Home Blog

Gukemura ibibazo byo mu miryango bizatuma bana batajya kuba mu mihanda

0

Padiri Edison Akatuhurira ukorera ubutumwa kuri Paruwasi yitiriwe Mutagatifu Pierre (ST Pierre) Cyahafi yasabye ababyeyi gukemura ibibazo biri mu miryango yabo kugirango barinde abana babo kujya mu buzima bwo mu muhanda.

Padiri Edison avuga ko ubu bukangurambaga bugamije guhugura ababyeyi uburyo bagomba gukemura ibibazo biri mu ngo kuko byagaragaye ko zimwe mu mpamvu zituma abana bajya kuba mu muhanda akenshi usanga biterwa n’ibibazo biri mungo iwabo.

Ibi bijyana no kwita ku nshingano zo kurera abana babo babatoza uburere bwiza ndetse banabafasha kujya mu ishuri kwiga kugirango bazavemo abantu b’ingirakamaro haba ku miryango yabo ndetse no ku gihugu.

Abana basabwe kugira uburere buboneye bakumvira ababyeyi kandi bakirinda ibishuko byose byatuma bajya mu buzima bwo mu muhanda.

Umwe mu babyeyi bitabiriye ibiganiro Niyomugisha Assumpta yemera ko umwana we yagiye mu muhanda kubera ibibazo by’ubwumvikane bucye yabonaga buri murugo abona ataba muri ubwo buzima burimo amahane birangira agiye kwibera mu muhanda.

Ati” umwana wanjye yagiye mu muhanda kubera ubukene n’intonganya twabagabo akumva wenda ariho azabona ubuzima bwiza”.

Ubu bukangurambaga bugamije gufasha ababyeyi n’abana guhindura imyumvire kugirango birinde ibibazo byose byashyira ubuzima bwabo mu kaga ndetse nibishobora gushora abana babo mu buzererezi.

Paruwasi yitiriwe Mutagatifu Pierre (St Pierre) Cyahafi ikora ubu bukangurambaga kubufatanye n’ikigo cy’Abadacogora-Intwari cya Caritas Kigali kwita ku bana bo mu muhanda, kubaha inyigisho, kubakura mu muhanda, kubasubiza mu miryango no mu ishuri.

 

Umwanditsi

 

 

 

Caritas Kigali irimo gukora ubukangurambaga mu bana bo mu muhanda

0
Caritas Kigali irimo gukora ubukangurambaga mu bana bo mu muhanda

Ikigo cy’Abadacogora-Intwari cya Caritas Kigali kirimo gukora ubukangurambaga mu bana bo mu muhanda kugirango babashe gusubira mu ishuri no kuba mu miryango yabo.

Ubu bukangurambaga bukorwa buri wa kabiri na buri wa Kane w’icyumwe aho abakangurambaga ba Caritas Kigali bajya gukangurira abana bo mu muhanda ku wuvamo ngo basubire mu ishuri.

Abana bashishikarijwe kuva mu buzima bwo mu muhanda ni abana 40 muri bo harimo abakobwa 12.

Impamvu ikigo cy’Abadacogora-Intwari cya Caritas Kigali gikora buno bukangurambaga nuko muri bino bihe bya Covid abana biyongereye mu muhanda kubera kumara igihe batajya mu ishuri.

Ubu bukangurambaga bukorwa ku bufatanye n’abasukuti (Scout) bo muri Paruwasi yitiriwe mutagatifu Pierre (St Pierre) Cyahafi habereye igikorwa cyo kuganiriza abana bo mu muhanda bashishikarizwa kuwuvamo.

Rwamukwaya Jean de Dieu umukozi mu kigo cy’Abadacogora-Intwari avuga ko iki gikorwa bagifatanya n’abashinzwe imibereho myiza y’abaturage mu mirenge ya Kimisagara, Gatenga, na Muhima kuko aribo batumaho abo bana bakabahuriza hamwe bakabaha inyigisho z’ibyiza byo kuba mu muryango no gusubira mu ishuri.

Rwamukwaya avuga ko ibyiza byo kuba mu muryango ari byinshi ariko icy’ingenzi ni uguha umwana uburere bwiza, kumujyana mu ishuri, no kumufasha mu mibereho ye ya buri munsi.

Ati ” Dusanzwe dufata abana tukabakura mu muhanda tukabajyana mu bigo byacu kubagorora ariko ubu ntibigishoboka kubera icyorezo cya Covid-19, ubu rero twahisemo kubahuriza hamwe tukabigisha ububi bwo kujya mu muhanda.”

Kanyangira Eric ahagarariye abasukuti (Scout) muri Arikidiyosezi ya Kigali akaba no mu bantu bahugura abana ku rwego rw’igihugu no muri Komisiyo y’igihugu ishinzwe imyemerere, akaba ariwe wahuguye abana bo mu muhanda, yabasobanuriye ibyiza byo  kuba mu muryango ndetse anabagaragariza ububi bwo kujya mu buzima bwo mu muhanda kuko bituma bakura nta burere.

Ati “ Zimwe mu ngaruka zo kuba mu muhanda umwana akurana imico mibi irimo kwiba, kunywa ibiyobyabwenge, kutabasha kwiga, gutwara inda zitateganyijwe imburagihe, hazamo ihohoterwa ryo ku mubiri ni rya roho.”

Ubushakashatsi bwamuritswe na Komisiyo y’Igihugu ishinzwe abana mu 2019 bwagaragaje ko 86,9% by’abana b’inzererezi batabasha kubona ifunguro rimwe ku munsi mu gihe 13,1% babona ifunguro rimwe ku munsi naryo ridahagije.

Ubu bushakashatsi bwerekanye ko abana 84,3% bahura n’ihohoterwa ririmo gukubitwa bagakomeretswa, ikindi bwagarutseho ni uburyo bahutazwa igihe bari gukurwa mu muhanda kuko akenshi hakoreshwa imbaraga kugirango babavanemo.

Mu bana b’abakobwa bakoreweho ubushakashatsi 19% bavuze ko basambanywa ku gahato mu gihe abahungu basambanywa ku gahato ari 3,9%.

Caritas Kigali irimo gukora ubukangurambaga mu bana bo mu muhanda

Umwanditsi

Papa Francis yanyakiranye ubwuzu – Louise Mushikiwabo

0

Umunyamabanga mukuru w’umuryango OIF uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa Louise Mushikiwabo yagiriye uruzinduko i Vatican tariki ya 22 Ugushyingo 2021 rwo kuganira ku mikoranire n’imigenderanire hagati ya OIF na Leta ya Vatican.

Kurubuga rwa Twitter Louise Mushikiwabo yishimiye uburyo yakiriwemo na Papa Francis ageze i Roma.

Ati “Ndashimira Papa Francis umwanya mwiza yampaye tukaganira ndetse akampa umugisha akanawunsabira kuri Nyagasani”.

Mushikiwabo yashimye ubwiyoroshye yabonanye Papa Francis anishimira n’ibiganiro bagiranye bigamije guteza imbere ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa.

Ku rubuga rwa Twitter ya Vatican bagaragaje ko Louise Mushikiwabo na Papa Francis baganiriye ku mubano wo guhuza imbaraga hagati ya OIF na Vatican hagamijwe gukemura ibibazo bikomeje Kwibasira bimwe mu bihugu bigize uwo muryango bivuga ururimi rw’Igifaransa.

