Umunsi w’umwana w’umunyafurika: abadacogora n’intwari bishimiye intambwe batejwe na Cartas y’arikidioseze ya kigali

Bamwe mu rubyiruko rw’abasore n’abakobwa bafashijwe n’umushinga w’Abadacogora n’Intwari bavugako bagiye kubyaza umusaruro amahirwe bagize yo kugira Cartas nk’umubyeyi, ibi babitangaje kuri uyu wa gatanu ubwo bahabwaga bimwe mu bikoresho bizabafasha mu kazi ka bo mu umunsi w’umwana w’umunyafurika kuri centre ya Rweru ho mu karere ka Bugesera.
Imbyino zuje ubutumwa, inyigisho n’amajambo yuje impanuro, ngibyo ibyaranze umunsi mukuru w’umwana w’umunyafurika wizihizwaga kuri uyu wa gatanu tariki 30 Kamena mu kigo cy’Abadacogora n’Intwari kuri centre ya Rweru.
Ni umunsi mukuru waranzwe kandi no guha icyemezo cy’imyitwarire myiza ku basore n’abakobwa 23 barangije amashuri muri 2016 harimo ay’imyuga n’amashuri yisumbuye, ibi kandi byajyanye no kubaha bimwe mu bikoresho by’ibanze bizabafasha gutangira akazi nk’uko bihora bikorwa ku bana barangiza mu mashuri atandukanye bafashwamo na kino kigo.
Umuyobozi wa Cartas y’arikidioseze ya Kigali Padili Donatien Twizeyumuremyi avuga ko ibikoresho baha runo rubyiruko ari iby’ibanze kugirango babashe kubona intangiriro mu kazi bagiyemo , aha niho uyu muyobozi ahera asaba uru rubyiruko guhera kuri aya mahirwe rugize maze rugakora ibishoboka byose rugakora akazi rugatera imbere nk’uko ariyo ntego ya kino kigo.
Umuyobozi wa Cartas y’arikidioseze ya Kigali Padili Donatien Twizeyumuremyi yasabye urubyiruko kuzakora bakiteza imbere.(photo/Valens)
Padili yagize ati:“ Tubaha ibikoresho bike by’ibanze , bityo namwe mugomba gushaka ibindi bikoresho bindi kugira ngo mubashe gukora akazi kose gashobora kubateza imbere, ntabwo byashoboka ko mwahabwa ibikoresho byose muzakenera ariko twizera ko ibyo tubahaye bizabafasha gukora akazi maze mukabona amafaranga mugatera imbere. Buri wese bitewe n’ibyo yize tumugenera ibyo azakenera, twizeyeko rero ari intangiriro nziza mubonye, ariko n’ubwo mucukijwe ntabwo bivuzeko tubibagiwe n’ubundi tuzakomeza no gufatanya mu buzima busanzwe tubafasha mu iterambere ryanyu nk’umubyeyi”.
Uru rubyiruko rurimo ingeri zitandukanye zirimo abize ibijyanye n’amahoteri, ubudozi, ubukanishi , ubw’ubatsi n’ibindi, uretse aba bize ibijyanye n’imyuga kandi n’abize amashuri yisumbuye nabo bahawe ibikoresho bibafasha kuzakomeza amasomo muri kaminuza.
Abahawe ibikoresho bavugako bagomba gukora bakiteza imbere.( photo/Valens)
Bamwe mu bahawe ibi bikoresho bavuga ko bishimira cyane iyi ntambwe nziza yindi Cartas y’arikidioseze ibateza mu buzima nyuma yo kubavana mu muhanda, bityo bavuga ko nabo bazabyaza umusaruro aya mahirwe babonye. Ibi Uwihirwe Clemence uhagarariye uru ubyiruko rurangije yabivuze muri aya magambo:
“ Ntako bisa kuba Cartas uyu mushinga waratuvanye ku muhanda tukiga ubu tukaba turangije kwiga, ni amahirwe twagize, kandi tugize n’andi yo gufashwa duhabwa bimwe mu bikoresho by’ibanze tuzajyana ku kazi , turabizeza ko natwe tuzakora uko dushoboye tugakora akazi neza nkuko twabyize tugatera imbere”.
