CARITAS KIGALI

Abaforomo 213 bahawe impamyabumenyi y’ikiciro cya mbere A1 mu by’uganga

Arikidiyosezi Gatolika ya Kigali
Abanyeshuri 213 nibo barangije mu ishami ry'ubuforomo

Abanyeshuri 213 bize ubuforomo mu ishuri ry’ubuzima rya Ruli bahawe impamyabumenyi z’icyiciro cya mbere cya Kaminuza (A1) ngo bajye ku isoko ry’umurimogufasha abasanzwe muri aka kazi..

Iryo shuri ry’ubuzima rya Ruli (Higher Institute of Health: Sainte Rose de Lima), riherereye mu Karere ka Gakenke ryatanze izo mpamyabumenyi ku itariki ya 06 Nyakanga 2017.

Mbere yo guhabwa izo mpamyabumenyi abo baforomo babanje kurahirira imbere y’Imana n’abantu ko bazuzuza uko bisabwa inshingano zabo zo kwita ku barwayi.

Aba nibo banyeshuri barangije 213 (Foto kigalitoday)

Abo baforomo bahawe impamyabumenyi bahamya ko bazishimiye ariko ngo byari kuba byiza iyo baba bahawe iz’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza kuko arizo zari kuzabafasha guhangana n’abandi ku isoko ry’umurimo.

Barabivuga mu gihe bo bahawe impamyabumenyi z’icyiciro cya mbere cya Kaminuza (A1). Bifuza ko no kuri iryo shuri hashyirwa icyiciro cya kabiri cya kaminuza.

Niyigena Anselme, umwe muri abo baforomo avuga ko nyuma yo kurangiza ayo masomo agiye gushaka ahandi yiga icyiciro cya kabiri cya kaminuza.

Uwajeneza Pauline, umuyobozi w’ishuri ry’ubuzima rya Ruli yabwiye abo banyeshuri barangije ko kwiga bitarangiriye aho ahubwo ko bagomba gukomeza kwiyungura ubumenyikugirango bazarusheho kunoza akazi kabo.

Yanabibukije ko mu kazi kabo k’ubuforomo bagomba kwitanga bakajya bakira neza abarwayi babahumuriza aho kubahutaza.

Umuyobozi ushinzwe ireme ry’uburezi mu Nama Nkuru y’Uburezi (HEC), Dr Baguma Abdallah yavuze ko hari ibigomba kuzuzwa kugira ngo iryo shuri ryemererwe icyiciro cya kabiri cya kaminuza.

Akomeza avuga ko iryo shuri ry’ubuvuzi rya Ruli niryuzuza ibisabwa bijyanye n’imyigishirize n’ibikoresho bisabwa nta kabuza bazahabwa uburenganzira bwo kwigisha icyo cyiciro.

Iryo shuri ry’ubuzima rya Ruli riherereye ahantu h’icyaro. Imihanda ihagera ni ibitaka kandi idakoze neza. Abahiga bavuga ko kandi bakunze kubura amazi meza ndetse na rezo za telefone((Network) ni ikibazo.

Ibyo bibazo byose ariko umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Musabyimana Jean Claude yabijeje ko batangiye kubishakira ibisubizo birambye kuko ngo nk’imihanda yo yatangiye gukorwa.

Done by Editor


Byanditswe : tariki ya 09 Nyakanga 2017 saa 19:32:41, ubu
Uwabitangaje : Umwanditsi Mukuru

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   71d6f