 

Umwanditsi

 

Menya ibikorwa byakozwe mu cyumweru cya Caritas

0

Bimwe mu bikorwa byakozwe mu cyumweru cya Caritas harimo ibikorwa by’urukundo byo kwita kubatishoboye ndetse no kwita ku barwayi hamwe no gufasha abanyeshuri.

Caritas Kigali yakoze ibi bikorwa ibifashijwemo n’ubuyobozi bw’ikigo cy’amashuri ya Jali hatoranywa abana baturuka mu miryango ikennye ndetse n’ibitaro bya Muhima bibafasha gutoranya abarwayi batabashije kubona amafaranga yo kwishyura ibitaro.

TUGIRIMANA Jean de Dieu umukangurambaga muri Caritas Kigali avuga ko bajyanye inkunga ihabwa abana bagera kuri 20 batoranyijwe bakennye kurusha abanda mu kigo cya Jali.

Abo bana baganirijwe uburyo bagomba gukurana urukundo, ndetse no kugira  imyitwarire igomba kubaranga nk’abana bagomba gukura bakavana iwabo mu bukene.

Ati “Nimwe muzavana ababyeyi banyu mu bukene ni mwiga mushyizeho umuhate kandi bizabagirira akamaro”.

Ibikoresho byatanzwe ni amakaye 20, bodaboda ku bana10, n’imyenda 96 yahawe abo bana, byose hamwe bifite agaciro k’ibihumbi 200.

Umuyobozi w’ikigo cy’ishuri ribanza rya Jari URUJENI Angelique, yishimiye igikorwa cya Caritas Kigali cyo gufasha abanyeshuri bakabaha ibikoresho.

Ati “Igikorwa nk’iki n’igikorwa cy’urukundo kandi mu byukuri cyadushimishije kuko abanyeshuri bacu batishoboye babonye inkunga bayikeneye.”

Umwana wavuze ahagarariye abandi akaba yarashimiye cyane Caritas Kigali, ndetse anatangaza ko ibyo basabwa bazagerageza kubishyira mu bikorwa n’imbaraga zabo zose.

Caritas Kigali yishyuriye abana 2 n’ababyeyi 2 babyariye mu bitaro bya Muhima amafaranga angana n’ibihumbi 200, kuko amafaranga yo kwishyura ibitaro bari bayabuze.

Aba babyeyi ndetse n’abana bishyuriwe amafaranga y’ibitaro bahawe inama yo gushaka ibyangombwa bityo bakagira ubwisungane mu kwivuza (mutuelle de sante), bahura n’ikibazo cyo kurwara bakabona uko bivuza.

Iki gikorwa cyo gufasha abarwayi cyagendanye no kubasabira kugirango isengesho ribagaruremo imbaraga zo gukira.

 

Umwanditsi

Ku musaraba niho honyine ushobora kubonera ibisubizo by’ibibazo ufite

0

Umukristu nyawe yisunga Impuhwe z’Imana kugirango abashe kubona ibisubizo by’ibibazo afite ndetse ubuzima bwe bukomeze kubaho mu kwizera.

Ibi n’ibitangazwa n’abatishoboye bo muri Arkidiyosezi ya Kigali baherutse kugirira urugendo i Kibeho kwa nyina wa Jambo ku munsi wahariwe abakene aho bavuga ko basize ibyifuzo byabo ku mu saraba wa Yezu kandi bakaba bizeye ko bazasubizwa.

Mukankubana Chantal ni umwe mubagiye muri uru rugendo nyobokamana i Kibeho atangaza ko yavuye Kibeho yagiranye ubusabane n’Imana ndetse akayisigira ibyifuzo bye kugirango izabisuze.

Avuga ko ari umwanya mwiza wo kwegera Imana ndetse akiyambaza umubyeyi Bikiramariya kugirango amwisunge akomeze amuhakirwe ku mwana we Yezu Christu kandi ataha yizeye kuzasubizwa ibyifuzo bye yasize ku musaraba wa Yezu.

Ati “Nukuri ndanyuzwe kandi ndishimye, nziko Imana ikunda abakene kandi ikabitaho niyo mpamvu kuba ntafite ubutunzi buhagije bitambuza kumva nyuzwe n’imibereho ndimo kuko nziko Imana izamfasha nkayivamo nkasezerera ubukene.

Narame Gratia ni umukozi wa Caritas Kigali ushinzwe ishami ryo gufasha n’ubutabazi (Oevre sociaux qualitative) avuga ko uru rugendo baruteguye mu buryo bwo gufasha aba bakene kwegera Imana ndetse no kubasha kugera ku butaka butagatifu i Kibeho dore ko ubushozi bwabo butabemerera gukora urugendo nkurwo.

Kwegera Imana ni bumwe mu buryo bwiza bufasha abakene kumva bafite ibyiringiro byo kubaho ndetse bakumva ko Imana izajya ibaba hafi mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Ati “Mu cyumweru cya Caritas twakoze ibikorwa byinshi byo gufasha abakene ariko dusoza tujya gusenga i Kibeho kwa Nyina wa Jambo kugirango ibikorwa twakoze biherekezwe no gushima Imana no kuyegera”.

Iki gikorwa cyateguwe na Caritas Kigali ifatanije na Kominote ya Emmmanuel, bategura uru rugendo ku munsi w’umukeneye uba tariki ya 14/11 buri mwaka bajyana n’abakene mu rugendo rutagatifu i kibeho. Abakene 18 nibo bari bahagarariye abandi i kibeho.

Umwanditsi

Caritas Kigali yasuye ikigo gifashirizwamo abasaza n’abakecuru

0

Gufasha umukene ni ugutanga inkunga iyo ari yose ivuye ku mutima w’uyitanze ndetse akabikorana urukundo aba yiteganyirije umugisha ku Mana.

Mu cyumweru cya Caritas hakorwa ibikorwa bitandukanye birimo kwita ku batishoboye. Caritas Kigali nayo yasuye abasaza n’abakecuru baba mu kigo gifashirizwamo aba basaza n’abakecuru kiri ku giti cy’inyoni.

Sr UWIMANA Théodola, yakiriye itsinda ryaturutse muri Caritas Kigali rishyiriye ifunguro aba bakene bitabwaho n’aba Bikira yabasobanuriye uburyo aba bakene bitabwaho ko bababakorera ikintu cyose bitewe n’ikigero cy’imyaka bagezemo n’ubumuga bafite.

Mu mpano babahaye Caritas Kigali yageneye aba basaza n’abakecuru amafaranga ibihumbi ijana na mirongwitanu (150.000) bagirana n’ubusabane basangira ifunguro ndetse banacinya umudiho.

Narame Gratia ukuriye ishami ry’imibereho myiza muri Caritas Kigali avuga ko mu cyumweru cya Caritas bakora ibikorwa bitandukanye birimo ibyo gufasha abakene n’abatishoboye.

Ati” twafashe itsinda ry’abakozi 4 bajya gusura bano basaza n’abakecuru baba muri kino kigo k’inshuti z’abakene”.

