Antoine Cardinal Kambanda avuga ko urukundo rw’Abahowe Imana b’i Bugande rukwiye kubera abakirisitu urugero rw’urukundo Yezu yadukunze.

Arokiyepiskopi Antoine Cardinal Kambanda yabitangaje kuri uyu gatanu tariki ya 03 Kamena 2022, muri Paruwasi ya Nyamirambo kwizihiza umunsi mukuru w’Abahowe Imana b’i Bugande.

Ati “Urukundo nyakuri mu rugero rwa Yezu kristu ni ukwifuriza mugenzi wawe icyiza, ni ugushakira mugenzi wawe icyamufasha, icyamugirira akamaro, ni ugushakira uwo ukunda icyiza, kwigomwa no kwitanga kugera naho wakwera guhara amagara yawe kugirango ukize mugenzi wawe”.

Ubusanzwe uyu munsi wahimbarizwaga mu gihugu cya u Ganda ahitwa Namugongo ariko ntabwo Abakirisitu babashije kujyayo uko byari bisanzwe bahitamo kuwuhimbarizariza mu Rwanda

Impamvu uyu munsi wahimbarijwe kuri iyi Paruwasi nuko Mutagatifu Karoli Lwanga yaragijwe iyi Paruwasi Tariki ya 3/6/20222.

Amateka y’abahowe Imana b’i Buganda

Abahowe Imana b’i Buganda ni itsinda ry’abantu 45 bo mu idini y’Angilikani n’Abagatolika bishwe ku ngoma ya Kabaka Mwanga, hagati y’umwaka w’1885 n’1887. Abangilikani muri aba bari 23, naho 22 bari Abagatolika. Tariki ya 18 Ukuboza 1964 ni bwo Papa Paul VI yabinjije mu batagatifu Kiliziya Gatolika yiyambaza. Buri Mwaka tariki ya 3 Kanama, ikaba izirikana umunsi wahariwe aba bahowe Imana.

Mu ntangiriro, Abamisiyoneri ba Kiliziya Gatolika ni bo bageze mu Buganda mbere, bivugwa ko ari aba padiri bo mu bwoko bw’abapadiri bera (White Fathers), hari mu mwaka 1879.

Iki gihe Ubwami bwa Buganda bwayoborwaga na Kabaka Mutesa I. Muri iki gihe Mutesa yakiriye abo bazungu anabemerera gutangira kwigisha ivanjili nk’uko ari byo byari byarabazanye muri Afurika. Ibintu byaje guhinduka ubwo Umwami Mutesa yatangaga agasimburwa n’umuhungu we Mwanga.

Umwami Mwanga akimara kwima ingoma byahuriranye n’iza ry’abamisiyoneri bo mu itorero rya Angilikani ryari riyobowe na Musenyeri James Hannington, aho hari mu Kwakira umwaka 1885.

Joseph Mukasa wavukaga mu muryango w’umwami Mwanga akaba n’umwe mu bigishwa ba mbere b’Abapadiri bera yatangiye gusaba umwami Mwanga ko yajya yigishiriza Ivanjili mu rugo rw’Umwami Mwanga.

Ibi byarakaje bikomeye umwami Mwanga ku buryo yahise amuboha mu gihe kingana n’ukwezi yakimaze amutoteza kugera tariki ya 15 Ugushyingo 1885. Kuri iyi tariki, Umwami Mwangi yategetse ko Mukasa yicwa aciwe umutwe, aba umuntu wa mbere uzize ukwemera kwe mu bwami bwa Buganda.

Kabaka Mwanga akimara kwica umuvandimwe we Mukasa, yategetse ko urubyiruko rwose rwayobotse amadini y’abazungu bafatwa bagafungwa. Mu bafunzwe icyo gihe harimo abantu bose bari baramaze kubatizwa n’abo bapadiri ku isonga hari Charles Lwanga.

Umwami yakomeje gukusanya abo bayoboke b’amadini y’abazungu bose bakusanyirizwa hamwe mu mudugudu wa Namugongo. Muri uko gukusanyirizwa hamwe abayoboke b’idini rya Angilikani: Pontian Ngondwe wari umusirikare, Athanasius Bazzekuketta na Gonzaga Gonza bishwe bataragezwa Namugongo.

Nyuma abakusanyirijwe i Namugongo bajyanwe mu nzu y’imbohe. Tariki ya 3 Kanama 1886, abari bafungiwe i Namugongo batwikiwe ku ka rubanda mu miba y’imbingo.

Amazina y’abatwitswe ni Ambrose Kibuka, Anatole Kiriggwajjo, Achilles Kiwanuka, Mugagga, Mukasa Kiriwawanvu, Adolphus Mukasa Ludigo, Gyavira na Kizito.

Mu rupfu rw’aba bagabo, hiciwemo n’ingabo za Mwangi yashinjije ubugambanyi no gukorana n’abazungu abo ni Bruno Serunkuma, James Buzabaliawo na Luke Banabakintu.

Abo bakimara gupfa, Mwanga yakomeje urugendo rwo kwica uwahirahiraga kwizera imyemerere y’Abanyaburayi. Mu bantu bishwe nyuma yabo hari Matthias Mulumba, Andrew Kaggwa, Noe Mawaggali na Jean Marie Muzeyi wishwe ku wa 27 Mutarama 1887.

Mu mwaka w’i 1920, Papa Benedigito wa XV yashize abahowe Imana 22 b’i Bugande bari mu idini ya Gatolika mu cyiciro cy’Abahire. Tariki ya 18 Ukwakira 1964, Papa Paul VI yabinjije mu rwego rw’Abatagatifu biyambazwa n’abemera amahame ya Kiliziya Gatolika y’i Roma.

Abahowe Imana b’i Buganda, umunsi wabo wizihizwa muri Kiliziya Gatolika tariki 3 Kanama buri mwaka.

Uturonde rw’abahowe Imana b’i Buganda

1.Achilleus Kiwanuka

2.Adolphus Ludigo-Mukasa

3.Ambrosius Kibuuka

4.Anatoli Kiriggwajjo

5.Andrew Kaggwa

6.Antanansio Bazzekuketta

7.Bruno Sserunkuuma

8.Charles Lwanga

9.Denis Ssebuggwawo Wasswa

10.Gonzaga Gonza

11.Gyavira Musoke

12.James Buuzaabalyaawo

13.John Maria Muzeeyi

14.Joseph Mukasa

15.Kizito

16.Lukka Baanabakintu

17.Matiya Mulumba

18.Mbaga Tuzinde

19.Mugagga Lubowa

20.Mukasa Kiriwawanvu

21.Nowa Mawaggali

22.Ponsiano Ngondwe

 

Umwanditsi