Narame Maria Gratia arimo yigisha ababyeyi kumenya kwita ku nshingano zo kubarere

Caritas Kigali irasaba ababyeyi bafite abana bafite ubumuga kugira umwihariko wo kubitaho bitewe n’ubumuga bafite.

Umuhuzabikorwa mu ishami rishinzwe imibereho myiza, gufasha abatishoboye n’ubutabazi muri Caritas Kigali Narame Marie Gratia avuga ko mu nshingano ze afite muri Caritasi Kigali harimo no kwita ku bana bafite ubumuga.

Mubyo bafasha ababyeyi bafite abana bafite ubumuga harimo ubuvuzi, uburezi no kubigisha uburyo bita kuri abo bana mu mibereho ya buri munsi.

Mu biganiro bagiranye n’ababyeyi bafite abana bafite ubumuga bafashwa na Caritas Kigali tariki ya 18/5/2022 babigishije uburyo ababyeyi bashobora kwita ku mwana ufite ubumuga kandi bakamufasha kugira imirimo imwe n’imwe akora.

Rumwe mu rugero bifashishije bigisha ababyeyi baba bana bafite ubumuga harimo kumenya kureka umwana akamenya gukora uturimo tumwe natumwe igihe abishoboye ariko akamwerekera uburyo iyo mirimo ikorwa.

Ati “Ku mubyeyi ufite umwana ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga aba ashobora gukora imirimo y’amaboko imwe n’imwe ariko umubeyi we ugasanga atabimwemerera kubera ko abona atabikora neza bigatuma umwana yivumbura kugira icyo akora”.

Narame avuga ko nk’igihe umwana ufite ubumuga bukomatanyije bwo kutumva no kutavuga ashobora koza amasahani, umubyeyi we yabona ayoza ayamena icyo gihe umubyeyi akamubuza gukomeza kubikora, bituma umwana yivumbura ntiyongere kugira ikintu akora kandi iyo amureka akamwerekera uko bikorwa byari kugenda neza.

Padiri TWIZEYUMUREMYI Donatien umubozi wa Caritas Kigali na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Arikidiyosezi ya Kigali yigisha ababyeyi ko kugira umwana ufite ubumuga atari ikibazo ndetse atari ukugira ingorane ahubwo ko uwo mwana nawe aba agomba kwitabwaho nk’abandi bana.

Ati “Nk’uko umubyeyi afasha umwana wese udafite ubumuga niko aba akwiye gufasha n’umwana ufite ubumuga kuko iyo yitaweho nawe haribyo amenya ku kigero cye no mu bushobozi bwe”.

Padiri Donatien mubyo abwira ababyeyi harimo kumenya kubahiriza inshingano zirimo kurya, kunywa, kwambara, kuvuzwa ndetse ushoboye kwiga bakabimufashamo.

Guha umwana agaciro bimuremamo ikizere n’imbaraga zo kumva ari umwana nk’abandi ariko cyane cyane bikamwongerera ubushobozi mu mikurire ye no kubaho yumva yitaweho.

Iyi ngingo yo kwigisha ababyeyi kugira uruhare mu bijyanye n’uburenganzira bw’abana babo bibafasha cyane gusobanukirwa neza nibyo bagomba gufasha abana babo kugirango uburere bwabo burusheho kugenda neza.

Twizerimana Feniace ni umubyeyi ufite umwana ufite ubumuga bukomatanyije avuga ko Caritas Kigali yamufashije kwita ku mwana we ku muvuza ariko cyane cyane yishimira inama bamuha zo kumurera no kumwitaho.

Ati “Ubumuga umwana wanjye afite ni ubumuga bukomatanyije harimo ubumuga bwo mu mutwe bwamuviriyemo kutagenda, kutavuga ubu abumaranye imyaka 14”.

Twizerimana avuga ko kera inshingano zo kumwitaho yazihariraga umugore we ariko ubu bafatanya kuko umwana uko agenda akura ariko n’ibiro byiyongera mama we ntabashe ku mwitaho wenyine.

Ashimira Caritas Kigali imufasha mu byo ku muvuza, ibikorwa by’urukundo birimo ibiribwa, ndetse n’inkunga y’ibihumbi 100 bahawe yo gucuruza.

Ingabire Claudine nawe afite umwana ufite ubumuga bukomatanyije afashwa na Caritas Kigali ashima inama nziza yagiriwe kuko umwana we no ku mugaburira byari bigoye cyane, kugenda yigishwa anahugurwa byamufashije kubasha kumugaburira akoresheje sonde no kumwitaho uko bikwiye nubwo biruhanyije cyane.

Abana 157 nibo bagafashwa na Caritas Kigali ku nkunga Fondation Liliane inyuza muri NUDOR.

 

Umwanditsi