Tugirimana Jean de Dieu niwe uwari uhagarariye abakozi ba Caritas Kigali bajyanye gusura aba bakecuru n’abasaza akaba yaravuze ko bishimiye cyane kugera muri icyo kigo, kandi ko banejejwe cyane n’uko bakiriwe.

Ati “Tukimara kumva ko hari ahantu hatuye abantu nka bo, twahise tugira amatsiko yo kuhagera, kuko burya ngo umusaza ni inzu y’ibitabo”.

Akomeza avuga ko nubwo gusura aba basaza byari ukubaha inkunga babageneye ari na byiza kuganira nabo kuko byubaka abakiri bato.

Uwahagarariye abasaza n’abakecuru baba muri icyo kigo yashimiye cyane Caritas Kigali by’umwihariko abayihagarariye mu kubasura, ababwira ko babayeho neza kandi bakomeza kubifashwamo n’isengesho bityo Imana ikabafasha ikabarinda. Yabasabye ko igikorwa cy’urukundo bakoze kitabaho umunsi umwe ahubwo ko bakwiye kuzagaruka kubareba.

Ati “burya imvura igwa ni isubira, turifuza ko muzagaruka kutureba n’ikindi gihe”.

Ikigo kigo cyita ku basaza n’abakecuru cyatangiye muri 1986 gikorera mu Gatsata, hanyuma kiza kwimukira ku Giti cy’inyoni, ababikira b’inshuti z’abakene nibo bakorera ubutumwa muri icyo kigo, bakaba barakigezemo muri 1998. Iki kigo gifote ubushobozi bwo kwakire abashaje bagera kuri 20, gusa kugeza ubu harimo 17, abakecuru 10 n’abasaza 7.

Abari muri iki kigo babayeho mu buzima bwiza kuko bitabwaho cyane n’ababikira 3 ndetse n’aba novice 2 baba muri icyo kigo.

 

Umwanditsi

 

 

 

 

Amarerero y’abana bato amaze guhindura imibereho yo mu ngo

0

Bamwe mu babyeyi bo mukarere ka Gakenke barahamya ko amarerero y’abana bato yahinduye imibereho yo mu ngo zabo.

Uwineza Appolonie atangaza ko hataraza irerero yahuraga n’ikibazo cyo gufatanya imirimo yo mu rugo no kurera abana ugasanga agize imvune nyinshi ndetse ntabone n’umusaruro w’icyo yakoze kuko yabaga yafatanyije imirimo ibiri nayo ntayikore neza.

Amarero icyo yabafashije ni uguhuriza abana babo hamwe bakamenya uburyo babitaho nibyo babafasha mu mikurire yabo ndetse bikabafasha kwirirwa ahantu bafite umutekano kuko baba basigaranywe n’umubyeyi ubarera kandi bafitiye icyizere.

MU BIGO MBONEZAMIKURIRE HAKORERWAMO IKI

Bimwe mubyo bakora kugirango bite ku mikurire y’abana babo harimo kumenya kubategurira indyo yuzuye irimo ibitera imbaraga ndetse n’ibirinda indwara.

Ibitera imbaraga bikubiyemo ibinyabijumba aribyo imyumbati, ibijumba, amateke, ibisunzu abantu benshi bakunze kwita ibinyamabimba cyangwa ibikoro.

Uretse kubategurira ifunguro ritera imbaraga bategura n’ifunguro ririmo ibirinda indwara hakubiyemo imboga, inyama, indagara, amafi, amajyi, amata, ibihumyo n’ibindi.

Ati “Ubundi dufata abana bacu tukabahuriza hamwe ahantu twagennye bagomba kwirirwa tukitoranyamo abantu bagomba kubasigarana babitaho babigisha natwe tukajya mu yindi mirimo itandukanye”.

Uwineza avuga ko iyo bari mu mirimo yabo bayikora batuje kubera ko baba bumva abana babo batekanye nta kibazo bari buhure nacyo.

Si uwineza gusa uvuga ko amarerero y’abana bato yamugiriye akamaro mu mibereho ye kuko ubu abasha kujya mu murima agahinga kandi agacyura umubyizi ugaragara mu gihe yahinganaga umwana byamuvunaga ndetse ntagire n’umubyizi ugaragara acyura.

Kugirango hanozwe imikorere y’amarerero y’abana bato akarere ka Gakenke kifuje gufatanya na Caritas Kigali kugirango ibafashe gukurikirana imikorere n’ishyirwamubikorwa y’ibigo mbonezamikurire (ECD).

Ishami rishinzwe ubuzima muri Caritas Kigali ritangaza ko impamvu akarere ka Gakenke kifuje ko habaho ubufatanye mu mikorere y’ibigo mbonezamikurire ari uko bari basanzwe bafitanye imikoranire.

Bimwe mu byo Caritas Kigali izabafasha harimo gukurikirana ibigo mbonezamikurire by’abana bato kureba uko bikora, gukora ubuvugizi bwo kurwanya igwingira n’imirire mu bana bato kuva umwana agisamwa kugeza ku myaka 5.

Sr Mukarugambwa Betty akuriye ishami ry’ubuzima muri Caritas Kigali avuga ko impamvu akarere ka Gakenke kabiyambaje ari ukubera ko bafitanye ubufatanye mu bikorwa by’iterambere bari basanzwe bakorana ndetse kwita ku mikurire y’abana bato biri no mu nshingano mu ishami ry’ubuzima akaba ariyo mpamvu kwita kuri aba bana no kubakurikirana birimo bitanga umusaruro.

Sr Mukarugambwa avuga ko mu karere ka Gakenke igwingira mu bana bato rigenda rigabanuka kuko mu mwaka wa 2016 abana bagwingiye bari kuri 46% ubu kugeza muri uyu mwaka wa 2021 riri kuri 41%.

Bimwe mu byo bafatanya n’akarere ka Gakenke harimo gukurikirana ishyirwamubikorwa ry’uyu mushinga wo kwita ku bana bato (ECD), kugenzura uburyo ababyeyi bafasha abana babo mu gutegura indyo yuzuye, uburyo bitabwaho mu busabane n’abandi ndetse no gukora ubujyanama bakareba n’inziti bafite kugirango babafashe kuzikemura.

Padiri TWIZEYUMUREMYI Donatien umuyobozi wa Caritas Kigali na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Arikidiyosezi ya Kigali agaragaza uruhare rwa Caritas Kigali muri gahunda y’amarero y’abana bato.

Padiri avuga ko bita kureba cyane ishyirwa mu bikorwa ryayo marerero bakabifashwamo n’abakangurambaga bahuguriwe gukurirkirana ababyeyi babo bana uko bagomba kwita ku mikurire yabo.

Padiri TWIZEYUMUREMYI asobanura ko ECD ko ari ibigo mbonezamikurire by’abanabato kuva bagisamwa kugera ku myaka 5 (Child development centers).

Uburyo rero bikorwa ingo 15 ziriteranya bagahuza imbaraga n’ubushobozi bakishakamo igikoma, n’amata, uwe mu babyeyi agasigara yita ku bana  akanabigisha za ngingo 6 twabvuze haruguru.

Muri iyi gahunda y’amarerero Padiri TWIZEYUMUREMYI Donatien akomeza avuga ko harimo nicyo bise igikoni cy’umudugu aho ababyeyi bitoramo komite ibahagarariye yita kuri abo babyeyi ikabakurikirana uburyo bakurikiranamo abo bana.

