LATEST ARTICLES

Paruwasi nshya ya Busengo yo muri Diyosezi ya Ruhengeri iherereye mu karere ka Gakenke yuzuye itwaye asaga miliyoni 312 ku bufatanye bwa Kiriziya n’abakirisitu ndetse n’abandi baterankunga batandukanye. Uruhare rwa Kiriziya rungana na miliyoni 150, uruhare rw’abakirisitu rungana na 47% naho uruhare rwa Diyosezi n’inshuti zayo ni 53%. Iyi Paruwasi kuyubaka byagendanye no kubaka amacumbi y’abapadiri...
Tariki ya 18 Mutarama 2022, abakirisitu Gatolika ku isi hose barahimbaza icyumweru cyo gusabira ubumwe bw'abakirisitu. Iyi gahunda yatangijwe n’igitambo cya Misa cyatuwe na Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda muri Paruwasi ya St Michel. Yagarutse ku Nsanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti“Twabonye inyenyeri ye mu burasirazuba none tuje kumuramya". Karidinari Antoine Kambanda avuga ko gusabira ubumwe bw’abakirisitu ari...
Abagenerwabikorwa ba Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro y’Arikidiyosezi ya Kigali bakomeje igikorwa cyo kuhira imboga n'imbuto hifashishijwe moteri ikoreshwa n’imirasire y'izuba ikurura amazi mu kiyaga cya Cyohoha. Ibikorwa byo kuhira imboga biri muri gahunda yo guteza imbere ubuhinzi bw’imboga n’imbuto mu karere ka Bugesera mu murenge wa Ngeruka kugirango abagenerwabikorwa bihaze mu biribwa banasagurire amasoko. Twagirayezu Vincent...
Mu muhango wo kwibuka Padiri Rugirangoga Ubald Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 08 Mutarama wabereye muri centre Ibanga ry’Amahoro muri Diyosezi ya Cyangugu haturwa igitambo cya Misa yo ku mwibukana na Cardinal Antoine Kambanda. Uyu muhango wo kwibuka Padiri Ubald, igitambo cya Misa cyabimburiye n’Amasengesho y’Abakristu batandukanye barimo aba diyosezi ya Cyangugu ndetse n’abandi...
Amakuru dukesha www.vaticannews.va/en.html aravuga ko muri uku kwezi kwa Mutarama 2022 Papa Francis yifuza ko Kiriziya isabira abakorerwa itotezwa rishingiye ku idini. Papa Franci yibutsa ko ubwisanzure bw’amadini butagarukira gusa ku bwisanzure bwo gusenga, ahubwo ko bufitanye isano n’ubuvandimwe Ubu butumwa bwatambutse muri videwo, aho Papa Fransisko yagaragaje icyo yifuza ko muri uku kwezi kwa Mutarama...