Abakorerabushake biteguye gufasha Caritas Kigali n’akarere ka Gakenke gukurikirana imbonezamikurire y’abana bato kuva ku myaka 3 kugeza ku myaka 6.

Ibi babitangaza nyuma yo guhugurwa iminsi ibiri kuva tariki ya 26/8/2021 kugera 27/8/2021 mu karere ka Gakenke mu ntara y’Amajyaruguru ko basobanukiwe neza imikorere y’imbonezamikurire muri gahunda ya ECD.

Aba bakorerabushake bahuguwe uburyo bazajya bamenya uko gahunda zitangwa na ECD zishyirwa mu bikorwa ndetse bagatanga amakuru ku bayobozi, bakanagira inama ababyeyi igihe bibaye ngombwa kugirango bikorwe neza.

Uwineza Germaine ni umwe mu bakorerabushake bahuguwe, avuga ko basobanukiwe ko ECD ari urusobe rwa serivise zihabwa abana bato kuva ku myaka 3 kugera kuri 6.

Mubyo yasobanukiwe harimo ko amarerero y’abana bato abera ku rwego rw’imidugudu, ababyeyi bakigishwa uko bategura indyo yuzuye, no kumenya uko bakangura ubwonko bw’umwana ukiri muto kugirango yaguke mu bitekerezo bigakorwa hitawe ku kigero cy’imyaka ye.

Ati “Ntabwo twahuguwe kwita ku mirire y’abana gusa ahubwo twita no n’ibijyanye n’imbamutima z’umwana ndetse no kumutoza kugira ubusabane mu bandi bana”.

Nsaberurema Stapine we avuga ko yahuguwe uburyo bwo gufasha umwana biciye mucyo bise (Community Based) ni uburyo bukorwa nk’irerero ariko rikita ku bana baciye akenge hakiyongeraho ubumenyi akura mu ishuri, urugero nko kumenya kubara, kumenya kuvuga indimi n’ubundi bumenyi yakwiyungura binyuze mu myigire ye.

Umukozi wa Caritas Kigali Byamungu Felix ukuriye ishami rishinzwe amajyambere ari nawe wakurikiranye igikorwa cyo guhugura abakorerabushake atangaza ko hagamijwe kubongerera ubumenyi no kubafasha gusobanukirwa gahunda y’imbonezamikurire uburyo ishyirwa mu bikorwa.

Ati “Impamvu twabahuguye twagirango bagire ubumenyi bw’ibanze ku mikorere y’imbonezamikurire (ECD) no kudufasha gukurikirana uburyo bikorwamo aho bidakorwa neza hagatangwa amakuru kandi ku gihe”.

Byamungu avuga ko ikigo mbonezamikurire y’abana bato ECD igomba gutanga serivise  z’uburezi, kwita ku buzima, imirire iboneye, kurinda umwana ihohoterwa, isuku n’isukura no kwigisha ababyeyi.

Ibi rero nibyo akarere ka Gakenke kasabye Caritas Kigali ubufatanye mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda y’imbonezamikurire y’abana bato ikazabafasha kureba ishyirwamubikorwa ryizo gahunda, ibitagenda neza ikabitangaho amakuru n’ubujyanama kugirango binozwe neza.

 

Umwanditsi

 

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here