ESE KUGWINGIRA BIGIRA IZIHE NGARUKA KU BUZIMA BW’UMWANA?

Zimwe mu ngaruka zo kugwingira mu bana bato harimo ko abana badakura neza haba mu gihagararo ndetse mu bwenge iryo gwingira rikabakurikirana no mu mibereho yabo ya buri munsi kuko umwana wagwingiye no mu myigire ntibigenda neza kuko no mu bwenge aba atarakuze neza.

Ingaruka zigaragara cyane mu kwiga harimo kutabasha gufata mu mutwe, kwigunga ntabashe gusaba n’abandi, kutagira ubushobozi bwo kugira ibintu bye abasha kuvumbura cyangwa guhanga bitewe n’uko ryagwingira ryagize ingaruka mbi ku mikurire y’ubwonko bwe.

Uburyo bwo gushyira mu bikorwa iyi gahunda ya ECD bukubiye mu ngingo esheshatu:

  1. kurwanya igwingira binyuze mu mirire
  2. kwita kumibereho myiza y’umwana
  3. Gukangura ubwonko bw’umwana
  4. Kumurinda ihohoterwa
  5. Gufasha umwana gukura, gushabuka, gukina kubana n’abandi neza
  6. Isuku n’isukura, Kumenya kugira isuku kare twirinda indwara, kugirango umwana akurire mu miryango myiza iboneye.

Nubwo Caritas Kigali ifasha akarere ka Gakenke gukurikirana aya marerero Reta nayo igira uruhare rwayo muri iyi gahunda ya ECD kugirango abana barusheho kugira imikurire myiza mu miryango yabo.

Mubyo Leta ibafasha harimo gukurirkirana ibigo mbonezamikurire no guha ababyeyi amata ndetse n’ifu y’ igikoma, hagatangwa n’inyigisho zibafasha guhindura imyumvire kugirango ababyeyi babashe kubikora neza.

Ubufatanye bwa Caritas Kigali n’akarere ka Gakenke bwatanze umusaruro kuko buri mudugudu ugira irerero kandi byongereye umubare w’amarero uva kuri 617 ugera kuri 814.

 

Umwanditsi

UBUTUMWA BWA PAPA FRANSISKO KU MUNSI MPUZAMAHANGA W’ABAKENE WIZIHIZWA KU NCURO YA 5

0
Pope Francis greets one of eight poor people at his general audience in St. Peter's Square at the Vatican Dec. 17, the pope's 78th birthday. A group of the poor were invited to the audience in celebration of the pope's birthday. (CNS photo/Paul Haring) See POPE-AUDIENCE Dec. 17, 2014.

 

 

  1. « Abakene muzabahorana iteka » (Mk 14, 7). Yezu yavuze aya magambo ubwo yari i Betaniya kwa Simoni wiswe « umubembe », bari ku meza, hasigaye iminsi  mike  ngo  Pasika Nk’uko umwanditsi w’Ivanjili abivuga, umugore yinjiye aho bafunguriraga afite urweso rwuzuye umubavu w’igiciro gikomeye awusuka ku mutwe wa Yezu. Ibyo yari amaze gukora byatangaje abari aho, batangira kubisobanura ku buryo bubiri butandukanye.

Uburyo bwa mbere ni umwijujuto wa bamwe muri bo, barimo n’abigishwa be. Kuri bo, ukurikije agaciro k’uwo mubavu,  kageraga  ku  madenari  magana  atatu,  ahwanye  n’umushahara w’umukozi ku mwaka, byari kuba  byiza  ugurishijwe  maze  ibivuyemo bigahabwa abakene. Mu Ivanjili yanditswe na Yohani, Yuda ni we wagize iki gitekerezo ati

« Nk’uriya mubavu wajyaga kugurishwa amadenari magana atatu, agahabwa abakene, upfuye iki? ». Umwanditsi w’Ivanjili akongeraho, ati « Ibyo ariko ntiyabivugiraga ko yari ababajwe n’abakene, ahubwo ni uko yari umujura; n’ubundi ni we wari umubitsi, akajya yiha ku byo bamubikije. » (12, 5-6).  Si ku bw’impanuka  kuba mu kanwa k’umugambanyi ari ho hasohotse amagambo akarishye anenga ibigiriwe Yezu:  ni  igihamya ko  abatubaha abakene batatira inyigisho za Yezu kandi badashobora kuba abigishwa  be.  Muri uru  rwego, reka twibuke amagambo akomeye ya Orijeni aho agira, ati « Yuda yasaga  n’aho  afitiye abakene impuhwe […]. Niba no muri iki gihe hari umuntu ucunga ikigega cya Kiliziya, akavuganira abakene nka Yuda, nyamara akajya yikorera muri icyo kigega, ubwo rero  ari mu gatebo kamwe na Yuda ».

Igisobanuro cya kabiri ni icyatanzwe na Yezu ubwe kandi kidufasha kumva ku buryo bwimbitse ibyo uriya  mugore yari amaze gukora. Yezu ati « Nimumureke!

Ubutumwa bwasobanuwe mu Kinyarwanda n’Ubunyamabanga Bukuru bw’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, Ibiro Bishinzwe Guhindura Inyandiko mu Zindi Ndimi

Muramutonganyiriza iki?  Dore  ibyo amaze kungirira ni byiza. » (Mk 14,6). Yezu wari uzi ko urupfu rwe rwegereje abona muri iki gikorwa umusogongero  w’amavuta azasigwa umubiri we nyuma yo gupfa na mbere yo gushyirwa mu mva. Iyi mitekerereze ye irenze kure iy’abandi batumirwa bari kumwe na we. Yezu arabibutsa ko ari We  mukene  wa  mbere, ukennye cyane kurusha abandi kuko abahagarariye bose. Kandi ni mu izina ry’abakene, iry’abigunze iry’abahejwe n’iry’abahawe  akato, Umwana w’Imana yemera ibyo uriya mugore amukoreyeho. Mu myumvire ye nk’umugore, aragaragaza ko ari we wenyine wiyumvisha icyo Nyagasani ashaka.  Uyu mugore  utavugwa izina,  ushobora  kuba ahagarariye abagore bose bo ku isi bo mu binyejana  bitandukanye,  batagiye  bahabwa ijambo mu bandi kandi bagahohoterwa mu mateka y’isi, yabaye  intangiriro  y’ukugaragara kw’abagore mu kugira  uruhare mu bihe by’ingenzi  by’ubuzima  bwa  Kristu  ari  byo kubambwa ku musaraba kwe, urupfu n’ishyingurwa rye ndeste no mu kwigaragaza kwe nk’Uwazutse. Abagore, akenshi bagiye bashyirwa ku ruhande bakanahezwa mu nzego zifata ibyemezo, nyamara mu byanditswe bitagatifu bari mu barwanashyaka mu  mateka y’ukwigaragaza kw’Imana  mu  bantu.  Yezu akomeza  ahuza  uyu  mugore  n’umurimo ukomeye w’iyogezabutumwa, aho agira, ati « Ndababwira ukuri: ku isi  yose,  aho  Inkuru Nziza izamamazwa hose, bazajya bavuga n’ibyo uyu mugore amaze gukora, bamwibuke ». (Mk 14, 9).

