Gutanga Ntibisaba kuba ufite byinshi ahubwo bisaba umutima ukunda

Ukwezi kwa 8 ni ukwezi k’Urukundo n’Impuhwe Abakirisitu Gatorika basabwa kwigomwa kubyo batunze kugirango bafashe abakene n’abatishoboye.

Kugirango iki gikorwa kizagende neza Caritas Kigali ifatanya n’abakorerabushake bo muri Paruwasi gukusanya inkunga zitandukanye mu bakirisitu zigahabwa ababaye, abarwayi, abapfakazi, imfubyi ndetse n’abagezweho n’ibibazo by’ubuzima bitandukanye.

NARAME Gratia umuhuzabikorwa nu ishami ry’ubutabazi no gufasha muri Caritas Kigali avuga ko ukwezi kwa 8 ariko kwezi abantu b’umutima mwiza ndetse n’Abakirisitu bitagatifuza bagafasha abakene n’ababaye batanga inkunga iyo ariyo yose.

Impamvu ukwezi kwa 8 ariko bakusanyamo inkunga yo gufasha nuko ariko kwezi kuba kurimo umusaruro abantu benshi bejeje kubyo bahinze, bityo bakagira urukundo n’umutima wo gutanga no gusangira n’abakene.

Ijambo ry’Imana ridusaba kwigomwa kuri bike dutunze kugirango twitagatifurize mu bikorwa byo gufasha bityo Imana nayo igaha umugisha imirimo y’amaboko yacu.

Buri mukirisitu rero arashishikarizwa kwigomwa kuri bike atunze agafasha ababaye. Ntibivuze gutanga amafaranga gusa kuko umuntu wese atanga icyo afite, ashobora gutanga imyambaro, ibikoresho by’ishuri, n’ibindi bikoresho byose byafasha umuntu mu mibereho ye.

Inkunga izakusanywa izagezwa kuri maparuwasi yose agize Arikidiyosezi ya Kigali, ndetse umuntu ashobora nogukoresha uburyo bwa banki, agakoresha konti iri muri RIM  1100208 ya Caritas Diocésain de Kigali, cyangwa agakoresha konti iri muri BK 00040-0691286-97 no kuri MoMo pay ya Carita Kigali *182*8*1*046527#.

Niba hari inkunga y’ibindi bintu ufite ushobora kuyigeza ku cyicaro cya Caritas Kigali giherereye kuri Economat y’Arikidiyosezi cyangwa ugahamagara kuri numero ya terefone igendanwa 0788743321 ya Padiri TWIZEYUMUREMYI Donatien umuyobozi wa Caritas Kigali.

Hamwe na Yesu twite kubatishoboye