Kuba mu Rwanda hatangijwe ikigo cy’Iyogezabutumwa n’intambwe ikomeye Kiriziya Gatorika mu Rwanda iteye kandi n’igikorwa kindashyikirwa gikwiye gushimirwa Imana.

Nyiricyubahiro Karidinali Antoine Kambanda afungura ku mugararagaro ikigo cy’Iyogezabutumwa mu Rwanda yahaye umugisha  iyi nyubako ndetse anashimira Abamisiyoneri ba Afurika bitabiriye igikorwa cyo gutaha iyi nyubako ku mugaragaro.

Caridinali Antoine Kambanda yabwiye Abamisiyoneri ba Afurika babatumiye kubamurikira igikorwa cyiza kandi gishimishije ko akenshi bakeneraga kubona aho bajya gusengera, aho gukorera umwiherero, naho bakorera amahugurwa, n’ahantu bashobora kwicara bahana ibitekerezo ariko ugasanga hadahagije.

Ati “Twishimiye rero ko ikigo cy’Iyogezabutumwa mu Rwanda (Centre Missionnaire Lavigerie) ari igisubizo kuko biduhaye uburyo bwo guhura tugasengera hamwe tukumva icyo Roho Mutagatifu atubwira”.

Caridinali Antoine Kambanda yakomeje agira ati “Muri iki gihe twatangiye Sinodi iki kigo cy’Iyogezabutumwa kizadufasha guhurira hamwe mu mwiherero, kugirango buri umwe yumve icyo Rohomutagatifu amubwira ndetse nicyo amusaba, kuhakorera umwiherero, ndetse no kugirana ibiganiro hagati yacu bizadufasha kumva neza ubutumwa twahamagariwe”.

Kuba urumuri rw’Ivanjiri rwahereye mu mujyi wa Kigali hakiyongeraho n’urugo rukuru arirwo Ikigo cy’Iyogezabutumwa mu Rwanda (Centre Missionnaire Lavigerie) n’ikintu nacyo cyo gushimira Imana ko byashobotse gushyirwa mu bikorwa kandi neza ni igikorwa cyiza kandi bigaragara ko Imana yakidushyigikiyemo.

Cardinal Antoine Kambanda yifurije abantu bose Noheli nziza n’umwaka mushya wa 2022.

 

Umwanditsi