  1. Uku « kwishyira mu kigwi cy’undi» gukomeye hagati ya Yezu n’uyu mugore, n’uburyo Yezu ubwe asobanura isigwa rye bivuguruzanya n’igitekerezo cy’urukozasoni cya Yuda n’abandibatumirwa, bishobora gutuma umuntu atekereza cyane ku bumwe bw’indatana buri hagati ya Yezu, abakene no kwamamaza Inkuru

Isura y’Imana yahishuwe na Yezu ni iy’umubyeyi witaye ku bakene kandi ubana na bo. Muri byose, Yezu yigisha ko ubukene atari ikintu kizana kuko kigomba kubaho, ahubwo ni ikimenyetso gifatika cyerekana ko ari muri twe. Ntitumubona igihe tumushakiye n’aho tumushakiye, ahubwo tumubona mu buzima bw’abakene, mu bubabare bwabo n’akaga kabo, mu buryo bumwe na bumwe butari ubwa kimuntu babamo batabihisemo. Nk’uko ntahwemye kubivuga, abakene ni abogezabutumwa nyabo kuko  babaye aba mbere mu  gushyikirizwa Inkuru Nziza kandi bahamagariwe na Nyagasani  gusangira  na we ihirwe  ry’Ijuru (reba Mt  5,  3).

Buri gihe n’ahantu hose, abakene batugezaho Inkuru  Nziza,  kuko  batuma  twongera kubona mu buryo bushya isura nyayo ya Data. «Bafite byinshi byo kutwigisha. Usibye  no kuba bagira uruhare mu kudufasha kumva neza ukwemera kwacu, ku bw’ububabare bwabo, banazi Kristu ubabara. Ni byiza rero ko twese twemera kubwirwa Inkuru Nziza na bo. Iyogezabutumwa riduhamagarira kumenya imbaraga zikiza ziri mu buzima bwabo, no kubashingiraho urugendo rwa Kiliziya. Duhamagariwe kureba Kristu muri bo, kuba ijwi ribavugira, ariko kandi no kuba inshuti zabo, kubatega amatwi, kubumva no kwakira ubuhanga butangaje Imana ishaka kutugezaho binyuze muri bo.

Ibyo twiyemeza ntibigizwe gusa n’ibikorwa cyangwa za gahunda zo kubazamura no kubafasha; icyo Roho Mutagatifu adukangurira si ugutagangazwa n’ibikorwa, ahubwo ni ukwita kuri mugenzi wacu tukamufata nk’uwunze ubumwe natwe. Uku kumwitaho mu rukundo bituma dutangira guhangayikishwa n’uwo ari we, maze tugahera aho tumushakira ineza » (Urwandiko rwa gishumba Evangelii gaudium , nn. 198-199).

3. Yezu ntabogamiye gusa ku bakene, ahubwo anasangiye na bo gupfa no    Iri  nni isomo rikomeye cyane ku bigishwa be bo mu bihe byose. Iki ni  cyo gisobanuro cy’amagambo ye, ati « abakene muzabahorana iteka ». Abakene bazahorana natwe, ariko  ibyo  ntibigomba  gutuma  turambirwa  kubitaho,  ahubwo   biduhamagarira  gusangira  ubuzima na bo imbonankubone, nta wundi muntu binyuzeho. Abakene si abantu bo “hanze”  y’aho dutuye, ahubwo ni abavandimwe bacu twakagombye gusangira imibabaro, mu rwego rwo kugabanya ibibazo byabo no  guhezwa, kubagarurira icyubahiro batakaje no  guharanira  ko bibona mu muryango uko bikwiye. Ku rundi ruhande, nk’uko dusanzwe tubizi, iyo bavuze igikorwa cy’urukundo twumva ko hari umugiraneza n’umuntu  uyigirirwa,  mu  gihe  gusangira byo bibyara ubuvandimwe. Gutanga bikorwa rimwe na rimwe; mu  gihe  gusangira  bihoraho. Ibyo mvuze mbere bishobora gushimisha  ababikoze  ariko  bigasuzuguza  ababikorewe;  mu  gihe ibya kabiri bishimangira ubufatanye kandi bigashyiraho urufatiro rukenewe kugira ngo ubutabera bugerweho. Muri make, abemera, iyo bashaka kubona Yezu imbonankubone no kumukoraho n’ibiganza byabo, bazi aho bagana. Abakene ni  isakramentu rya Kristu, baramuhagarariye kandi bakamutuganishaho.

Hari ingero nyinshi z’abatagatifu bagize gusangira n’abakene gahunda y’ubuzima bwabo. Muri bo navuga nka Padiri Damiyani  wa  Vesta  (Veuster),  intumwa  ntagatifu  y’ababembe.  Mu buntu bwinshi, yemeye umuhamagaro wo kujya ku kirwa cya Molekayi (Molokai), cyari cyarabaye iciro ry’ababembe, kugira ngo abane na bo kandi apfane na bo. Yazinze amaboko y’ishati ye, maze akora ibishoboka byose kugira ngo agarure  ubuzima  bukwiye  ikiremwa muntu kuri abo bantu bakennye barwaye kandi  baciwe,  bateshejwe  agaciro  ku  buryo bukabije. Yabaye umuganga n’umuforomo, atitaye ku ngaruka zirimo, maze azana urumuri rw’urukundo kuri icyo kirwa cyari cyariswe « ubukonde bw’urupfu ». Na we ubwe yarwaye ibibembe, biba ikimenyetso cy’uko yasangiye byose n’abavandimwe be yari yaratangiye ubuzima bwe. Ubuhamya bwe bufite icyo bwatwigisha muri iki gihe isi  ihanganye  n’icyorezo cya koronavirusi. Sinshidikanya ko ubuntu bw’Imana buri gukorera mu mitima y’abantu benshi, bucece, bitangira abakene, basangira na bo mu buryo bufatika.

  1. Dukwiye rero n’umutima wacu wose kwihambira ku byo Nyagasani adusaba agira, ati

« Nimwisubireho maze mwemere Inkuru Nziza! » (Mk 1, 15). Uko guhinduka kugizwe mbere ya byose no gufungura imitima yacu kugira ngo tumenye uburyo butandukanye ubukene bwigaragazamo, tunahamye Ingoma y’Imana tubaho mu buryo bujyanye n’ukwemera twamamaza. Akenshi, dufata abakene nk’abandi bantu batandukanye natwe, nk’icyiciro cy’abantu bakeneye gusa kugirirwa neza mu buryo bwihariye.

Nyamara gukurikira Yezu bisaba guhindura iyo mitekerereze no  gukemura  ikibazo  cyo gusangira na bo babigizemo uruhare. Kuba abigishwa ba Yezu bivuze guhitamo kutirundanyaho ubutunzi hano ku isi, butuma twibwira  ko dufite umutekano,  kandi  mu  by’ukuri ujegajega ndetse ari n’uw’igihe gito. Ahubwo bisaba ubushake bwo  kwigobotora ingoyi iyo ari yo yose itubuza kugera ku byishimo n’umunezero nyabyo, kugira ngo tumenye icyaramba kandi kidashobora kwangizwa n’ikintu  icyo  ari cyo  cyose cyangwa  umuntu  uwo ari we wese (reba Mt 6, 19-20).

