Nyuma y'amahugurwa bafashe ifoto y'urwibutso

Abagenerwabikorwa 500 b’umushinga UKAM ushyirwa mu bikorwa na Komisiyo y’ubutabera n’amahoro muri Arikidiyosezi ya Kigali, batuye mu murenge wa Ngeruka, mu tugari twa Nyakayenzi na Rutonde,  mu midugudu ya Kabumbwe, Kamugera, Rubilizi, Karama, Nyakayenzi na Twimpala ndetse n’abakangurambaga ba komisiyo y’ubutabera n’amahoro 12 bahawe amahugurwa ajyanye n’ubuhinzi.

Amwe muri ayo mahugurwa,  yibanze ku buryo ubuhinzi bukorwa neza bigatuma umusaruro  wiyongera. Bimwe mu byo bigishijwe harimo Gufata neza umusaruro ukomoka ku buhinzi, kuvanga ibihingwa mu murima, gusimburanya ibihingwa, kurwanya indwara n’ibyonnyi mu bihingwa

no kumenya ubuhinzi bw’ibiti bivangwa n’imyaka.

Imibereho y’Abagenerwabikorwa b’umushinga UKAM, ishingiye cyane cyane ku bikorwa by’ubuhinzi, ubworozi bw’amatungo magufi ndetse no gukora ubucuruzi buciriritse.

Ubuhinzi nk’imwe mu nkingi y’ibanze,  bukorerwa ku butaka butoya kandi nabwo bwagundutse kubera gukoreshwa igihe kirekire kandi butongerwamwo imyunyungugu ihagije, bigatuma umusaruro ukomoka ku buhinzi ugenda uba mukeya.

Umukozi wo  mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi ( RAB) mu byo yigishije abagenerwabikorwa harimo kumenya gufata ubutaka neza batera biti bivangwa n’imyaka kuko birinda imyaka gutwarwa igihe k’imvura nyinshi.

Ati “ ni ngombwa ko buri muntu amenya uburyo bwo guhinga bwa kijyambere noneho kuvanga ibiti mu myaka bigafasha imyaka kudatwarwa n’isuri, ikindi bituma ubutaka budatwarwa”.

Ikindi nukumenya gushyira ifumbire mu mirima ku rugero rukwiriye hakurikije imyaka ihinze muri iyo mu mirima, Mukantaganzwa Gaudence ni umugenerwabikorwa w’umushinga UKAM hamwe  na Gasangwa Evariste batangaza ko mbere y’uko bahugurwa bari bafite imbogamizi yo guhinga mu kajagari, ( mu buryo bwa gakondo) hatubahirijwe uburyo bwo guhinga kijyambere  bigatuma umusaruro ugabanuka.

Ibindi bahuguwe byo guhinga kijyambere  harimo nko gukoresha amafumbire, gukoresha imbuto z’indobanure, uburyo bwo gukora amafumbire y’imborera, uburyo n’ingero zigomba kujya hagati y’igihingwa nikindi.

Bigishijwe kumenya intera iri hagati y’igihingwa n’ikindi ku bigori ni 75m na 30m, ibishyimbo ni 20 cm  hagati y’umurongo n’uwundi m’umwobo n’uwundi imyumbati yo ni 1m  kuri 1m, urutoki n’amashu ni 3,5 m na  cm40  hagati y’ishu n’irindi.

Izindi tekinike z’ubuhinzi nko gukora ifumbire y’imborera, gukora imirima y’igikoni, kurwanya isuri, ndetse n’uburyo bwo kongera umusaruro w’ibihingwa, cyane cyane nk’ibigori, ibishyimbo, urutoki, imyumbati ndetse n’imboga nka bimwe mu bihingwa by’ingenzi bikunzwe guhingwa mu murenge wa Ngeruka, bakaba baragiye babihugurirwa guhera mu kwezi kwa Kamena kugeza mu Ukuboza 2016.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here