Bahuguwe n'umuganga w'amatungo babyigiye

Abagenerwabikorwa  bafashwa n’umushinga UKAM 125 ukorera mu karere ka Bugesera bahawe amahugurwa ajyanye no kwita ku matungo.

Zimwe munyigisho z’ingenzi abo bagenerwabikorwa bahawe n’umuvuzi w’amatungo ariwe Tuyizere Noel ukorera mu murenge wa Ngeruka abifashijwemo n’abavuzi b’amatungo bo mu midugudu (paravets) abo bagenerwabikorwa batuyemo, harimo gusobanukirwa ibice bitandukanye bigize itungo, kumenya ibimenyetso biranga itungo rirwaye, zimwe mundwara zikunze gufata amatungo, uburyo bwo kugaburira itungo, ndetse n’uko bubaka ibiraro bya kijyambere.

Uwizeyimana Francoise utuye mu mudugudu wa Nyakayenzi ni umwe mu bagenerwabikorwa bafashwa na UKAM atangaza ko muri aya  mahugurwa bungutse byinshi birimo kwita ku matungo yabo.

Mbere bororaga batazi kwita ku matungo ariko bumvise uburyo n’akamaro ko kwita ku itungo ko ko bituma ribaho neza rikororoka.

Ati: “Ndumva nishimye rwose, inyigisho twahawe ni ingenzi cyane kuko azadufasha kwita ku matungo yacu bityo tukabona ifumbire ihagije izadufasha kongera umusaruro w’ibihingwa tukihaza ndetse tugasagurira n’amasoko”.

Uwimana Appolinarie  mu bumenyi yahungukiye nuko yigishijwe ko iyo witaye kw’itungo ryororoka neza kandi rikakugoboka mu gihe cyose wahuye n’ikibazo gisaba amafaranga.

Ati“Ubu ngiye gushyira mu bikorwa ibyo nigishijwe kandi nta kabuza nzatera imbere mbikesheje itungo ryanje”.

Akomeza asobanura ko nta bumenyi mu korora bari bafite hari igihe itungo rirwara umuntu agaterera iyo kandi ntatetekereze ko uko ribabara ari nako umuntu nawe ababara iyo arwaye. Ikindi mu masomo twahawe twabonye ko iyo itungo rirwaye rishobora cyane rwose no kwanduza abo murugo akaba ari indi mpamvu dukangurirwa kwita ku matungo tworoye mungo.

Aba ni bamwe mu bagenerwabikorwa bahawe amahugurwa.

Umushinga UKAM uritegura gutanga ku kiciro cya kabiri amatungo ku bagenerwabikorwa bagera kuri 250 akaba ari nayo mpamvu abo 125 babanje guhugurwa ndetse nabo bakazahugura abasigaye.

Umushinga UKAM uterwa inkunga n’ikigega mpuzamahanga cya leta ya Scotland (SCIAF). Ushyirwa mu bikorwa na Komisiyo y’Ubutabera n’amahoro ya Arikidiyoseze ya Kigali, ukaba ukorera mu karere ka Bugesera , mu murenge wa Ngeruka mutugari tubiri aritwo Nyakayenzi na Rutonde mu midugudu yatwo itandatu ariyo Twimpara, Nyakayenzi, Karama, Rubirizi, Kamugera na Kabumbwe. Uwo mushinga ukaba ugamije kunoza imibereho myiza y’abahinzi baciriritse baturuka mungo 500 mu bikorwa bitandukanye birimo ubuhinzi, ubworozi, guhangana n’ibiza bituruka kumihindagurikire y’ikirere, gukora imirimo ibyara inyungu ndetse no gushimangira ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye.

Icyo gikorwa kikaba cyarabereye mu midugudu uwo mushinga ukoreramo ariyo Twimpara, Nyakayenzi, Karama, Kamugera, Rubiri na Kabumbwe yo mu murenge wa Ngeruka mu karere ka Bugesera kuva ku itariki ya 20 kugeza 29 Kamena 2017.

Intego yayo mahugurwa ni ukongerera abagenerwabikorwa ubumenyi bwo kwita k’umatungu yaba magufi cyangwa mareramare bityo umusaruro wabo w’ibituruka k’ubuhinzi n’ubworozi ukiyongera bakikungahaza muri byose.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here