Na none hano, inyigisho ya Yezu iranyuranya n’ibimenyerewe, kuko isezeranya ibyo amaso amurikiwe n’ukwemera yonyine ashobora kubona no kumenya mu buryo budashidikanya.

« Umuntu wese uzaba yararetse amazu, cyangwa abavandimwe be, cyangwa bashiki be, cyangwa se, cyangwa nyina, cyangwa abana, cyangwa isambu ye, abitewe n’izina ryanjye, azabisubizwa incuro ijana kandi azatunga ubugingo bw’iteka » (Mt  19,  29).  Niba tudahisemo kuba abakene mu by’ubukungu bw’igihe gito, mu by’imbaraga  z’ab’isi,  mu  kwirata, ntituzigera dushobora gutanga ubuzima bwacu ku bw’urukundo; tuzabaho ubuzima bw’igice, bwuzuye imigambi myiza, ariko budashobora guhindura isi. Dukeneye  rero kwifungurira byimazeyo ubuntu bwa Kristu, ushobora kutugira abahamya b’urukundo rwe rutagira umupaka no gutuma ukubaho kwacu kugirirwa icyizere ku isi.

  1. Ivanjili ya Kristu iraduhamagarira kwerekana cyane ko duhangayikishijwe n’abakene no gutahura uburyo butandukanye bw’imyitwarire n’imibanire mibi ya muntu ihora itera ubukene Imyumvire ituma abakene bafatwa nka ba nyirabayazana b’imibereho  mibi yabo ndetse n’umutwaro utakihanganirwa muri gahunda y’ubukungu ishyira imbere inyungu z’ibyiciro bike by’abagashize, iragenda yiyongera. Isoko ryirengagiza inkingi z’imico myiza cyangwa rigahitamo zimwe muri zo gusa, rituma habaho   uburyo   bw’imibereho  itari  iya kimuntu bwibasira cyane abantu basanzwe babayeho nabi. Muri iki gihe  turasanga hari imitego mishya y’ubukene bukabije no guhezwa, itegwa n’abafite ibikorwa by’ubukungu n’imari badatinya ubuhemu, badafite indangagaciro za kimuntu ntibemere n’inshinangano mbonezamubano.

Umwaka ushize, twagwiriwe n’ikindi cyorezo cyongereye umubare w’abakene. Icyorezo gikomeje kwibasira abantu babarirwa muri za miliyoni ku buryo niyo kitazana umubabaro n’urupfu, ibyo ari byo byose kizana ubukene. Abakene bariyongereye  ku  buryo  bukabije  ndetse ikibabaje ni uko bizakomeza kuba gutyo no mu mezi ari imbere. Ibihugu  bimwe  na bimwe bigirwaho  ingaruka zikomeye ziterwa n’icyorezo, ku buryo abatishoboye kurusha abandi mu baturage babyo usanga babuze iby’ibanze.

Imirongo miremire y’abakene bategerereje imbere y’amaduka agenewe abakene ni ikimenyetso gifatika cy’izi ngaruka. Birakenewe  ko dushakisha uburyo buboneye bwo guhangana na virusi ku rwego rw’isi yose, hatabayeho gushyira imbere inyungu z’ibihugu. By’umwihariko, hakenewe byihutirwa  kubona ibisubizo bifatika ku bahangayikishijwe  no kubura akazi, barimo abagabo, abagore ndetse n’urubyiruko.Ubufatanye mbonezamubano no kugira  ubuntu biranga benshi ku bw’ingabire y’Imana, bihujwe n’imishinga ihamye yo guteza imbere muntu, bizakomeza  gutera  inkunga  ihambaye  muri uru rwego.

  1. Hari ikibazo kitigaragariza buri wese ariko kikiriho: twatanga igisubizo gifatika  dute  ku bakene babarirwa muri za miliyoni bahora birengagizwa iyo badatewe hejuru? Ni iyihe nzira y’ubutabera dukwiye kunyuramo kugira ngo duhashye  ubusumbane  mu bantu kandi uburenganzira bw’ikiremwa muntu bwakunze  guhonyorwa  bwubahirizwe?  Amahitamo  ya muntu yo kuba nyamwigendaho ni icyitso cy’ubukene, ndetse akenshi agakorera abakene umutwaro wo Burya ubukene ntibuza nk’impanuka, ahubwo ni ingaruka  zo kwikunda. Ni ngombwa rero  gushyiraho  inzira  z’iterambere  ziha  agaciro  ubushobozi  bwa buri wese, kugira ngo ubwuzuzanye bw’ubuhanga  hamwe  n’ubudasa  bw’inshingano biganishe ku mutungo rusange buri wese afitemo uruhare. Hariho ubwoko bwinshi bw’ubukene mu « bakire » bushobora gukizwa n’ubukungu buri mu « bakene », iyaba gusa bashoboraga guhura bakamenyana! Nta muntu n’umwe wakena ku buryo yabura icyo aha uwagize icyo amuha. Abakene ntibakwiye kuba abantu bahabwa gusa; na bo bagomba guhabwa uburyo bashobora gutanga, kuko bazi neza kwitura ineza.  Ni ingero zingahe zo gusangira tubona! Abakene bakunze kutwigisha  ubufatanye no  gusaranganya. Ni ukuri, bashobora kuba ari abantu babuze ibintu bimwe na bimwe, akenshi banabuze byinshi kandi by’ingenzi, ariko ntibabuze byose, kuko bakomeza  kugira  icyubahiro cyabo  nk’abana b’Imana kandi nta kintu cyangwa umuntu washobora kukibambura.
  2. Ni yo mpamvu hakenewe ubundi buryo bwo kurwanya Iki ni ikibazo za leta n’imiryango mpuzamahanga bigomba gufatira ingamba z’imibereho zireba kure, zishobora guhangana n’uburyo bushya bw’ubukene burimo gukwira ku isi hose kandi bushobora kuzagira ingaruka zikomeye mu myaka myinshi iri imbere. Mu gihe  abakene  bazahezwa inyuma, nk’aho ari bo nyirabayazana y’ubuzima babayemo, icyitwa demokarasi kizahungabana maze na buri politiki y’imibereho myiza yose izananirwe. Twiyoroheje, twagakwiye kwicuza ko akenshi ntacyo dushoboye iyo bigeze ku bakene. Tubaganiraho mu buryo budasobanutse, dutinda ku mibare kandi tukibwira ko dushobora guhindura imitima y’abantu dukoresheje  filimi mbarankuru zibavugaho. Ubukene, ahubwo,  bwakagombye kudutera imbaraga zo gutegura igenamigambi rigamije kongera umudendezo ukenewe mu kubaho ubuzima bwuzuye hakurikijwe ubushobozi bwa  buri  muntu.  Ni  ukwibeshya twagakwiye kurwanya, gutekereza ko umudendezo uza kandi ugakura kubera ko hari amafaranga. Gufasha abakene bidusaba ibikorwa kandi bituma dushobora kubona inzira ziboneye zo kuzamura no guteza imbere iki kiciro cy’ikiremwamuntu kidakunze kumenyekana no kugira ijambo, nyamara cyifitemo ishusho y’Umukiza wacu Yezu Kristu udusaba ubufasha.
  1. « Abakene muzabahorana iteka » (Mk 14, 7). Duhamagarirwa kutazigera na rimwe dutakaza amahirwe tubonye yo gukora Muri ibyo, dushobora  kubonamo  itegeko  rya kera rya Bibiliya rigira, riti « Hari umuvandimwe wawe utishimye […], ntuzinangire umutima
  2. wawe kandi ntuzabumbe ikiganza imbere ya murumuna wawe uri mu kaga, ahubwo uzakirambura cyane kandi umugurize ibirenze ibyo akeneye. […] Uzamuha byinshi, kandi ntuzabikora winuba. Nubikora utyo, Nyagasani Imana yawe azaguha imigisha mu bikorwa byawe byose no mu mishinga yawe yose. Mu by’ukuri, abababaye ntibazabura muri iki gihugu… » (Ivug 15, 7-8, 10-11). Mu buryo  nk’ubwo, intumwa Pawulo yashishikarije abakristu bo mu makoraniro ye gufasha abakene bo mu ikoraniro rya mbere ry’i Yeruzalemu kandi bakabikora « nta kwinuba nta no guhatwa, kuko Imana ikunda utanga yishimye » (2Kor 9, 7). Ntitugomba gutanga imfashanyo yacu tugira ngo turuhure umutimanama wacu,  ahubwo dukwiye kubikora nk’uburyo  bwo  kurwanya  umuco  wo  kwigira  ba  ntibindeba n’agasuzuguro, tugaragaza imbere y’abakene.