Ibi birori kandi byari byitabiriwe n’abayobozi batandukanye bose bagarutse ku ruhare rwa buri wese mu kubungabunga uburenganzira bw’umwana ngo budahonyorwa, Padil Emmanuel wari uhagarariye umushumba w’arikidioseze ya Kigali avuga ko kiriziya Gatorika ihora ikora ibishoboka byose ngo irangize inshingano yayo yo gushaka umukiro wa muntu.
Ati:“ Ni inshingano ikomeye ya Kiriziya gushaka umukiro wa muntu , kandi kiriziya ikora ibishoboka byose itera leta ingabo mu bitugu kugirango ibi bibashe kugerwaho , bityo rero na buri wese cyane cyane ababyeyi bakagombye kumenya ko icya mbere ari uburere bagaharanira kurengera uburenganzira bw’umwana”.
Abayobozi batandukanye bari bitabiriye umunsi mukuru w’umwana w’umunyafurika. Hgati ni Josephine Uwizeye umukozi muri MIGEPROF. (photo/Valens)
Kurengera uburenganzira bw’umwana ni ingingo yagarutsweho cyane muri bino biroro n’abayobozi batandukanye bari bitabiriye bino birori barimo n’umuyobozi muri ministeri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Josephine Uwajeneza wavuze ko umwana ari nk’urubuto rukenewe kwitabwaho kugirango ejo azigirire umumaro anawugirire n’igihugu, uyu muyobozi kandi yongeyeho ko umuhanda utabyara bityo akaba ari nayo mpamvu utagomba kurere ahubwo umwana wese ko agomba kurererwa mu muryango.
Abadacogora n’intwari ni umushinga wa Cartas y’arikidioseze ya Kigali umaze imyaka isaga 33 wita ku bana batereranwe n’imiryango ku buryo butandukanye bakajya kuba ku mihanda no mu buzererezi, imibare atangwa na kino kigo igaragaza ko muri uyu mwaka wa 2017 uyu mushinga uri gufasha abasaga 510 .
Muri aba bose 54 muri bo biga mu kigo, 365 biga mu mashuri abanza , 33 biga mu mashuri yisumbuye, na 58 mu mashuri y’imyuga .
Andi mafoto yaranze umunsi mukuru
Umwana yahawe ijambo koko!! , Doyen w'abana baba muri centre ya Rweru avuga ijambo
Josianne Mushashi uyobora abadacogora n'intwari yakira abashyitsi.
Abize iby'amahoteli bahabwa ibikoresho, bavugako biteguye kuba abayobozi b’igikoni bakinjiza.
Umuyobozi w’umurenge na Josephine wo muri MIGEPROF bakozwe ku mutima n’ubutumwa abana batanga maze barandika.
Ubuzima ni buto, abana babyiniye abantu karahava.
Abize ibyo gusuka bashyikirijwe bimwe mu bikoresho bakenera ngo bazabashe kwita ku bakiriya(care).
“Nta mwana ucika ku mubyeyi n’iypo amaze kumwubakira arakomeza akamwitaho, tuzakomeza tubakurikirane” Padili Donatien
Byanditswe : tariki ya 04 Nyakanga 2017 saa 17:32:58, ubu
Uwabitangaje : Umwanditsi Mukuru
Amatasinda ya “KWIGIRA” azafasha urubyiruko rwize imyuga mu kigo cya Rweru Kwiteza imbere
Urubyiruko rw’abakobwa babyariye iwabo ndetse n’urubyiruko rw’abahungu rwacikishirije amashuri bahuguwe n’Ikigo cy’Abadacogora -Intwari cya Caritas Kigali kwibumbira mu matsinda ya “Kwigira” kugirango bazabashe kwihangira imirimo ... soma inkuru yoseAbakobwa babyariye iwabo barahugurwa uko bakwihangira imishinga ibyara inyungu
