wa Muhima yatanze ubutumwa kuri uwo munsi

Uhagariye ibuka mu murenge wa Muhima yatanze ubutumwa kuri uwo munsi

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagali k’ubumwe

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagali k’ubumwe

Umuyobozi wa caritas na commission y’ubutabera n’amahoro

Umuyobozi wa caritas na commission y’ubutabera n’amahoro

Abitabiriye umuhango wo kwibuka bitabiriye igitambo cya misa

Abitabiriye umuhango wo kwibuka bitabiriye igitambo cya misa

Done by Editor


Byanditswe : tariki ya 23 Kamena 2017 saa 17:30:59, ubu
Uwabitangaje : Umwanditsi Mukuru

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   7735e