Abana bagiye ku ishuri

Ikigo cy’Abadacogora n’Intwari cya Caritas Kigali cyafashije abana 247 mu itangira ry’amashuri y’umwaka wa 2019.

Aba bana banyuze mu buzima bwo mu muhanda baza kubukurwamo n’ikigo cy’Abadacogora n’Intwari kibafasha guhindura imyitwarire ndetse banabasubiza mu ishuri kugirango bibafashe kudasubira muri ubwo buzima.

Abana bari mu mashuri yisumbuye ni 51, amashuri abanza ni 163 , no mu myuga ni abana 33, aba bana biga mu bigo bitandukanye byo mu mujyi wa Kigali ndetse no mu ntara.

Bahawe ibikoresho by’ishuri, amafaranga y’ishuri ndetse n’amafaranga y’urugendo ku bajya kure,banaherekezwa n’abakozi b’ikigo cy’Abadacogora n’Intwari ku bakiri bato.

Zimwe mu mpanuro bahawe bibukijwe ko bagomba kwigana umwete bagatsinda neza no gukomeza kugira imyitwarire myiza ibaranga ku ishuri.

Ubuyobozi bw’Ikigo ABADACOGORA n’Intwali buti “Mugende mwigane umwete kandi muzirinde kurangara bizatuma mubasha gutsinda neza amasomo yanyu bityo namwe muzabashe kugira icyo mwigeza”.

Nk’uko imibare ibigaragaza abana banyuze mu Kigo Abadacogora n’Intwali bamaze gufashwa mu mashuri abanza ni 4817, harimo abahungu 2826 n’abakobwa 1991. Mu mashuri yisumbuye ni abana 502 harimo abahungu 339 n’abakobwa 163, mu mashuri y’imyuga ni abana 898 harimo abahungu 581 n’abakobwa 317.

Abanyeshuri bafashwa kubona amafaranga y’ishuri, imyambaro n’ibikoresho by’ishuri, bagakurikiranwa mu myigire yabo. Iyo barangije bafashwa kubona ibikoresho by’ibanze bizatuma bashobora kwihangira mirimo.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here