CARITAS KIGALI

Ishuri ryo mu mirima ryabafashije kongera imirire myiza mu ngo

Arikidiyosezi Gatolika ya Kigali
Padiri Twizeyumuremyi Donatien asura imirima y'imboga abagenerwabikorwa bahinze.

Abaturage batuye mu murenge wa Ngeruka mu karere ka Bugesera bafashwa n’umushinga wa UKAM ubicishije muri Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro ya Arikidiyoseze ya Kigali bishimira ko imirima shuri yabafashije kongera imirire mu ngo zabo.

Ndindabahizi Emanuel umwe mu bagenerwabikorwa w’uyu mushinga wa UKAM atangaza ko mbere batitaga guhinga imboga ndetse ibihingwa byabo bakabihinga mu kajagari uko babonye bigatuma bitera neza.

Ubundi imboga bumvaga ziribwa n’abana kugirango bakure neza ariko nyuma baje kujya bahugurwa uburyo bwo guhingamo ibihingwa ku murongo ndetse no guhinga imirima iri ku buso buto bagahingaho imboga zikabafasha kunganira imirire mu ngo zabo.

Ikindi ishuri ryo mu murima ryabafashije harimo kubongerera umusaruro kuko usanga ibyo basaruraga batahinze mu buryo bwa kijyambere  ubu byarikubye kabiri nyuma yo kumenya no gusobanukirwa guhinga kijyambere.

Ati “ uyu mushinga udutera inkunga utwigisha uburyo tugomba kwifasha no guhinga mu buryo bwa kijyambere aribyo mu bona bino twahinze hano murabo ko bimeze neza”.

Ndindabahizi Emanuel ahamya ko aho yahingaga akahakura ibiro 30 ubu ahasarura ibiro 60 kubera kumenya guhinga neza mu buryo bwa kijyambere.

Uku kweza imyaka yabo kwatumye basezerera inzara ndetse n’imirire mibi mu ngo zabo kuko bbasha kwihaza mu biribwa.

Mukantwari Francine ahagarariye itsinda ry’ubuhinzi  nawe avuga ko ishuri ryo mu murima rya mufashije kumenya guhinga neza imboga n’indi myaka bikera batarinze kujya kubihinga hafi ya cyohoha.

Bimwe mubyo amaze ku geraho nyuma yo kwigishwa guhinga kijyambere harimo kweza imyaka myinshi akabasha gukenura urugo rwe ariko mbere nambere nuko yihaza no mubiribwa mu rugo rwe.

Bimwe mu bishyimbo abaturage  bahinze mu buryo bwa kijyambere.

Bimwe mu bishyimbo abaturage bahinze mu buryo bwa kijyambere.

Umuyobozi wa Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Caritas ya Kigali Padiri Twizeyumuremyi Donatien atangaza ko intego y’umushinga wa UKAM ari ugufasha abatishoboye kugera ku iterambereariko bakabigisha cyane cyane ibikorwa bibongerera ubumenyi.

Mubyo bakorera aba baturage harimo kubongerera ubumenyi mubintu bitandukanye birimo kubigisha ibikorwa by’iterambere akaba ari naho bahereye babigisha ibijyanye n’ubuhinzi bukozwe mu buryo bwa kijyambere ndetse babaha n’ibikoresho byo kwifashisha muri ubwo buhinzi burimo isuka ya majagu, ipiki, igitiyo , amasuka,  Arozwari yo kujya bavomesha imyaka bahinze mu gihe cy’impeshyi.

Ati “ tubaha ibikoresho ariko tukabongerera ubumenyi bwo kujya bamenya uburyo bagomba no gukoramo bwa bhunzi bwaho kinyamwuga kugirango bubateze imbere”.

Kuko ubuhinzi babukora mu buryo bwa kinyamwuga bumaze guteza benshi imbere kuko abafashwa nuyu mushinga bose bamaze gusezerera ubukene.

Umwanditsi mukuru.


Byanditswe : tariki ya 08 Kanama 2017 saa 19:14:43, ubu
Uwabitangaje : Umwanditsi Mukuru

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   21f79