Ni muri urwo rwego, byaba byiza twibutse amagambo ya Mutagatifu Yohani Krizostome aho agira, ati “Abagira ubuntu ntibagakwiye kubaza amakuru ku myitwarire y’abakene, ahubwo bazamura imibereho y’abari mu bukene, bagahaza ibyifuzo byabo. Ikintu kimwe rukumbi gikwiye kurebwa ku bakene ni ubukene bwabo n’imiterere y’ubukene bibonamo. Ntuzababaze ikindi kintu. Ariko niyo abakene baba ari abantu babi kurusha abandi ku isi, niba bashonje, reka tubakure mu nzara […] Erega abanyampuhwe bameze nk’icyambu ku bakeneye ubufasha. Icyambu cyakira kandi kigakura mu kaga abarohamye bose; baba ari abagizi ba nabi, abeza cyangwa icyo bari cyo cyose. Nawe rero, niba ubonye imusozi umugabo cyangwa umugore warohamishijwe n’ubwato bw’ubukene, wibacira urubanza, wibaza amakuru ku myitwarire yabo, ahubwo bakure mu byago byabo » (Ijambo ku mukene Lazaro, II, 5).

  1. Birakwiye ko dushishikarira no kumenya ibyo abakene bakeneye,  bihora  bihinduka bijyanye n’ibihe. Mu by’ukuri, muri iki gihe, mu turere twateye imbere mu  bukungu  ku  isi, abantu ntibakigira ubushake bwo guhangana n’ubukene nk’uko byahoze mu bihe Imibereho myiza abantu bimenyereje, ituma bagorwa no kwemera kwitangira abandi no kwigomwa. Abantu biteguye gukora icyo ari cyo cyose aho kwamburwa ibyo babonye batavunitse. Kubera iyo mpamvu, bagwa mu mutego w’inzika, guhagarika umutima, kugira ibyifuzo bijyana ku bwoba, umubabaro, hamwe na hamwe, mu bugizi bwa nabi. Ubu si bwo buryo bwo kubaka ejo hazaza; ahubwo, iyo myitwarire ubwayo ni ubundi buryo bw’ubukene tudakwiye kwirengagiza. Tugomba kurushaho kumenya  gusoma  ibimenyetso  by’ibihe bidusaba gushaka uburyo bushya bwo kwamamaza Inkuru Nziza mu isi ya none. Ubufasha bwihuse mu gukemura ibibazo by’abakene, ntibukwiye  kutubuza kugira  ubushishozi mu gushyira mu bikorwa ibimenyetso bishya by’urukundo n’ubugiraneza  bya  gikristu, nk’igisubizo ku buryo bushya bw’ubukene bwugarije abantu muri iki gihe. Nizere ko uyu munsi mpuzamahanga w’abakene, twizihiza ku  ncuro ya  gatanu, uzashinga imizi muri kiliziya z’iwacu kandi ukadutera imbaraga zo kogeza inkuru nziza duhura mbere na mbere n’abakene imbonankubone aho bari hose. Ntidukwiye gutegereza ko abakene bakomanga ku nzugi zacu; dukeneye byihutirwa kubageraho mu ngo zabo, mu bitaro no mu bigo byita ku bageze mu za bukuru, ku mihanda no mu mfuruka bikingamo uko bashoboye, mu nkambi

z’impunzi no mu bigo byakira abantu … Ni ngombwa kumva uko bamerewe, kumenya ibyo bahura na byo n’ibyo imitima yabo yifuza.

Reka dusoze dusangira aya magambo ya Don Primo Mazzolari agira, ati « Ndagusaba ngo ntumbaze niba hari abakene, abo ari bo cyangwa ngo ni bangahe, kuko ntinya ko ibibazo nk’ibi byaba ari ibyo kurangaza cyangwa urwitwazo kugira ngo ubwenge n’umutima byacu bitagira icyo bikora […] Ntabwo nigeze mbara abakene, kuko badashobora kubarwa. Abakene bagomba kwegerwa, ntibabarwa » (Adesso n. 7, 15 Mata 1949). Abakene bari rwagati muri twe. Mbega ukuntu byaba ari ukwamamaza Inkuru Nziza  turamutse  tuvuze  mu kuri kose, tuti « Natwe turi abakene », kuko ari muri ubu buryo gusa dushobora kubamenya by’ukuri no kubagira igice cy’ingenzi cy’ubuzima bwacu n’igikoresho cy’umukiro wacu.

Bikorewe i Roma, kuri Bazilika ya Mutagatifu Yohani w’i Laterani, ku wa 13 Kamena 2021, ku munsi mukuru wa Mutagatifu Antoni wa Paduwa .

Papa Fransisko

Cardinal Antoine Kambanda yashimye uburyo Leta y’u Rwanda yita ku bakene

0

Kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe umukene wizihizwa tariki ya 14 Ugushyingo buri mwaka Cardinal Antoine Kambanda yashimye uburyo Reta y’u Rwanda yita ku batishoboye. 

Yabivugiye mu gitambo cya misa yaturiwe i Kibeho kwa Nyinawajambo hizihizwa umunsi w’umukene agaruka kuri gahunda za Leta y’u Rwanda zita ku batishoboye kuko ibabonera ibyibanze ku girango imibereho n’ubuzima bwabo birusheho kuba byiza.

Zimwe muri gahunda Cardinal Antoine Kambanda yagarutseho harimo nka gahunda ya Girinka munyarwanda, kugurira ubwisungane mu kwivuza abakene, kububakira amazu yo guturamo, uburezi kuri bose budaheza ndetse no kubitaho mu buzima bwa buri munsi.