Ikigo cy’Abadacogora-Intwari cya Caritas Kigali ibicishije mu mushinga “Nifitiyicyizere” uterwa inkunga na RGB ifatanyije na Migeprof barimo guhugura urubyiruko rw’abakobwa babyariye iwabo n’urubyiruko rwacikishirije amashuri ... soma inkuru yoseKiliziya ya Mutagatifu Sisito yahawe Karidinali Kambanda ngo ayitirirwe nka Karidinali
Tariki ya 28 Ugushyingo 2020, Nyiricyubahiro Karidinali Antoine Kambanda yashyizwe mu rwego rwa Karidinali na Nyirubutungane Papa Francis, mu muhango wa Liturujiya wabugenewe (Consistoire ordinaire ... soma inkuru yoseCardinal Antoine Kambanda yatuye igitambo cya Misa mu Kinyarwanda yabereye muri Bazilika Santa Maria in Trastevere
Nyiricyubahiro Cardinal Antoine Kambanda, yasomye Misa ya mbere yabaye mu Kinyarwanda kuri iki Cyumweru, tariki ya 29/11/2020 nyuma yo kwambikwa umwambaro ugenewe ba Cardinal. Ni ... soma inkuru yoseUBUTUMWA BW’ABEPISKOPI GATOLIKA BO MU RWANDA BUGENEWE ABAKRISTU KU CYUMWERU CYA MBERE CYA ADIVENTI 2020 (29/11/2020)
Bakristu bavandimwe, Twebwe Abepiskopi gatolika b’u Rwanda tunejejwe no kubararikira kuzahimbaza mu isengesho umunsi wo kwakira Nyiricyubahiro Karidinali Antoni KAMBANDA, Arkiyepiskopi wa Kigali, ku itariki ya 6 ukuboza ... soma inkuru yoseAbaturage ba Gasanze bamurikiwe ivomero batunganyirijwe na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro
Abaturage ba Gasanze bamurikiwe ivomero batunganyirijwe na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro Tariki ya 7 Ugushyingo/2020 habaye umuhango wo kumurikira ivomero abaturage bo mu kagari ka Gasanze mu ... soma inkuru yoseKugira Karidinali bivuze byinshi ku gihugu cy’u Rwanda- Musenyeri Philippe Rukamba
Mu kiganiro Musenyeri Philippe Rukamba yagiranye n’itangazamakuru Tariki ya 27/10/2020 yatangaje ko kuba Papa Francis yaratoye Kalidinali Antoine Kambanda bigaragaza ko akunda u Rwanda. Musenyeri Philippe ... soma inkuru yoseKiliziya Gatolika yavuguruje ibyo bamwe baherutse kwitirira Papa byo gushyigikira ubutinganyi
Inama y’Abepisikopi Gatolika mu Rwanda yashyize ahagaragara itangazo rivuguruza amakuru yitiriwe Papa Francis, aho bimwe mu bitangazamakuru ngo byamubeshyeye bivuga ko yagaragaje ko ashyigikiye kubana ... soma inkuru yoseAbakristu Gatorika bishimiye ko Musenyeri Antoine Kambanda yagizwe Karidinali
Inkuru nziza yatashye mu Rwanda by’umwihariko mu bakirisitu Gatorika kubera ko Nyiricyubahiro Musenyeri Antoine Kambanda yagizwe Caridinale na Papa Fransisiko tariki ya 25/10/2020. Nyuma y'indamutso ya ... soma inkuru yoseKomisiyo y’ubutabera n’Amahoro y’Arkidiyosezi ya Kigali bifatanyije n’abatuye i Gasanze mu gikorwa cy’umuganda
Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro ya Arkidiyosezi ya Kigali tariki ya 10/10/2020 bifatanyije n’abaturage mu muganda wabereye ku iriba (ivomo) yubakiye abatuye mu kagari ka Gasanze mu ... soma inkuru yoseGuhugurwa ku mihindagurikire y’ikirere bizabafasha kumenya guhangana n’Ibiza
Abagenerwabikorwa b’umushinga UKAM wa Komisiyo y’ubutabera n’Amahoro ya Arikidiyosezi ya Kigali guhurwa ku micungire y’ibiza biterwa n’ihindagurika ry’ikirere bizabafasha guhangana nabyo. Nsabimana Augustin ni umufashamyumvire mu ... soma inkuru yose
