Kubera ko icyorezo cya Koronavirusi (covid- 19) cyatumye ibikorwa byo gufasha abatishoboye byakorwaga mu kwezi kw’Impuhwe n’Urukundo mu muri Kanama 2020 kidakorwa, abakirirsitu barasabwa kugira icyo bigomwa kugirango umunsi w’umukene wizihizwa tariki ya 15/11/2020 uzagende neza babashe kubona inkunga zitandukanye.

Muri uyu mwaka abantu benshi bahuye n’ibibazo bikomeye cyane byatewe n’ingaruka zo guhangana ni icyorezo cya COVID 19. Ibi bibazo byahungabanyije ubukungu ku nzego zose no kuri buri wese ku giti cye, byasize hari benshi bahuye n’ibibazo by’ubukene bitandukanye. Ariko abantu bakwiye kugira icyo bigomwa kugirango abakeneye babashe kubaho babona ibyibanze mu buzima bwa buri munsi.

Abakirisitu rero barasabwa kwigomwa bagatanga inkunga yabo haba ibyo kurya, ibyo kwambara, ibikoresho byo mu rugo bitandukanye ndetse n’amafaranga.

Abanyakorinti 8, 12-15 haragira hati “Utangana umutima mwiza ntagayirwa icyo adafite, ashimirwa icyo yatanze!

Padiri TWIZEYUMUREMYI Donatien umuyobozi wa Caritas Kigali avuga ko  Umuco wo gufasha abababaye ugomba kwimakazwa kugira ngo abaturage bafatanye mu kuzahura imibereho y’abababaye babagenera inkunga y’amafaranga cyangwa ikindi gikoresho, mu rwego rwo kububakira icyizere kirambye.

Ati “Uzagaragaza ko ukunda Imana igihe uzabona mugenzi wawe afite ikibazo ugafata iya mbere mu kumufasha kugikemura. Tugomba kuzirikana ko umukene ari uwacu mbere y’uko aba uwabandi. Mbere yo gutabaza amahanga tugomba kubanza gutabarana ubwacu.”

Padiri TWIZEYUMUREMYI akomeza avuga ko ku bufatanye bwa buri wese nta rwitwazo rwo kumva ko utafasha umuntu ubabaye ndetse uri mu kaga, ahubwo ko buri wese abigize ibye hari uruhare yagira mu kugarurira ikizere abatishoboye bababaye.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here