Mubyo Cardinal Kambanda yasabyeye abakirisitu n’abandi bantu bose harimo kutirengagiza umukene kuko akenshi usanga icyo akeneye kitaruhije kukimuha ndetse no ku kimubonera.

Ati“Twese turi abakene imbere y’Imana kuko duhora tuyisaba kutuba hafi no kuturengera mu buzima tubamo bwa buri munsi, niyo mpamvu tudakwiye kwirengagiza umukene uje udusanga kuko aba adukuneye ngo tumufashe”.

Ikindi Cardinal Antoine Kambanda yasabye abakirisitu nuko ubukene bwo mu mibereho isanzwe abantu baburwanya bakabigeraho, kuko abantu iyo bakoze cyane ndetse bagakorera hamwe babasha kubwivanamo bakiteza imbere.

Aha ariko ikintu cya mbere kandi cy’ingenzi ni ukudakena ku mutima kuko nicyo cyonyine Imana ikunda kandi yishimira ku bantu bayo.

Abitabiriye Misa baturutse mu bice bitandukanye bavuga ko inyigisho ya Cardinal Antoine Kambanda yabahaye yabakoze ku mutima ko batagomba kwirengagiza abakene kandi muri bike batunze basangira nabo bombi bakagira uburyohe n’icyanga cy’ubuzima.

Nsanzimana Jean Paul ni umwe mu ba Kirisitu bakoze urugendo bajya gusengera i Kibeho kwa Nyina wa Jambo, avuga ko muri bike atunze azajya yigomwa agaha umukene ndetse agafasha n’abatishoboye kugirango akorere umugisha uva ku Mana ndetse abone n’urufunguzo ruzamwinjiza mu ijuru.

Umunsi mpuzamahanga w’abakene wizihijwe ku nshuro ya Gatanu, Papa yawushyizeho nyuma yo kubona ko ku isi hari abakene benshi.  Asaba abantu bose batuye isi ko bagomba gusaranganya ibyo batunze kuko ikigaragara abantu basangiye hatajemo kwikubira ibyo batunze nta mukene wakwicwa n’inzara.

 

Umwanditsi

Kwita ku bana bo mu muhanda ni umurimo wa Gikirisitu- Depite Hölvényi Gyorgy

0

Depite Hölvényi Gyorgy wo muri Hongrie yashimye ibikorwa bya Caritas Kigali byo kwita ku bana bo mu muhanda ndetse abyita ibikorwa bya Gikirisitu.

Tariki 30/10/2021 Depite Hölvényi Gyorgy uturuka muri Hongrie ari mu ruzinduko mu Rwanda yasuye Caritas Kigali ashima ibikorwa byiza bakora byo kwita ku bana bo mu muhanda.

Padiri TWIZEYUMUREMYI Donatien umuyobizi wa Caritas Kigali na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Arikidiyosezi ya Kigali niwe wamwakiriye baganira kuri bimwe mu bikorwa bya Caritas Kigali ikora harimo no kwita ku bana bo mu muhanda.

Ikigo cy’Abadacogora-Intwari cya Caritas Kigali nicyo gifite inshingano zo kwita ku bana bo mu muhanda kuko aribo bajya kubakura mu muhanda bakabajyana mu kigo nyuma bakabasubiza mu ishuri bakabijyanisha no kubagorora, abana bamara kumenyera ubuzima bwo kubaho batari mu muhanda bagasubizwa mu miryango yabo.

Ntabwo bigarukira ku bana gusa kuko imirynago yabo bana nayo irafashwa igahabwa inkunga y’amafaranga kugirango bivane mu bukene bityo wa mwana wasubijwe mu muryango abeho atekanye kuko zimwe mu mpamvu zagaragaye zituma umwana ajya mu muhanda n’ubukene mu muryango burimo.

Bumwe mu buhamya ababyeyi b’abana bahoze mu buzima bwo mu muhanda bamuhaye bamweretse ukuntu imibereho yabo yahindutse nyuma yo kwitabwaho n’ikigo cy’Abadacogora- Intwari cya Caritas Kigali.

Muzungu Abdoukarim ni umubyeyi ufite umwana wahoze mu buzima bwo mu muhanda atangaza ko Caritas Kigali yafashije umwana we akava mu buzima bwo mu muhanda bakamusubiza mu ishuri ndetse bakamugarura mu muryango bakongera kubana nk’umwana n’umubyeyi.

Ati “ntabwo nari nzi aho umwana wanjye yagiye hashize igihe kinini kingana n’umwaka mbona abakozi bo muri iki kigo baramuzanye asa neza kandi yiga twongera ku bana nk’umubyeyi n’umwana”.

Padiri TWIZEYUMUREMYI Donatien umuyobozi wa Caritas Kigali na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro yasobanuriye Depite Hölvényi Gyorgy ko ikibazo cy’abana bo mu muhanda kitagarukira mu gufasha abana kubakura mu mihanda gusa ahubwo ko habaho no kujya kureba umuryango abana bakomokamo umuntu akamenya neza impamvu yatumye uwo mwana ajya mu muhanda kuba inzerere.

Ati “Rero twe iyo tumaze kuvana umwana mu buzima bwo kuba inzererezi mu muhanda tujya mu muryango we kureba icyamuteye kuva mu rugo iwabo, akenshi ushobora gusanga ari amakimbirane mu muryango, ubukene se, ndetse harigihe umwana ananirana”.

Depite Hölvényi Gyorgy yashimye uburyo bwo kwita kuri aba bana mu myaka 37 ishize kuko byatanze umusaruro ushimishije akurikije ubuhamya ababyeyi bamuhaye ndetse n’abana ubwabo bahoze muri ubu buzima bwo mu muhanda.

Depite Hölvényi Gyorgy igikorwa cyo kwita ku bana bo mu muhanda agifata nk’igikorwa cya Gikirisitu kandi asaba Caritas Kigali kugikomeza kuko mu miryango usanga hakirangwamo ibibazo bitandukanye bitera abana kujya muri ubwo buzima.

 

Umwanditsi

Andi makuru wasoma

Inama yo kuganira kuri gahunda yo guhunika no gutegura igihembwe cy’ihunika cya 2017

0
Ku itariki ya 19 Gicurasi 2017 : Iyi nama ihuza amakoperative ahunika akanacuruza umusaruro w’ubuhinzi akorera mu karere ka Bugesera yibumbiye mu mpuzamakoperative IKOZAMUBU. Baba bari kumwe na Caritas hamwe na CPD ba Paroisses zo mu Bugesera. Aho iki gikorwa kizabera : Biro ya IKOZAMUBU i Nyamata Abazakora iki gikorwa...

250 UKAM PROJECT BENEFICIARIES RECEIVE GOATS

0
The UKAM project provided from 9th to 27th August 2016, goats to 250 beneficiaries who did not have goats at their homes, known as an integrated person and dynamic, able to build houses for goats and feed them, those who are not part of the microcredit...

PLAN STRATEGIQUE DE LA CDJP KIGALI 2015-2019

0
I. INTRODUCTON GENERALE   I.1. Nécessité d'un plan stratégique   Le plan stratégique est nécessaire car il sert comme un guide de la commission Justice et Paix de l’Archidiocèse de Kigali quant à la réalisation de ses orientations stratégique en vue de bien s’acquitter de la mission qui...
Open chat