Lundi, 8 Mars 2021
CARITAS DE L’ARCHIDIOCESE DE KIGALI
CDJP - KIGALI
B.P. 3378 Kigali,
Tél.(+250) 252 578 651 ;
(+250) 788 743 321
KIGALI - RWANDA
E-Mail : info@caritas-cdjp-kigali.rw
Articles de la meme categorie
- UBUTUMWA BW’ABEPISKOPI GATOLIKA BO MU RWANDA BUGENEWE ABAKRISTU KU CYUMWERU CYA MBERE CYA ADIVENTI 2020 (29/11/2020)
- Musenyeri Antoine Kambanda yagizwe Karidinali
- Kuvanga imyaka n’ibiti biribwa byongereye imirire myiza mu ngo
- Guhabwa amatungo y’ihene bizabafasha kongera umusaruro mu buhinzi
- Abarimu bahuguwe gufasha abana kutajya mu buzima bwo mu muhanda
- Ubutumwa bwa Musenyeri Antoni KAMBANDA mu gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe abatutsi
- Umuryango utekanye niwo nshingiro ry’uburere bwiza
- Abatanze inkunga yo gufasha abakene mu kwezi k’Urukundo n’Impuhwe Caritas Kigali irabashimira
- Members of “Kwigira” informal groups urged to improve them
- Street children problem will be eradicated within two years
- “Kwigira” informal groups help former street children’s parents to develop themselves
- Parents’ contribution is paramount in preventing children to go on street
- Parents urged to contribute in decreasing number of children going on street
- Minisiteri y’ubuzima yiyemeje gukemura bimwe mu bibazo ikigo nderabuzima cya Shyorongi gifite
- Yezu aradusaba iki muri uku kwezi k’Urukundo n’Impuhwe
- Ukwezi k’urukundo n’Impuhwe n’iki ku Umukrisitu nyakuri n’abandi bantu b’umutima mwiza
- Inkunga ya Miliyoni 40 niyo ikenewe mu kwezi k’Urukundo n’Impuhwe
- Buri wese afite inshingano zo kwita ku bana bo mu muhanda
- Uburere bw’umwana bukwiye kwitabwaho akiri muto
- Menya uburyo wakura umwana mu buzima bwo mu muhanda utamuhutaje
- Papa Francis yasomye ibirenge by’abayobozi bahanganye muri Sudani y’Amajyepfo
- Caritas na Komisiyo y’ubutabera n’amahoro Kigali bibutse Jenocide yakorewe Abatutsi mu 1994
- Abana 247 nibo bari mu ishuri mu mwaka wa 2019
- Amahugurwa abasigiye ubumenyi bwo kunoza umurimo w’ubukangurambaga
- Uburyo bwa kamere igisubizo mu « Guteganya imbyaro »
- Ibibazo byo mu miryango bituma abana biyongera mu mihanda
- Gusubiza abana mu miryango yabo ni ukubaha uburyo bwo gukurana uburere bwiza
- CONSULTATIVE MEETING RECOMMENDATIONS ON THE ISSUE OF STREET CHILDREN IN KIGALI CITY
- Umushinga UKAM umaze guhindura byinshi mu iterambere ry’umugore
- Guhumurizwa no gusangira ifunguro n’abakristu byabongereye ikizere cyo gukomeza kubaho
- Ubufatanye bwa Kiriziya Gatorika buzakemura ikibazo cy’abana bo mu muhanda
- “Umuhanda ntubyara, ntunarererwamo”- ACP Gilbert R. Gumira
- Kwita ku burere bw’umwana ukiri muto bimurinda ubuzererezi
- Ikigo cy’Abadacogora n’Intwari cyatangije ubukangurambaga bwo kurwanya ubuzererezi
- UBUTUMWA NYIRUBUTUNGANE PAPA FRANSISKO YAGENEYE ABAKRISTU KU MUNSI MPUZAMAHANGA WA MBERE W’ABAKENE ICYUMWERU CYA 33 GISANZWE (KU WA 19 UGUSHYINGO 2017)
- Utwobo umuntu avukana ku matwi, utugaragara ku matama umuntu asetse ndetse nutuba hejuru y’ikibuno waruziko ari inenge?
