Aba bana bahawe ibihembo kuko bagize imyanya itatu ya mbere mu ishuri

Abana basaga 200 bahoze mu buzima bwo mu muhanda ubwo basozaga ingando bategurirwa na Caritas y’Arikidioseze ya Kigali mu mushinga w’Abadacogora n’Intwari tariki 2 kuri Santere ya Rweru mu karere ka Bugesera bavuga ko inyigisho bahakuye zizabafasha mu buzima bwabo no kubafasha kugumana imyitwarire myiza.

Zimwe mu nyigisho bahawe harimo ubukangura mbaga ku guhangana n’ikibazo cy’abana baba ku muhanda no gukora isuku mu duce twegereye iyi santere ya Rweru.

Aha bari mu gikorwa cyo guhinga

Aya mahugurwa yari amaze icyumweru uru rubyiruko rw’abasore n’abakobwa rukaba rwarahawe amasomo arufasha mu buzima bwarwo ndetse runakora ibikorwa by’iterambere birimo gutera ibiti,

Abana batandukanye baganiriye n’iyobokamana bavugako bafashijwe cyane n’ibiganiro baherewe muri iyi ngando, birimo iby’ubuzima bw’imyororokere ndetse n’ibindi bibafasha gutegura ejo habo hazaza.

Bateye ibiti babungabunga ibidukikije

Kayumba Jean Bosco wari uhagarariye inzego bwite za leta, muri uyu muhango ashima cyane Caritas Rwanda kandi agasaba uru rubyiruko kutazapfusha ubusa aya mahirwe rwagize yo kwitabira iyi ngando.

Ubuyobozi kandi bw’uyu mushinga bushima cyane inzego bwite za leta ubufatanye bagiranye mu migendekere neza y’iyi ndando, aha harimo ingabo z’igihugu zabacungiye neza umutekano.

Uwabitangaje : Administrator Caritas-CDJP

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here