CARITAS KIGALI

Mu nteko rusanjye ya Caritas ya Kigali bishimiye ibyo bagezeho

Arikidiyosezi Gatolika ya Kigali
Mgr Arikiyepiskopi wa Kigali atangiza inama

 

Mu nteko rusanjye yahuje inzego zifite aho zihurira n’ibikorwa bya Caritas ya Kigali na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro yateranye tariki ya 26/7/2016 yamuritse ibikorwa bitandukanye ndetse nibyo iteganya gukomeza gukora.

Bimwe mubyo bagarutseho mu bikorwa bakoze harimo kuvana abana mu mihanda bagasubizwa mu buzima busanzwe.

Gukanguri abagenerwabikorwa ubuhinzi bubungabunga ibidukikije mu rwego rwo guhangana n’ihindagurika ry’ibihe no guteganyiriza ejo hazaza.

Ibikorwa by’amashuri ndetse n’ibikorwa by’ubuvuzi hamwe n’ibikorwa bifasha abaturage batishoboye kubavana mu bukene, no kubungabunga ubusugira bw’ingo babgira inama zo kubana mu bwumvikane. Caritas ikaba izakomeza kwibanda ku bikorwa bishyigikira iterambere ry’abaciye bugufi.

Mu gutangiza iyi nteko rusange ya Caritas ya Kigali na Komisiyo y'Ubutabera n'Amahoro ,MUsenyeri Ntihinyurwa  Thadee w’Arikiyepisikopi wa  Kigali yababwiye ko "Urukundo , Ubutabera n'Amahoro iyo abantu babifite babisangira n'abandi. kandi ko uko gusangira  aribyo soko y'Amajyambere arambye.

Mu butumwa yagejeje mu bari bitabiriye iri huriro barimo abapadiri, abihayimana b’Ababikira ndetse n'Abalayiki bahagarariye Caritas n'a Komisiyo y'ubutabera n'Amahoro yagize Ati "Ibikorwa bya Caritas na Komisiyo y’ubutabera n’amahoro (CDJP) bya Kigali birashimishije cyane kandi reka mubigereho mubikora mubikuye ku mutima."

Yashimiye abakangurambaga n’abakozi uburyo bakoze raporo nziza maze yongera kubashishikariza ko iyi raporo yajya ihera kuri wa mugenerwabikorwa hasi maze ikerekana uko nawe yateye imbere.

Yongeyeho ko raporo nziza y'ibikorwa bya Caritas na Komisiyo y'ubutabera n'amahoro igomba kugaragazwa n’ubuhamya bufatika bwabafashijwe.

Padiri Twizeyumuremyi Donatien umuyobozi wa Caritas n'a Komisiyoy’Ubutabera n’amahoro ko  muri iyi nteko abakozi bagaragaje ubwitange budasanzwe kndi ko babusanganywe no kuba bigomwe umunsi w'ikiruhuko bakitabira inteko rusange kandi bakayitangamo ibitekerezo bifatika.

Abitabiriye iyi nama bafatiye hamwe imyanzuro igera ku 8 igamije kuvugurura imikorere y a Caritas n'a Komisiyo y'ubutabera n'amahoro.

 

Mgr Arikiyepiskopi wa Kigali atangiza inama

Iyo myanzuro yibanze ku mikorere y’inzego z’ubuyobozi za Caritas na Komisiyo y'ubutabera n'amahoro kuva ku rwego rwa diyosezi kugera ku umuryangoremezo.

Intego y’iyi y’inteko rusange ni ukugaragaza ibikorwa bya Caritas na CDJP mu mwaka wa 2016 n’ibirimo gukorwa muri 2017.

Muri iyi nama Kandi abagarariye Caritas na CDJP ku nzego zose bungurana ibitekerezo ku mikorere yizo services zombi hagamijwe kuvugurura imikorere yazo.

Abitabiriye inama bunguranye ibitekerezo
Iyi nama yitabiriwe n’abarenga 70 barimo abapadiri bakuru , abihayimana bahagarariye imiryango ikora ibikorwa bya Caritas n'a CDJP ndetse nabarayiki bakuriye Caritas na CDJP mu maparuwasi.

Byatunganyijwe n’Umwanditsi mukuru


Byanditswe : tariki ya 05 Nyakanga 2017 saa 09:36:25, ubu
Uwabitangaje : Umwanditsi Mukuru

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   ed707