- Témoignage d’une Fille de 14 ans vivre d’une situation difficile
- Vivre dans la rue, une situation horrible
- Ingo ibihumbi 4 zimaze kumenya kubyaza umusaruro ubutaka buto zifite
- Kwandika ku bitambaro no kubyapa bimwinjiriza asaga 200 ku kwezi
- Gushyira ibigo ngororamuco kure y’umujyi byafashije abana bahoze mu muhanda guhindura imyifatire
- Menya uburyo wagorora umwana wanyuze mu buzima bwo mu muhanda
- Abarangije ubumenyingiro ibyo bize bibaha ikizere ku isoko ry’umurimo
- Guhindura imyifatire inzira yo kwiteza imbera no gusezerera ubukene
- ANNOUNCEMENT
- Inkunga ya RGB imaze guhindura byinshi mu bagenerwabikorwa b’umushinga w’Abadacogora n’Intwari
- Umuryango remezo imwe mu nzira yo gukemura ibibazo byo mu miryango bitera abana kuba inzererezi
- Kumenya guhinga kijyambere byabongereye umusaruro
- Caritas ya Kigari yigishije ababyeyi guteganya imbyaro mu buryo bwa kamere
- Gukorera hamwe mu matsinda y’ubuhinzi bizabafasha kwiteza imbere
- La Caritas Kigali dans la promotion des activités apicoles dans le district de Gakenke
- Muri Paruwasi ya Gishaka abakristu bafashe ingamba zitanga icyizere mu gukumira ikibazo cy’abana bo mu muhanda
- Sensibilisation des bénévoles de la Paroisse Shyorongi au mois de charité 2017
- Abagenerwabikorwa b’umushinga UKAM bongerewe ubumenyi bujyanye n’ubuhinzi
- Ishuri ryo mu mirima ryabafashije kongera imirire myiza mu ngo
- Abagenerwabikorwa b’umushinga UKAM 125 bahuguwe kwita ku matungo
- Abaforomo 213 bahawe impamyabumenyi y’ikiciro cya mbere A1 mu by’uganga
- Mu nteko rusanjye ya Caritas ya Kigali bishimiye ibyo bagezeho
- Umunsi w’umwana w’umunyafurika: abadacogora n’intwari bishimiye intambwe batejwe na Cartas y’arikidioseze ya kigali
- ABAKOZI BA CARITAS NA KOMISIYO Y’UBUTABERA N’AMAHORO MURI ARKIDIYOSEZI YA KIGALI, BIBUTSE KU NSHURO YA 23 GENOCIDE YAKOREWE ABATUTSI
- UMUSHINGA W’ABADACOGORA N’INTWARI WAKIRIYE ABANA BASHYA BAVUYE MU MUHANDA MU KIGO GISHYA CYA RWERU
- ENFIN LES ENFANTS DE LA RUE VIENNENT D’ETRE RECENSES
- ABIZE MU ISHURI RY’IMYUGA RYA BUTAMWA BITEGUYE GUSEZERERA UBUKENE
- BASHISHIKARIJWE KUGIRA URUHARE MU KUGABANYA UMUBARE W’ABANA BAJYA MU MIHANDA
- KWIGISHA UBUGENI UMWANA UKUWE KU MUHANDA NI BIMWE MU BIMUFASHA KWIYUBAKA NO KWIGIRIRA IKIZERE
- POUR CHANGER LE COMPORTEMENT ILS PASSENT PAR UN LONG PROCESSUS
- ABANA BAHOZE MU MUHANDA BISHIMIRA IBYO CARITAS YA KIGALI IMAZE KUBAGEZAHO
- CARITAS YA KIGALI YAMURITSE IBYO YAKOZE KUGIRA NGO IFASHE ABANA BO MU MUHANDA
- BIFUZA KUGERWAHO N’IMPUHWE Z’IMANA MURI UYU MWAKA WA YUBILE Y’IMPUHWE Z’IMANA
- URUBYIRUKO RWIZA RW’EJO HAHAZAZA
- KWIBUKA NO KUREMERA ABAROKOTSE NI INZIRA Y’UBUMWE N’UBWIYUNGE MU BANYARWANDA
- KUHIRA IMYAKA MU MURIMA BIZAFASHA ABAGENERWABIKORWA KWITEZA IMBERE
- NOUVELLES ORIENTATIONS DES COOPERATIVES DE BUGESERA JADIS PARTENAIRES DU PROJET PASAB
- ABADACOGORA N’INTWARI BIZIHIJE NOHELI N’ABANA BAHARERERWA BAHABWA ISAKARAMENTU RYO KUBATIZWA