Padiri TWIZEYUMUREMYI Donatien hamwe n'umukozi wa CDJP babumba amatafari

Abakozi ba Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Arikidiyosezi ya Kigali yahaye umuganda w’ibikorwa bitandukanye abagenerwabikorwa bo mu Murenge wa Ngeruka mu karere ka Bugesera.

Padiri TWIZEYUMUREMYI Donatien umuyobozi wa Caritas Kigali na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Arikidiyosezi ya Kigali avuga ko kwifatanya n’abagenerwabikorwa babo ari uburyo bwo kubatera inkunga mu bikorwa bitandukanye kugirango ubuzima bwabo burusheho kuba bwiza.

Ibikorwa by’umuganda bakoze harimo kububakira ubwiherero, kubafasha gufumbira uturima tw’igikoni, no gukurungira amazu.

Padiri TWIZEYUMUREMYI Donatien hamwe n’umuhuzabikorwa wa CDJP Kaligirwa Annonciate babumba amatafari

Ati “Twebwe twabahaye umuganda mu rwego rwo kubafasha gukomeza kugira imibereho myiza mu ngo zabo, haba mu mirire, aho baba ndetse no kugira ubwiherero ku batari babufite”.

Mukandekezi Console ni umwe mu muhawe umuganda wo kubumbira amatafari, avuga ko ari igikorwa cyiza bakorewe na Caritas Kigali cyo kubitaho bakabereka urukundo ndetse bakanabunganira mu buzima bwa buri munsi.

Ati “Turishimye twese baduhaye umuganda kandi batugaragarije urukundo kuko ubu jyewe bambumbiye amatafari yo kongera kubaka ubundi bwiherero kuko ubwo narimfite bwari bwaruzuye.”

Si Mukandekezi gusa wishimira iki gikorwa kuko uwitwa Yandereye Aloysie avuga ko inzu ye bayiteye igishahuro bayisiga imeze neza kandi abizeza ko azakomereza aho bagejeje bamwubakira.

Abahawe umuganda bose hamwe ni 12, kuko bagiye bafata abagenerwabikorwa 2 baturutse mu midugudu 6.

 

Umwanditsi

 

 

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here