Abahagarariye amashami atandukanye (Departement) muri Caritas Kigali na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro hamwe n’abakangurambaga bo muri Paruwasi ya Kigarama, Karenge, Kabuga na Masaka biyemeje kuvugurura imikorere yabo kugirango bakomeze ibikorwa by’urukundo byo kwita ku batishoboye no kubafasha gukomeza guhangana n’ingaruka za covid-19.

Padiri TWIZEYUMUREMYI Donatien umuyobozi wa Caritas Kigali na Komisiyo y’ubutabera n’Amahoro muri Arikidiyosezi ya Kigali atangaza ko ibi bikorwa babitangiye tariki ya 12/10/2021/ kugeza tariki ya 15/10/2021 baganira n’abakangurambaga uburyo bagomba kunoza imikorere yabo muri gahunda za Kiriziya no mu bagenerwabikorwa babo.

Mu biganiro bagiranye n’abakangurambaga bo muri Paruwasi ya Kigarama bemeje ko aba bakangurambaga ba Caritas na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro bazongera imbaraga mu bikorwa by’iterambere kuko bigira uruhare runini mu buzima bwa Kiliziya iyo bishyigikiwe n’urukundo.

Bimwe mu bikorwa by’iterambere aba bakangurambaga bazongeramo imbaraga harimo gukurikirana abagenerwabikorwa ba Caritas Kigali na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro mu bikorwa baterwamo inkunga na Caritas Kigali ndetse no kumenya uburyo babibyaza umusaruro.

Guhugura abakangurambaga ni uburyo bwo kubibutsa inshingano zabo kugirango bakomeze gukora gufasha abagenerwabikorwa babo bibafashe guhangana n’ingaruka za Covid-19 kuko zageze kuri bose kandi zigasiga icyuho mu bukungu.

Ati “Abakangurambaga ba Caritas Kigali na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Paruwasi twavuze haruguru biyemeje kongera gushyira imbaraga mu butumwa bwabo kugira ngo ibikorwa by’urukundo byiyongere nyuma y’ibi bihe bya covid-19”.

Hashyizweho kandi gahunda ihamye yo kwiga ku bibazo by’abatishoboye ndetse no kubafasha gukomeza gukora neza ibikorwa bibafasha kwivana mu bukene, bakanabagira inama mu gushyira mu bikorwa imishinga yabo mito iciriritse ibyara inyungu iterwa inkunga na Caritas Kigali na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro.

 

Umwanditsi

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here