Caritas-CDJP Kigali Document

Caritas Kigali mu ruhando rwo guteza imbere abakene n’abatishoboye

kuwa 2017 ni umwaka wa gatatu w’ishyirwamubikorwa by’Igenamigambi ya Caritas Kigali 2015-2019.

Muri iyi myaka itanu, Caritas Kigali yihaye intego yo gufasha abakene n’abandi bari mu bibazo kugira ngo bave mu buzima bubi.Ibi bikanyuzwa mu nzira yo kubafasha kwifasha, kuko aribyo bitanga umuti urambye w’ikibazo cy’ubukene.

Caritas Kigali yihaye intego yo gutanga umusanzu wayo mu iterambere ry’Igihugu nk’uko bigaragara mu Cyerekezo 2020 ndetse no muri Gahunda mbaturabukungu ya 2(EDPRS 2).Ibi bikatuganisha mu cyerekezo 2050 igihugu cyacu gishyize imbere.

Kubasha kugira ubushobozi bwo kwibeshaho, ntibisaba gusa kugira amafaranga ,ahubwo bisaba no guhindura imyifatire.Iyo niyo mpamvu Caritas Kigali ishyira imbaraga no mu guhindura imyifatire y’abo ifasha kwifasha.

Kimwe mu bituma abatishoboye babasha gutera imbere vuba ni ugushyira hamwe imbaraga nke bafite.Uku gushyira hamwe bituma imbaraga zari nke zibyara nyinshi.Niyo mpamvu yatumye ubu Caritas Kigali ishyira imbaraga mu gufashiriza abantu bashyize hamwe mu Mashyirahamwe n’amakoperative.Muri iki gihe hashyizwe imbaraga nyinshi mu guteza imbere ibimina byo kwizigama no kugurizanya.Ubu Caritas Kigali ifite bene ibi bimina birenga 200 ikurikirana .Muri ibi bimina harimo abantu barenga ibihumbi bitanu(5000).Abari muri ibi bimina bakaba bamaze gukusanga amafaranga agera kuri 19 892 326 y’u Rwanda ,ndetse bakaba bamaze gutanga inguzanyo zigera ku mafaranga  29 664 545 y’u Rwanda .

Uburezi ni imwe mu nkingi z’iterambere.Uyu mwaka wa 2017 Caritas Kigali n’abafatanyabikorwa bayo bafashije abana bagera kuri 3500 mu kwiga.Hatanzwe amafaranga agera agera kuri 165 275 145 y’u Rwanda.Muri aba bana hakabamo abagera kuri 580 bahoze mu muhanda.Mu rwego rwo gufasha urubyiruko kwihangira imirimo,abagera kuri 430 bigishijwe imyuga binyuze mu Kigo cy’Imyuga cya Caritas Kigali i Butamwa.

Iterambere rirambye n’iriha agaciro imbaraga z’umuryango.Ni muri urwo rwego Caritas yahinduye uburyo bw’imikorere yayo ,aho ibikorwa byayo by’ubufasha bunyura mu miryango.Ubu mu bikorwa byose bya Caritas Kigali ,hakaba habarizwamo imiryango igera ku bihumbi bitandatu(6000) muri yo harimo imiryango igera kuri 380 y’abana bahoze mu muhanda.Iyi miryango yigishijwe kwiteza imbere bongera umusaruro ,bigishijwe kwihangira imirimo, kuvugurura imirire, kuzuzanya hagati y’umugabo n’umugore, gukemura amakimbirane mu ngo, kwibuka inshingano z’umubyeyi mu burere bw’abana ndetse no kubyara abo bashoboye kurera.

Muri uyu mwaka wa 2017,Caritas Kigali ifatanyije n’abafatanya bikorwa bayo yishimiye ko yashoye amafaranga arenga miliyoni magana atandatu yo gufasha abatishoboye.Tukaba tuboneyeho gushimira abagize uruhare muri ibyo bikorwa byose by’urukundo.Imana ibasubirize aho bakuye.
Fungura inyandiko icapwa 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here