Caritas y’Arkidiyosezi ya Kigali yizihije Noheri y’abana 500 b’Abadacogora n’Intwari bahoze ari abo mu muhanda tariki ya 23 Ukuboza 2016.Ibyo birori byabanjirijwe n’igitambo cya misa cyayobowe na Padiri Twizeyumuremyi Donatien umuyobozi wa Caritas ya Kigali.

Muri gitambo cya misa, habereyemo umuhango wo guha isakaramentu rya batisimu n’iry’ ukaristiya abana 25 bakuwe mu muhanda uyu mwaka bakaba barakurikiranye inyigisho za katekisimu.

Muri ibyo birori habayeho gutanga impano zitandukanye za Noheri kuri abo bana bahawe amasakaramentu ndetse no ku bandi

Ibirori nyirizina Noheri byabereye mu Kigo cy’Abadacogora n’Intwari kiri iruhande rwa Kiriziya y’umuryango mutagatifu(Ste famille),aho abana barerwa n’uwo mushinga bakinye imikino itandukanye irimo ubutumwa, ivuga kuri noheri hamwe n’indirimbo zinyuranye ari izigezweho n’iza kinyarwanda.

Aha barimo bahabwa Ukarisitiya bwa mbere

Umuyobozi wa Caritasi ya Kigali Twizeyumuremyi Donatien yafashe ijambo ashimira abo bana bahawe amasakaramentu, ashimira abarezi baherekeje aba bana anashimira byimazeyo ababyeyi ba batisimu bemeye kubyara abo bana, abasaba kubakurikirana mu buzima bwa buri munsi ndetse no kuzagera kuyandi masakaramentu yose uko ateganyijwe. Nyuma y’ibyo birori habayeho igikorwa cyo gusangira.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here